Blog

  • Urukingo rwa Ebola rushobora kuboneka mu mezi icyenda- OMS

    Urukingo rwa Ebola rushobora kuboneka mu mezi icyenda- OMS

    Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), ryatangaje ko bishobora gutwara amezi icyenda kugira ngo urukingo rwa virusi ya Ebola izwi nka Bundibugyo ruboneke.

    Ibi byatangajwe ku wa 20 Gicurasi 2026, n’Umujyanama muri OMS, Dr. Vasee Moorthy.

    Yavuze ko hari inkingo ebyiri bari kugerageza zo kurwanya icyorezo iyi virusi ya Ebola.

    Umuntu wa mbere wishwe n’iyi Ebola yo mu bwoko bwa Bundibugyo yapfiriye mu Mujyi wa Bunia, Intara ya Ituri tariki ya 24 Mata 2026 ariko byemejwe ko iki cyorezo cyamwishe hashize ibyumweru bitandatu.

    Umuyobozi Mukuru w’Ishami rya Loni ryita ku Buzima, OMS, Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus, yatangaje ko abarenga 600 bamaze kwandura Ebola abandi bagera kuri 139 bicwa n’iki cyorezo.

    Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru i Genève mu Busuwisi, mu nama yiga ku buzima ku rwego rw’Isi iri kuba ku nshuro ya 79 kuva ku itariki 18-23 Gicurasi 2026.

    Yavuze ko hari abandi barwayi 51 bagaragaweho icyorezo cya Ebola muri RDC ndetse n’abandi babiri muri Uganda.

    Iyi virusi ya Ebola izwi nka Bundibugyo virus yabonetse bwa mbere muri Uganda mu 2007-2008, yandura abantu 149, yica 37. Mu 2012 yagaragaye muri RDC mu gace ka Isiro, yandura abantu 57, yica 29.

    Ku wa 17 Gicurasi 2026, nibwo OMS yatangaje ko icyorezo cya Ebola cyongeye kugaragara muri RDC na Uganda gihangayikishije ku rwego rw’Isi.

    OMS yatangaje ko bishobora gutwara amezi icyenda kugira ngo urukingo rwa virusi ya Ebola izwi nka Bundibugyo ruboneke

  • U Rwanda rwatangiye kwimura imiryango 40.000 yari ituye mu buryo butemewe

    U Rwanda rwatangiye kwimura imiryango 40.000 yari ituye mu buryo butemewe

    Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe Imiturire, RHA, yatangaje ko imiryango irenga ibihumbi 41 igiye kwimurirwa ahujuje ibisabwa hari n’ibikorwaremezo nk’amashanyarazi, amazi imihanda n’ibindi nkenerwa.

    Muri iyi miryango harimo irenga ibihumbi 32 ubu ituye mu buryo butatanye mu bice by’ibyaro, imiryango 3.436 ituye mu mu bice by’imijyi ariko mu buryo budakurikije imiturire iboneye n’imiryango 6.089 ituye mu manegeka ahashyira abayituye mu byago birimo no kwibasirwa n’ibiza.

    Uku kwimura abaturage byatangiye kugeragezwa mu ngengo y’imari ya 2024/2025 nk’imwe muri gahunda zigize iyo kwihutisha iterambere ya NST2 nk’uko The New Times yabyanditse.

    Umuyobozi Ushinzwe Ishami ryo guteza imbere imyubakire y’inzu rusange n’izihendutse muri RHA, Emmanuel Ahabwe, yavuze ko iyi gahunda igamije guhangana n’ibibazo byo gutura ahatubahirije igishushanyo mbonera n’abatuye mu manegeka.

    Ati “Kugeza ubu gutuza imiryango ibihumbi 32 yari ituye mu buryo butatanye bigeze kuri 7,8%. Iyi gahunda izafasha no kubona ubutaka bwo guhingaho.”

    Ibi bosobanuye ko imiryango ibihumbi 2500 yamaze kwimurirwa ahantu hemewe kuva mu 2024/25.

    Icyakora Ahabwe yavuze ko iyi mibare ishobora kutagaragaza neza ibiri gukorwa kuko uturere tumwe n’abafatanyabikorwa babafasha gushyira iyi gahunda mu bikorwa batari batanga raporo yabo.

