Blog

  • Uganda: Telefone ya Anita Among yafashwe, afungirwa iwe

    Uganda: Telefone ya Anita Among yafashwe, afungirwa iwe

    Inzego z’umutekano n’izishinzwe iperereza muri Uganda, zasatse urugo rwa Anita Among wahoze ari Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ruri mu gace ka Kigo hafi n’Ikiyaga cya Victoria, kubera ibyaha bya ruswa no kunyereza umutungo akekwaho.

    Iri saka ryakozwe kuri iki Cyumweru tariki ya 17 Gicurasi 2026 rikurikiye iryabaye ku wa Gatandatu mu rundi rugo rw’uyu mugore ruherereye i Nakasero.

    Bivugwa ko mu iperereza ari gukorwaho, telefone ye yafatiriwe kugira ngo ikorerwe igenzura rishobora kwifashishwa mu kubona amakuru.

    Uretse ifatirwa rya telefoni ye kandi, Among yafungiwe iwe mu rugo kuko urujya n’uruza rw’abasohoka n’abinjira mu rugo rwe rutemewe mu gihe iperereza ku byaha akekwaho rigikomeje.

    Among yatangiye gukorwaho iperereza nyuma y’uko bimenyekanye ko yaguze imodoka ya Rolls Royce Cullinan ifite agaciro k’ibihumbi 400$. Asanzwe ari umwe mu banyepolitike bakize muri Uganda.

    Abo mu muryango we batangaje ko ibikoresho bye by’ikoranabuanga bishobora kugenzurwa hagamijwe kureba ihererekanya ry’amafaranga n’andi makuru ashobora gufasha mu iperereza.

    Hari kandi uwatanze amakuru agaragaza ko abagenzacyaha bashaka kwifashisha uburyo bugamije kugarura ubutumwa bwaba bwarasibwe kuri telefoni.

    Umugenzuzi Mukuru wa Guverinoma muri Uganda, Aisha Batala Nalule aherutse kwemeza ko yakiriye ibirego bishinja Among kunanirwa kumenyakanisha umutungo we ari na byo byatumye iperereza ritangira gukorwa.

    Hari abandi bayobozi bakomeje gushyirwa mu majwi ko bashobora gukorwaho iperereza kuri ibyo byaha Among akekwaho barimo Keteshumbwa Dickson wabarizwaga muri Komisiyo y’ingengo y’Imari na Komisiyo y’Imari, Igenamigambi n’Iterambere ry’Ubukugu n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Imari, Henry Musasizi.

    Urugo rwa Anita Among rwasatswe n’inzego z’umutekano n’iperereza

  • Rubavu: Umupaka uhuza u Rwanda na RD Congo wafunzwe

    Rubavu: Umupaka uhuza u Rwanda na RD Congo wafunzwe

    Umupaka uhuza Repubulika ya Demokarasi ya Congo n’u Rwanda, hagati y’imijyi ya Goma na Gisenyi, wafunzwe kuva mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, itariki ya 17 Gicurasi, nk’uko amakuru menshi aturuka aho abitangaza.

    Nta tangazo rirashyirwa ahagaragara n’ubuyobozi bw’u Rwanda cyangwa ubuyobozi bwa M23 igenzura Umujyi wa Goma. Gusa, iri funga rije nyuma y’ubukangurambaga bw’ubuzima bwakurikiye icyemezo cy’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima riherutse kwemeza icyorezo cya Ebola muri DRC na Uganda.

    Ababikurikiranira hafi benshi bakeka ko ifungwa ry’umupaka ari ingamba zo gukumira zigamije kugabanya ikwirakwizwa rya virusi ya Ebola, dore ko ingendo za buri munsi hagati ya Goma na Gisenyi ziri mu zikorwa n’abantu benshi cyane mu Karere k’Ibiyaga Bigari.

    Hagati aho, amakuru agezweho avuga ko kugeza kuwa 16 Gicurasi habaruwe abantu 246 banduye mu gihe abagera kuri 80 bamaze guhitanwa n’iki cyorezo cya Ebola mu Ntara ya Ituri muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

  • Abashakaga gukurikirana Kabuga yatangaga amafaranga bakabica- Perezida wa IBUKA

    Abashakaga gukurikirana Kabuga yatangaga amafaranga bakabica- Perezida wa IBUKA

    Perezida wa IBUKA, Dr. Gakwenzire Philbert yatangaje ko Kabuga Félicien wapfuye, asize umurage mubi wo kwifashisha amafaranga mu migambi mibi, kuko uretse kuba yaragize uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yakomeje no kujya atanga andi abashakaga kumukurikirana bakicwa.

