AmakuruNewsPoliticsPolitikiUbuzimaUncategorized

Bizatwara Iran imyaka 20 kugira ngo yongere kwiyubaka – Trump

Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yabwiye ikinyamakuru Newsmax ko igihugu cye “cyatsinze intambara na Iran”, ariko anavuga ko yifuza ko iyo ntsinzi igomba kuba “igaragara cyane”.

Nk’uko byatangajwe na CBS News, ikorana na BBC muri Amerika, Trump yavuze ko ingabo zirwanira mu kirere n’izirwanira mu mazi za Iran kimwe n’ubutegetsi bw’igihugu byarimbuwe.

Ibyo byakomeje gusubirwa na bamwe mu bategetsi ba Amerika na Trump ubwe, ariko bamwe mu bandi bategetsi ba Amerika babwiye CBS News ko Iran igifite ubushobozi bwa gisirikare burenze ibyo ibiro by’umukuru w’igihugu cyangwa urwego rw’igisirikare batangaza.

Nk’uko byavuzwe n’abategetsi batatu, hafi kimwe cya kabiri cy’ibisasu bya misile bya Iran n’ibikoresho byo kubirasa byari bigikora igihe amasezerano yo guhagarika imirwano yatangiraga mu ntangiriro za Mata.

Trump yagize ati: “Twabashenye mu bintu byose, kandi n’iyo twahagarika intambara ubu, byabatwara imyaka 20 kugira ngo biyubake, niba byanashoboka.”

Yongeyeho ati: “Kandi ibyo ntibihagije, tuzagenzura neza ko batagira intwaro za kirimbuzi”.

Iran ivuga ko ihagaze neza kandi yiteguye kwirengera igihe cyose Amerika yakomeza kubagabaho ibitero.

Loading