    Ati “Imibare ihari ni iy’uturere 10 n’Umujyi wa Kigali. Twitezeye raporo nyinshi mu mpera z’umwaka w’ingengo y’imari wa 2025/26 muri Kamena.”

    Mu myaka irindwi kugeza mu 2024, u Rwanda rwimuye imiryango 144.628. Biteganyijwe ko mu 2029 hazaba hamaze kwimurwa imiryango 176.628 yari ituye mu buryo butatanye.

    Kwimura imiryango yari ituye mu bice biyishyira mu kaga na byo byakozweho kuko imiryango 21% by’igera ku 6.089 ni ukuvuga imiryango 1.279 na yo yarimuwe.

    Mu myaka irindwi kugeza mu 2024 himuwe imiryango 20.643 yari ituye mu manegeka. Biteganyijwe ko imiryango 26.732 ituye mu manegeka ari yo izimurwa kugeza mu 2029.

    Ahabwe yavuze ko imiryango yimuriwe mu midugudu y’icyitegererezo yari ituye mu bice bishyira ubuzima bw’abayigize mu kaga kubera ibiza igifite uburenganzira ku butaha yahoze ituyemo.

    U Rwanda rwashyize imbaraga mu kubaka imidugudu y’icyitegererezo ifasha abatuye mu buryo butemewe kubona aho batura

  • Brig Gen Ronald Rwivanga yatangiye kuyobora EASF

    Brig Gen Ronald Rwivanga yatangiye kuyobora EASF

    Brig Gen Ronald Rwivanga yatangiye ku mugaragaro inshingano zo kuyobora umutwe wa Eastern Africa Standby Force (EASF), asimbuye Brig Gen Paul Kahuria Njema wari umaze imyaka itatu kuri uwo mwanya.

    Uyu muhango wo guhererekanya ububasha wabaye nyuma y’uko Brig Gen Njema asoje manda ye nk’Umuyobozi wa EASF, umwe mu mitwe ihuriweho n’ibihugu byo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba ushinzwe ibikorwa byo kubungabunga amahoro n’umutekano.

    Brig Gen Rwivanga asanzwe ari Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), inshingano yari amazeho kuva mu Ukuboza 2020.

    HI1W 44XUAAIXlB

    Muri icyo gihe, yabaye umwe mu basirikare bagaragaye cyane mu gusobanura ibikorwa n’uruhare rw’Ingabo z’u Rwanda mu rwego rw’umutekano haba imbere mu gihugu no mu bikorwa byo hanze yacyo.

    Izina rye rimaze igihe rizwi mu gisirikare cy’u Rwanda, aho yagiye akora inshingano zitandukanye zirimo n’izijyanye n’itumanaho n’imikoranire hagati y’ingabo n’abaturage.

    Eastern Africa Standby Force ni umutwe uhuza ibihugu byo mu karere ugamije gutanga umusanzu mu guhangana n’ibibazo by’umutekano, ibikorwa byo kubungabunga amahoro ndetse no gutabara mu bihe by’amage.

    HI04CrHXwAA bPa

    Ugizwe n’ingabo zo mu bihugu birimo u Burundi, Ibirwa bya Comores, Djibouti, Ethiopia, Kenya, u Rwanda, Seychelles, Somalia, Sudani y’Epfo, Sudani na Uganda.

    Buri gihugu kigira uruhare mu gutanga ingabo, abapolisi n’abasivili mu rwego rwo gushyigikira ibikorwa byo kubungabunga amahoro, gukumira amakimbirane no gutabara mu gihe habaye ibibazo by’umutekano mu karere.

  • Wizkid yaciye agahigo kuri Spotify

    Wizkid yaciye agahigo kuri Spotify

    Umuhanzi w’Umunya-Nigeria, Wizkid yanditse amateka yo kuba Umunyafurika wa mbere ufite ibihangano byumviswe inshuro nyinshi ku rubuga rwa Spotify, kurusha abandi.

    Amakuru yashyizwe hanze agaragaza ko ibihangano bya Wizkid byumviswe inshuro miliyari 11 kuri Spotify.

    Inshuro ibihangano by’umuntu byumviswe kuri Spotify zibarwa imwe ku yindi buri uko indirimbo runaka yumviswe byibuze amasegonda 30 kuri uru rubuga. Icyakora, ntabwo inshuro ibarwa iyo habayeho kwihutisha indirimbo muri aya masegonda 30.