    Dr. Gakwenzire Philbert yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na RBA nyuma y’uko hatangajwe urupfu rwa Kabuga waguye i La Haye mu Buholandi, ku wa 16 Gicurasi 2026.

    Dr. Gakwenzire yavuze ko uretse gukingirwa ikibaba n’abanyapolitiki bo mu bihugu binyuranye bitewe n’umubano yari afitanye na Habyarimana Juvénal, Kabuga yanagiye ashora amafaranga menshi akicisha abageragezaga kumukurikirana.

    Ati “Ikindi kizwi ni uko n’abashakaga kugira ngo bamukurikirikirane baricwaga kuko yifashishaga amafaranga afite akagenda atanga ruswa hirya no hino kugeza afashwe mu mwaka wa 2020.”

    Umwe mu bantu Kabuga yicishije ni William Munuhe Gichuki wari umunyamakuru muri Kenya, nyuma yo kumenya ko ashaka kumutangaho amakuru.

    Munuhe wakoraga inkuru zicukumbuye yari azi neza aho Kabuga yihishe, atangira gukorana n’abagenzacyaha bo mu itsinda rikurikirana ibyaha byihariye muri FBI ngo azabageze kuri Kabuga na we abone igihe cya miliyoni 5$ cyari cyarashyizweho.

    Kuwa 14 Mutarama 2003, Munuhe yari gutanga Kabuga ku bapolisi nyuma yo guhurira na Kabuga mu nzu iwe, ariko uwo mutego ntiwakora ahubwo uhitana ubuzima bwe.

    Abagenzacyaha ba FBI bari bategereje ko ababwira ngo baze bate muri yombi Kabuga, hashize iminsi itatu biyemeje kwinjira ku ngufu mu nzu Munuhe yakodeshaga basanga aryamye mu maraso, yarashwe amasasu, yakuwemo amaso ndetse isura ye bigaragara ko yamenweho acide.

    Dr Gakwenzire yakomeje agaragaraza ko uburyo Kabuga yakoresheje amafaranga ye mu kwica abantu, bigaragaza ukutagira indangagaciro na nke kuko ubusanzwe kuyagira ari menshi bitavuze kutagira ubumuntu.

    Ati “Ubusanzwe abantu badafite indangagaciro usanga bavuga ko ufite amafaranga aba afite byose. Muri iki gihugu rero indangagaciro y’uko amafaranga ari ayo kwifashisha atari ayo kukugira igikoresho kuri Kabuga yaratakaye kuko nta kintu na kimwe kirebana na Jenoside yakorewe Abatutsi cyakozwe Kabuga atakigizemo uruhare.”

    Kabuga wahoze ari umushoramari ukomeye mu Rwanda yafatiwe mu Bufaransa muri Gicurasi 2020, akurikiranyweho icyaha cya Jenoside, umugambi wo gukora Jenoside no gushishikariza abantu gukora Jenoside atangira kuburana mu 2022.

    Mu 2023 Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT) rwafashe umwanzuro wo guhagarika kumuburanisha, rwemeza ko adafite ubushobozi bwo kuburana kubera uburwayi akomeze kuba afungiye i La Haye mu Buholandi kuko yari yarabuze ikindi gihugu kimwakira kugeza yitabye Imana.

    Perezida wa IBUKA, Dr. Gakwenzire Philbert yatangaje ko Kabuga Félicien asize umurage mubi

  • Kabuga Félicien yapfuye

    Kabuga Félicien yapfuye

    Kabuga Félicien wakurikiranyweho uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yapfiriye mu bitaro by’i La Haye mu Buholandi, igihugu yari afungiwemo by’agateganyo mu gihe yari ategereje ikindi gihugu kimwakira.

    Aya makuru yemejwe n’Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT) uyu munsi. Ni na rwo rwari rumufunze kuva ubwo yari akurikiranyweho uruhare muri Jenoside.

    Perezida wa IRMCT, Graciela Gatti Santana, yategetse ko hakorwa iperereza kugira ngo hamenyekane amakuru y’ukuri ku cyateye urupfu rwa Kabuga, ashyiraho umucamanza Alphons Orie kugira ngo ariyobore.

