Ghana – Accra: Imanizabayo yegukanye umudali wa Zahabu muri Shampiyona Nyafurika y’imikino ngororamubiri
manizabayo Emeline yanditse amateka yo kuba Umunyarwanda wa mbere wegukanye Umudali wa Zahabu muri Shampiyona Nyafurika y’Imikino Ngororamubiri “African Athletics Championships” iri kubera i Accra muri Ghana kuva tariki ya 12 kugeza ku ya tariki 17 Gicurasi 2026.
Yabigezeho ku wa Kabiri, tariki ya 12 Gicurasi 2026, nyuma gusiga abandi muri metero 5,000. Iri siganwa riri kuba ku nshuro ya 24, ryitabiriwe n’abakinnyi baturutse mu bihugu 54. U Rwanda rufitemo bane bazakina mu byiciro binyuranye.
Imanizabayo w’imyaka 30 uri mu bakomeye mu Rwanda mu gusiganwa ku maguru, yitwaye neza kuko yarangije metero 5,000 akoresheje iminota 23 n’amasegonda 25. Yakurikiwe n’Umunya-Djibouti, Samia Hassan yasize isegonda rimwe, na ho Zeyen Ayelegn wo muri Ethiopia aba uwa gatatu arushwa amasegonda atanu n’uwa mbere.
Nyuma yo kwegukana iri isiganwa, Imanizabayo yagize ati: “Ndishimye cyane kandi amarangamutima arandenze. Mbere y’Amarushanwa, naribwiye nti ngomba gutsinda, kandi ndashimira abatoza banjye bamfashije kugera kuri izo nzozi.”
Yifashishije imbuga nkoranyambaga ze, Minisitiri wa Siporo Nelly Mukazayire, yashimiye Imanizabayo guhesha ishema u Rwanda muri iri rushanwa. Yagize ati: ”Ni uko ni uko Emeline komereza aho wihesha ishema urihesha n’Igihugu cyacu cy’u Rwanda. Intego n’imikono Olempike n’umudari w’Isi. Urashoboye kandi urashyigikiwe.”
Imanizabayo yari aherutse kwegukana umudali wa Zahabu mu cyiciro cy’abagore basiganwa ku maguru muri metero 5,000, mu isiganwa ryiswe ‘Seven Hills Run’ ryabereye mu Buholandi muri Mata 2026.
![]()

