AmakuruMu MahangaNewsPoliticsPolitikiRecent NewsUncategorized

Byatahuwe ko Arabie Saoudite yagabye ibitero kuri Iran

Byatahuwe ko Arabie Saoudite yagabye ibitero byinshi kuri Iran mu gusubiza ibyo Tehran yayigabyeho mu ntambara yatangijwe na Israel na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku wa 28 Gashyantare 2026.

Iby’ibi bitero byagizwe ibanga ariko Reuters yanditse ko amakuru yabyo yahawe abayobozi babiri bo mu bihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi ndetse bihamywa n’abo mu buyobozi bwa Iran.

Ibi bitero ni byo bya mbere bimenyekanye ko Arabie Saoudite yagabye ku butaka bwa Iran mu buryo butaziguye.

Ibi bitero bivugwa ko Arabie Saoudite yabigabye mu mpera za Werurwe 2026, bigabwa n’igisirikare cyayo kirwanira mu kirere.

Umwe mu bayobozi bazi iby’iki gitero yavuze ko “byari bigamije gusubiza ubwo Arabie Saoudite yaraswagwaho.”

Icyakora ntihamenyekanye ibice bya Iran iki gihugu gisanzwe ari inshuti ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyarasheho.

Reuters yatangaje ko yegereye Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Arabie Saoudite ariko ntiyagira icyo isubiza biba n’uko ku butegetsi bwa Iran.

Nubwo Arabie Saoudite yakunze kwishingikiriza ku gisirikare cya Amerika mu kwirinda, intambara imaze ibyumweru 10 yagize ingaruka zikomeye kuri iki gihugu.

Intambara ya Iran igitangira ku wa 28 Gashyantare 2026, Iran na yo yahise irasa ku bihugu byo mu Burasirazuba bwo Hagati bicumbikiye ibirindiro bya Amerika mu buryo buremereye birimo Arabie Saoudite, Oman, Kuwait, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Qatar n’ibindi, ibikora mu buryo bukomeye cyane.

Iran yarashe ku bibuga by’indege, ibikorwaremezo by’ingufu n’ibindi ndetse ihita ifunga inzira ya Hormuz, ibyakomeje guteza ibibazo Isi.

Uretse Arabie Saoudite, Wall Street Journal yatangaje ku wa 11 Gicurasi ko na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu zarashe kuri Iran mu kwirwanaho.

Abazi iby’iki gitero bagaragaje ko Arabie Saoudite yamenyesheje Iran iby’ibitero yayigabyeho, ariko nyuma ibihugu byombi bigirana ibiganiro bya dipolomasi ndetse Arabie Saoudite ibwira ab’i Tehran ko nibongera izabarasaho byikubye, ubushyamirane buhagarara ubwo.

Bivugwa ko ubwumvikane bwagezweho nyuma y’uko Iran na Amerika bishyizeho agahenge ku wa 7 Mata 2026.

Iran na Arabie Saoudite ntabwo byumvikana cyane ko Iran igizwe n’Abashia mu gihe ab’i Riyadh ari Abayisilamu b’Aba-Sunni badacana uwaka.

Ibitero bya Iran kuri Arabie Saoudite byagiye bigabanyuka uko iminsi yicumaga. Byavuye ku bitero 100 hagati ya tariki 25 na 31 muri Werurwe 2026 bigera kuri 25 hagati ya tariki ya 1-6 Mata 2026 nk’uko imibare ya Minisiteri y’Ingabo muri Arabie Saoudite ibigaragaza.

Indege y’Ingabo za Arabie Saoudite zirwanira mu kirere

Loading