    Kabuga ni umwe muri ba ruharwa bagize uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Yamaze imyaka 26 yihisha ubutabera, aho yakingirwaga ikibaba n’ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi.

    Kabuga wahoze ari umushoramari ukomeye mu Rwanda yafatiwe mu Bufaransa muri Gicurasi 2020, akurikiranyweho icyaha cya Jenoside, umugambi wo gukora Jenoside no gushishikariza abantu gukora Jenoside.

    Uyu mugabo kandi kandi yakurikiranyweho ibyaha byibasiye inyokomuntu birimo ubwicanyi, ubuhotozi no kurimbura abantu, byose byakozwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Tariki ya 26 Ukwakira 2020, Kabuga yoherejwe muri kasho ya IRMC i La Haye, kuko uru rwego ari rwo rwari rufite ububasha bwo kumuburanisha ku byaha yakurikiranyweho.

    Urubanza rwe rwatangiye tariki ya 29 Nzeri 2022, muri Nzeri 2023 urugereko rw’ubujurire rwa IRMCT rufata umwanzuro wo guhagarika kumuburanisha, rwemeza ko adafite ubushobozi bwo kuburana kubera uburwayi.

    Nubwo urubanza rwa Kabuga rwahagaze, abacamanza ba IRMCT banzuye ko aguma muri kasho ya Loni i La Haye mu gihe yari ategereje ko hari igihugu cyakwemera kumwakira.

    U Rwanda rwagaragaje ko rwiteguye kumwakira ariko abanyamategeko be n’abo mu muryango we barabyanze, batanga impamvu zirimo ko uburwayi bwe butamwemerera gukora urugendo rurerure rw’indege.

    Kabuga yifuzaga gutura muri kimwe mu bihugu bibiri by’i Burayi birimo u Bufaransa ariko byaramwanze. U Buholandi na bwo bwagaragaje ko budashaka ko afungurwa ko abugumemo.

    Ubushinjacyaha bwa IRMCT bwagaragarije uru rwego ko Kabuga nta mahirwe afite yo kwakirwa n’ibihugu yifuza kubamo kubera ko ibyaha bya jenoside yakurikiranyweho bimukura ku rutonde w’abagomba kurindwa hashingiwe ku mahame yo kurengera impunzi n’amategeko y’i Burayi.

    Ubu Bushinjacyaha kandi bwagaragaje ko kuba Kabuga yari amaze imyaka myinshi yihishe ubutabera, aba mu bihugu birimo “kimwe mu byo yifuza gufungurirwamo”, aho umuryango we wamufashije kukigumamo binyuze mu guhindura imyirondoro, na byo bimwambura amahirwe yo kwakirwa i Burayi.

    Igisubizo bwatangaga ni kimwe; ko Kabuga yakoherezwa mu Rwanda, aho kugira ngo akomeze abe umutwaro kuri IRMCT, kuko igihugu cyagaragaje ko cyiteguye kubahiriza uburenganzira bwe.

    Kabuga yari agifungiye i La Haye mu Buholandi

  • Trump yavuze ko ibiganiro na Xi byari “byiza cyane” mu gihe Beijing iri kwihaniza Amerika kuri Taiwan

    Trump yavuze ko ibiganiro na Xi byari “byiza cyane” mu gihe Beijing iri kwihaniza Amerika kuri Taiwan

    Donald Trump yavuze ko ibiganiro yagiranye na Xi Jinping byari “byiza cyane”, nyuma y’inama yamaze hafi amasaha abiri yabereye i Beijing kandi yari iteye amatsiko menshi.

    Ariko nk’uko umunyamakuru wacu ku nkuru z’ubucuruzi abyandika, haracyari ukutumvikana gukomeye ku misoro ku bicuruzwa ndetse no ku igenzura ry’ikoranabuhanga ryoherezwa hanze.

    Hashize igihe gito ibiganiro bitangiye, Beijing yahise isohora amagambo ya Xi yongeye kuburira ko hashobora kubaho “amakimbirane” hagati y’u Bushinwa na Amerika kubera ikibazo cya Taiwan.

    Intambara iri muri Iran, yateje ikibazo gikomeye ku rwego rw’isi mu bijyanye n’ingufu, yari itegerejwe kuvugwa cyane muri ibi biganiro by’uyu munsi.

