Ubushinjacyaha bwajuririye umwanzuro wo gufungura DJ Toxxyk
Ubushinjacyaha bwajuririye umwanzuro w’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge ku rubanza rwa Shema Arnaurd De Bosscher wamenyekanye nka DJ Toxxyk.
Ubujurire bwatanzwe mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge.
DJ Toxxyk yakurikiranyweho ibyaha birimo ubwicanyi budaturutse ku bushake, gukora ibikorwa byerekeye ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nkabyo, guhunga umaze gukora cyangwa guteza impanuka n’icyaha cyo kwanga gupimishwa icyuma gipima alcohol.
Ibi byaha bifitanye isano n’impanuka DJ Toxxyk yakoze mu rukerera rwo ku wa 20 Ukuboza 2025, ikagwamo umupolisi, ndetse n’ibiyobyabwenge byasanzwe iwe ubwo hakorwaga iperereza.
Tariki ya 4 Gicurasi, Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwahamije DJ Toxxyk ibi byaha byose, rumukatira igihano cyo gukora imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atatu ariko asubitse mu gihe cy’amezi atandatu no gutanga ihazabu ya 1.050.000 Frw.
Nyuma y’uyu mwanzuro, DJ Toxxyk wari ufungiwe by’agateganyo i Mageragere mu igororero rya Nyarugenge yahise afungurwa.
Ubushinjacyaha bwari bwarasabye Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge gukatira DJ Toxxyk igifungo cy’imyaka ibiri no kumuca ihazabu ya miliyoni 1 Frw.
DJ Toxxyk we yemeraga icyaha cy’ubwicanyi budaturutse ku bushake n’icyo guhunga umaze gukora cyangwa guteza impanuka ariko ibyo gukoresha ibiyobyabwenge akabihakana. Yavuze ko yasabye imbabazi umuryango w’umupolisi yishe atabishaka kandi wamubabariye.
![]()

