AmakuruEconomyImibereho myizaNewsPoliticsPolitikiPopular NewsRecent NewsUncategorized

Minisitiri Murangwa yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Inama y’Ubuyobozi ya EADB

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi w’u Rwanda, Yusuf Murangwa, yagizwe Umuyobozi Mukuru mushya w’Inama Nkuru y’Ubuyobozi ya Banki y’Afurika y’Ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba Itsura Amajyambere (East African Development Bank,EADB), asimbuye Umunya-Uganda Matia Kasaija.

Inama Nkuru y’Ubutegetsi ni rwo rwego rukuru ruyobora EADB nk’uko biteganywa n’amasezerano ayigenga. Iyi banki yashinzwe mu 1967 hashingiwe ku masezerano y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba. Kugeza ubu, ihuriweho n’ibihugu bine bigize uwo muryango ari byo Rwanda, Uganda, Kenya na Tanzania, hamwe n’ibindi bigo by’imari by’iterambere n’ubucuruzi.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Imari, Igenamigambi n’Iterambere ry’Ubukungu muri Uganda, Ramathan Ggoobi, yagizwe Perezida w’Inama y’Ubutegetsi ya EADB mu gihe cy’imyaka ibiri, asimbuye Dr Natu Mwamba.

Ubuyobozi bushya bwatangajwe mu nama y’Inama Nkuru y’Ubutegetsi ya EADB yabereye i Kampala muri Uganda yateranye muri iki cyumweru. Muri iyo nama kandi, iyi banki yamuritse ikigega cya miliyoni 13 z’Amadolari ya Amerika kizafasha urubyiruko n’abagore mu iterambere.

Iki kigega gishya cyitezweho gutera inkunga ibikorwa by’ubucuruzi biyobowe n’urubyiruko n’abagore mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, hagamijwe guteza imbere uburyo bwo kubona inguzanyo ku buryo busesuye. Gishingiye kuri gahunda y’ibikorwa bya EADB ya 2024–2028 ndetse n’inshingano zayo zo guteza imbere imibereho myiza n’iterambere rirambye mu bihugu biyigize.

Matia Kasaija yavuze ko iki kigega ari intambwe ikomeye mu guteza imbere ibigo by’urubyiruko n’abagore binyuze mu nguzanyo zitangwa mu buryo bwitondewe kandi bugamije umusaruro, zizanyuzwa mu bigo by’imari bifatanya na EADB.

Yagize ati: “Nubwo igice kinini cy’iki kigega kizava mu nyungu za banki, twasabye ubuyobozi gukomeza gushaka andi mafaranga aturuka ku bafatanyabikorwa mu iterambere kugira ngo iki kigega kirusheho kugira uruhare runini kandi gikore mu buryo burambye.”

Ibi bije mu gihe EADB yatangaje ko yungutse cyane, aho inyungu y’imisoro ziyongereyeho 51%. Izo nyungu zageze kuri miliyoni 16,93 z’Amadolari ya Amerika mu mwaka warangiye mu Ukuboza 2025, zivuye kuri miliyoni 11,20 z’Amadolari mu mwaka wa 2024.

Iyo Banki kandi yagaragaje izamuka rikomeye mu bikorwa byo gutanga inguzanyo, aho amafaranga yatanzwe yiyongereyeho 140%, mu gihe inguzanyo zitarishyurwa ziyongereyeho 52% mu mpera z’umwaka, bigaragaza imikorere myiza n’izamuka ry’ubushobozi bwo kwishyurwa kw’inguzanyo.

Matia Kasaija yavuze ko iyo mikorere myiza yatewe n’ubushobozi bwa banki bwo gushaka imari no gushyiraho uburyo bushya bwo gutera inkunga imishinga itandukanye.

Yagize ati: “Iyi mikorere myiza igaragaza ubushobozi bwa EADB bwo gushaka umutungo no gutanga ibisubizo bishya mu gutera inkunga ibikorwa bitandukanye. Mu mwaka ushize, twafashije imishinga myinshi itandukanye mu nzego z’ingenzi z’ibihugu binyamuryango.”

Loading