    Ariko nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’Ubushinwa ku nama ya Trump na Xi, icyo kibazo nticyagarutsweho cyane muri ibyo biganiro.

  • Burundi: Ambasaderi yagwatiriye impapuro z’indege ya Perezida

    Burundi: Ambasaderi yagwatiriye impapuro z’indege ya Perezida

    Ikibazo cy’indege ya Perezida w’u Burundi imaze imyaka igera ku 10 iparitse i Madrid muri Espagne gikomeje gufata indi ntera, nyuma y’uko hamenyekanye amakuru avuga ko inyandiko z’ingenzi zayo zafashwe n’uwahoze ari ambasaderi w’u Burundi muri Afurika y’Iburengerazuba, Cherif Aidara Bocoum, usaba ko abanza kwishyurwa amafaranga avuga ko leta imurimo.

    Iyo ndege yo mu bwoko bwa Gulfstream G-IV ifite nimero 9U-BKB yoherejwe muri Espagne mu mwaka wa 2017 kugira ngo ikorerwe igenzura rya tekiniki. Icyo gihe, ubutegetsi bw’u Burundi bwari bwahaye Cherif Aidara inshingano zo kuyiherekeza no gukurikirana ibikorwa byayo.

    Amakuru aturuka mu nyandiko za email zijyanye n’igurwa ry’iyo ndege mu mwaka wa 2014 agaragaza izina rya Cherif Aidara mu bantu bakurikiranye icyo gikorwa. Bumwe muri ubwo butumwa bwoherejwe kuri Jenerali Alain Guillaume Bunyoni, wari ukuriye ibiro bya Perezida Pierre Nkurunziza.

    Nk’uko ayo makuru abivuga, igihe iyo ndege yageraga ku kibuga cya Cuatro Vientos i Madrid, Cherif Aidara yafashe inyandiko zose zayo mbere yo kubimenyesha abayobozi bakuru b’u Burundi.

    Kuva icyo gihe, iyo ndege yakomeje kuguma i Madrid idakora kubera kubura inyandiko ziyemerera kuguruka no kwimurwa.

    Bivugwa ko uwo wahoze ari umudipolomate yasabye ko yabanza guhabwa amafaranga menshi leta y’u Burundi imurimo mbere yo gusubiza izo nyandiko. Uretse kuba yari ambasaderi muri Côte d’Ivoire no muri Afurika y’Iburengerazuba, Cherif Aidara yari umuntu wa hafi cyane wa Perezida Pierre Nkurunziza ndetse ngo yanamukoreraga inshingano zidasanzwe zitigeze zihemberwa uko abyifuza.

    Mu kwezi kwa Mata gushize, Perezida w’u Burundi, Évariste Ndayishimiye, yemeye ko ubutegetsi bwe bukomeje kugira ikibazo cyo kubona umuntu ufite inyandiko z’iyo ndege.

    Yagize ati:“Iyo ndege igomba kuva i Madrid ikajya mu Bwongereza. Ntishobora kuva i Madrid idafite inyandiko. Kandi ntituri kubasha kubona umuntu uzifite.”

    Aya magambo yakuruye impaka nyinshi, cyane cyane ko igihe Perezida Ndayishimiye yageraga ku butegetsi, Cherif Aidara Bocoum yari agifite inshingano nk’uhagarariye u Burundi muri Afurika y’Iburengerazuba.

    Yaje gukurwa kuri uwo mwanya mu 2022.

    Hari amakuru avuga ko Perezida Ndayishimiye yaba amufata nk’umutekamutwe cyangwa umuntu utagifitiwe icyizere mu butegetsi buriho.

    Cherif Aidara azwi cyane muri dipolomasi y’u Burundi, akaba kandi umugabo wa Léontine Nzeyimana, usanzwe ari ambasaderi w’u Burundi muri Tanzania.

    Kuri ubu, leta y’u Burundi iri hagati y’amahitamo akomeye: kwishyura amafaranga asabwa kugira ngo ibone inyandiko z’iyo ndege cyangwa gukomeza kuyireka iparitse i Madrid, ibintu bikomeje gutwara amafaranga menshi yo kuyicunga no kuyitaho buri mwaka.

  • Abafite ubushobozi bwo kutugirira nabi ntibazabaho igihe kirekire: Perezida Kagame akomoza ku bihano bya Amerika

    Abafite ubushobozi bwo kutugirira nabi ntibazabaho igihe kirekire: Perezida Kagame akomoza ku bihano bya Amerika

    Perezida Paul Kagame yavuze ko u Rwanda rutazacika intege kubera ibihano n’igitutu mpuzamahanga, ashimangira ko abafite ubushobozi bwo kugirira abandi nabi batazabaho igihe kirekire cyo kwishimira kubakandamiza.

    hari igihe kwemera gukora “ikintu kitari cyo” bihenze kurusha kwihanganira ibihano.

    Umukuru w’Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Kane ubwo yri mu nama ya Africa CEO Forum iri kubera i Kigali.

    Ni mu gihe hashize igihe umwuka utifashe neza hagati y’u Rwanda na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nyuma y’ibihano ziheruka gufatira bamwe mu bayobozi bakuru b’ingabo z’u Rwanda.

    Mu mezi ashize, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ibihano ku bayobozi bkuru b’ingabo z’u Rwanda zibashinja kugira uruhare mu bibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ahakomeje intambara ihuza ingabo za kiriya gihugu n’umutwe wa AFC/M23.

    U Rwanda rwakunze kwamagana ibyo birego, ruvuga ko rushinjwa ibibazo byaturutse ku miyoborere mibi ya Congo n’imikorere y’imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR.

    Perezida Kagame akomoza ku bihano bya Washington, yavuze ko ibihano bishobora kubabaza, ariko ko hari ibyo igihugu kidashobora kwemera gukora kugira ngo cyirinde igitutu.

    Ati: “Ntabwo ndigera nemera gutsindwa, ndetse no mu bihe bikomeye kurushaho. Ibi si ibihe bibi cyane nk’ibyo, ariko yego birababaza, nta gushidikanya.”

    Umukuru w’Igihugu yavuze ko ibihano nta kindi biba bigamije usibye gushyira igitutu ku gihugu cyabifatiwe, ariko ko ibyo bidakwiye gutuma igihugu cyemera ibyo kidashyigikiye.

    Yavuze ko u Rwanda rufata ibyemezo rushingiye ku nyungu zarwo z’igihe kirekire, kabone n’iyo byaba bisobanuye kwihanganira ibihano cyangwa igitutu cya dipolomasi.

    Ati: “Ariko ntekereza ko twababara kurushaho iyo tutaza gukora ibyo dukora. Bityo buri gihe ugomba gupima inyungu n’ingaruka….”

    Yongeyeho ko kwemera ibyo yise “ikintu kitari cyo” bishobora kugira ingaruka zikomeye kurusha ibihano ubwabyo, yungamo ko abafite ubushobozi bwo kugirira abandi nabi na bo badafite igihe kirekire cyo kubaho.

    Ati: “Mu by’ukuri, kwemera ikintu kitari cyo bihenda cyane kurushaho. Aho ni ho turi ubu, ariko ibyo byose amaherezo birarangira, mu buryo bumwe cyangwa ubundi. Ndetse n’abafite ubushobozi bwo kutugirira nabi ntibazabaho igihe gihagije ngo bishimire inyungu zishingiye ku gukandamiza abandi no ku butabera buke batanga.

    Perezida Kagame yanagarutse ku mubano w’ibihugu bya Afurika n’ibihangange byo ku Isi, asaba ibihugu bya Afurika kurushaho gukorera hamwe aho gutegereza ibisubizo biturutse hanze y’umugabane.

    Ati: “Ntekereza rero ko buri wese muri twe, nk’ibihugu bya Afurika, kandi ari cyo cya mbere cy’ingenzi, niduhuza imbaraga zacu dushobora gukora byinshi kugira ngo Afurika itere imbere.”

    Yasoje agaragaza ko Afurika ikwiye kugira icyizere no kudaterwa ubwoba n’ibihugu bikomeye byiyumvisha ko bifite ijambo rya nyuma ku Isi, ati: “Ntimukite ku bubasha bw’ibihugu byiyumvisha ko bifite isi, ijuru n’ibindi byose.”

  • OMS yatanze umuburo ku bwiyongere bw’abanduye hantavirus

    OMS yatanze umuburo ku bwiyongere bw’abanduye hantavirus

    Umuyobozi Mukuru w’Ishami rya Loni ryita ku Buzima, OMS, Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus, yagaragaje ko bashobora gukomeza kubona abantu banduye hantavirus nyuma y’uko hamaze kuboneka abantu 11 bayanduye.

    Ibi yabitangaje ku wa 12 Gicurasi 2026 mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru i Madrid muri Espagne, avuga ko ukurikije uko iyi virusi imeze bishoboka ko abantu bakomeza kuyandura.

    Ati “Kugeza ubu nta kimenyetso cy’uko turi kubona icyorezo gishya gikomeye ariko ibintu bishobora guhinduka, ukurikije uko icyorezo kimeze birashoboka ko haboneka ubundi bwandu mu byumweru biri imbere.”

    Hantavirus ni indwara iterwa na virusi zikunze kuba mu ngugunnyi/inkegesi (rodents) cyane cyane imbeba.

    Abantu bashobora kuyandura binyuze mu guhumeka umwuka wandujwe n’inkari, ibisigazwa, cyangwa amacandwe y’izo ngugunnyi/inkegesi.

    Bayandura kandi binyuze mu gukora ahantu handuye umuntu akikora ku munwa, ku izuru, cyangwa mu maso, kurya cyangwa kunywa ibiribwa n’amazi byanduye.

    Iyi virusi yatangiye kugarukwaho cyane ubwo abantu 150 bari mu bwato bwa M/V Hondius bari mu butembere bavuye muri Argentine muri Werurwe 2026 ariko bamwe batangira kugenda bapfa, biza gutahurwa ko ari Hantavirus iri kubahitana.

    Ubwo bwato bwahise busa n’ubugiye mu kato kuko bwaheze mu nyanja hafi y’Ibirwa bya Canary kuko ibihugu bitandukanye byanze kubwakira, byanga ko ababurimo bashobora kuba bafite iyi ndwara bakaba bayanduza abandi.

    Icyakora Espagne yaje kubwemerera guhagarara ku kirwa cya Tenerife, ibindi bihugu bitangira gukurikiranira hafi abaturage babyo ndetse no kubacyura.

    Ku rundi ruhande ariko OMS yagaragaje ko nubwo iki cyorezo kitoroshye kitazakwirakwira nka Covid 19.

  • Perezida Kagame yashimye uruhare rw’urwego rw’abikorera muri Afurika

    Perezida Kagame yashimye uruhare rw’urwego rw’abikorera muri Afurika

    Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, arashima imikorere y’urwego rw’abikorera muri Afurika, kuko hari igihe biba ngombwa ko rwinjira mu bibazo biba byatewe n’inzego za Leta.

    Perezida Kagame ibi yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki 14 Gicurasi 2026, mu kiganiro yagejeje ku bitabiriye inama ya ‘Africa CEO Forum’ irimo kubera i Kigali, akaba yari arimo asubiza ku kibazo yari abajijwe cyo kuvuga ku kamaro k’urwego rw’abikorera muri Afurika.

    Umukuru w’Igihugu yavuze ko urwego rw’abikorera rukora neza inshingano zarwo mu guteza imbere Afurika.

    Yagize ati “Urwego rw’abikorera rukora akazi karwo neza, ariko byaba byiza kurushaho rubonye uburyo rwarushaho gukorana bya hafi n’inzego za Leta, inyungu zikaba zimwe kuko turi umwe, cyane cyane urebye ibyo umugabane wacu ukeneye”.

    Ati “Ndashaka gushimira urwego rw’abikorera, hari igihe rwinjira mu bibazo byatewe n’inzego za Leta. Ariko iyo ibyo bibazo bitari kuba bihari, urwego rw’abikorera rwagombye kuba ruri kure y’aho ruri ubu, ndetse n’umugabane wagombye kuba uteye imbere kurusha uko uri ubu”.

    Yakomeje avuga ko buri ruhande rwagombye kongera kureba uko rugira icyo ruhindura ku nshingano zarwo, kugira ngo bifashe urwego rw’abikorera gukora neza kurushaho, bitwo inyungu zigere kuri bose.

    Perezida Kagame yavuze ko Afurika ifite uruhare rukomeye ishobora kugira mu Isi igenda ihinduka, ariko ko bisaba ko ibihugu bigize uyu mugabane bihindura imyumvire, bikareka gutegereza ibisubizo biva hanze, ahubwo bikubakira ku byo bifite.

    Inama ya Africa CEO Forum irimo kubera i Kigali yatangiye kuri uyu wa Kane ikazamara iminsi ibiri, ikaba yitabiriwe na bamwe mu Bakuru b’ibihugu na za Guverinoma, abashoramari batandukanye n’abandi baturutse hirya no hino ku mugabane wa Afurika.

  • Ntimuterwe ubwoba n’abanyabubasha bibwira ko bayoboye isi n’ijuru – Kagame

    Ntimuterwe ubwoba n’abanyabubasha bibwira ko bayoboye isi n’ijuru – Kagame

    Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yavuze ko Afurika idakwiye gukomeza gutinya abibwira ko bafite ubushobozi bwo kuyobora isi n’ijuru, ahubwo babahe igihe.

    Umukuru w’Igihugu yabivuze mu kiganiro cyatangije Africa CEO forum, inama ikomeye y’ubucuruzi n’ishoramari iri bumare iminsi ibiri hano i Kigali.

    Aha, Perezida Kagame yari abajijwe niba ibijyanye n’ibihano u Rwanda rwafatiwe kubera ibibazo by’intambara iri kubera muri Congo, hari aho bihuriye n’inyungu z’abashaka amabuye y’agaciro muri Congo.

    Aha Kagame, yagaragaje ko amahanga abogamira kuri Congo kubera inyungu z’amabuye y’agaciro baba bategerejeyo, nuko u Rwanda bakarufatira ibihano, kuko rwo rudafite ubwo butunzi bwo gutanga.

    Perezida Kagame icyakora, yabagaragarije ko ibi byose biza bikagenda, ku buryo n’ababikora batakumva ko bazahoraho, bapyinagaza abo bashatse.

    Yagize ati “Mu by’ukuri, imbaraga za Afurika zimeze nk’aho zifungiranye. usanga rero imbaraga zidufungirana, usanga ari iz’abantu bafite inkoni, bagakubita uwo bashaka gukubita, mbese nk’uko ubivuze muri icyo kibazo cya Congo, n’ibindi.”

    Yagize ati “Mbere na mbere se ibyo bihano biba bifite ishingiro? Ibyo bihano bitangwa bareba utanga bike kurusha undi. Usanga ufite byinshi ariwe babogamiraho.”

    Aha rero, Kagame bahise bamubaza bati “Ese koko imihanda y’abajya muri Congo, iraganisha ku mabuye y’agaciro?”

    Aha naho, Perezida Kagame yagize ati “Ibyo rwose birigaragaza, biba izuba riva. Bimeze nka kera. Umwami yashoboraga guha umukwe we, umwana we ubutware ati genda utegeke aha n’aha. Ubu na none biri kuba hano. Umuntu baramubwira bati genda ufate hariya uhakoreshe icyo ushaka. Nguko uko Afurika ibayeho.”

    Kagame yagize ati “Ibi bintu mubona abantu bigisha bya Demokarasi, uburenganzira bwa muntu n’ibindi, barabivuga babifashe mu kuboko kumwe, ariko mu kundi kuboko bagatwara ibyo Abanyafurika batunze.”

    Yagize ati “Ni yo mpamvu abayobozi ba Afurika n’abacuruzi, dukwiye rwose kugerageza kwiha agaciro, ntitube abantu baza bashaka gusarura ibyacu bajyana. Tugomba kumenya kuvuga oya.”

    Icyakora, babajije Perezida Kagame niba atazagera aho akananirwa maze uru rugamba rwo kurwanira ukuri n’iterambere rya Afurika karuvamo, maze agira ati “reka reka sinamanika amaboko. Sinabikoze mu gihe gikomeye, cy’intambara zikomeye, ubu si bwo nabikora.”

    Kagame yagize ati “Koko ibihano birababaza, ariko nanone twababara kurushaho turamutse tudakoze ibyo tugomba gukora. Ni imibare. Kandi kuvuga Oya biroroshye, kuko kuvuga Yego ku kintu kibi ni byo byababaza kurushaho.”

    Yagize ati “Erega ibi bintu byose biraza bigahita, ku buryo bumwe cyangwa ubundi. Aba bantu bamenyereye kutujagaraza, ntabwo bazabaho igihe kinini ngo babone inyungu zo kugira abantu ibikoresho byabo, bariya bamenyereye gukora nabi. Twebwe Abanyafurika hari icyo twakora cyo kuzamura umugabane aho ukwiye kuba.”

    Aha yagize ati “Ntimuterwe ubwoba n’abo bibwira ko bahatse isi n’ijuru n’ibindi byose.”