    Wizikid yanditse aya mateka nyuma y’uko ku wa 15 Gicurasi 2026 yashyize hanze indirimbo ye yitwa ‘State of Mind’ yafatanyije na DJ Tunez. Ku munsi wayo wa mbere, igisohoka kuri Spotify, yahise yumvwa n’abasaga 685.000.

    Uyu muhanzi ari mu bakomeye cyane muri Afurika by’umwihariko mu njyana yibandaho ya Afrobeat.

  • Perezida Kagame yashyikirijwe raporo yinjiza u Rwanda mu cyiciro gishya kiganisha ku ngufu za nucléaire

    Perezida Kagame yashyikirijwe raporo yinjiza u Rwanda mu cyiciro gishya kiganisha ku ngufu za nucléaire

    Perezida Kagame yashyikirijwe raporo yakozwe n’Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe ingufu za nucléaire, ikubiyemo ibyavuye mu isesengura ry’icyiciro cya mbere ku bijyanye n’ibisabwa kugira ngo mu Rwanda hashyirwe ibikorwaremezo bibyaza umusaruro ingufu za nucléaire.

    Ni raporo ikomeye kuko icyiciro cya mbere cyakozwe, cyerekana ko ubu u Rwanda rushobora kwinjira mu cyiciro cya kabiri kijyanye n’ibiganiro n’abafatanyabikorwa n’abandi batanga serivisi zijyanye n’iyubakwa ry’imishinga ishingiye ku ngufu za nucléaire.

    Mbere yo gushyikiriza iyi raporo Perezida Kagame, Umuyobozi w’Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe ingufu za nucléaire, Rafael Mariano Grossi, yagize ati “Hashize igihe dukorana n’impuguke zo mu Rwanda ku isesengura twakoze ku gihugu turi buze kugushyikiriza uyu munsi.”

    Perezida Kagame yavuze ko icyiciro cya mbere cy’isesengura u Rwanda rwarangije, kiri mu cyerekezo kigari cy’igihugu cyo kubona amashanyarazi aturuka kuri nucléaire mu ntangiriro za 2030.

    U Rwanda rushaka kuzubaka uruganda rw’ingufu za nucléaire rwifashisha Small Modular Reactors (SMRs) wagereranya nk’uruganda rutanga ingufu za nucléaire rwubakiwe ahantu, mu zindi nganda, hanyuma rugaterurwa rugashyirwa aho rugomba gukorera.

    Modular imwe iba ireshya na metero imwe na santimetero 80. U Rwanda rurashaka kugira uruganda rufite enye, buri imwe ishobora gutanga MW 200, zose hamwe zigatanga MW 600.

    Byitezwe ko imirimo yo kubaka izatangira mu ntangiro za 2028, ikamara imyaka ibiri.

    Ubusanzwe uruganda rwa nucléaire ruba ari ikintu kinini cyane ariko SMRs zo ari aba ari nto, ku buryo wayigereranya n’ingano y’ikigega. Uko wongera umubare w’ibyo bigega ni ko wongera n’ingano y’umuriro bishobora gutanga. SMRs imwe mu zo u Rwanda rushaka, ifite ubushobozi bwo gutanga megawatt 200 z’amashanyarazi, noneho zikaba enye.

    Umukuru w’Igihugu yavuze ko gukoresha Small Modular Reactors, aricyo gisubizo kiboneye ku Rwanda n’ibindi bihugu bya Afurika.

    Ati “Ku Rwanda, Small Modular Reactors nibwo buryo bushoboka. Zihuye n’imiterere y’ibihugu byinshi bya Afurika kuko zishobora gushyirwa aho zigomba kujya mu buryo bworoshye kandi zigahuzwa n’umuyoboro muto w’amashanyarazi ku giciro gito.”

    U Rwanda ni igihugu cya 38 giherutse kujya mu bishaka kuba bibyaza amashanyarazi ingufu za nucleaire mu 2050.

    Umukuru w’Igihugu yavuze ko ubukungu bw’ibihugu bya Afurika budashobora gutera imbere hashingiwe ku muriro udahagije. Yavuze ko rimwe na rimwe bituma n’abashoramari bagenda biguru ntege mu gushora imari muri Afurika kuko baba batizeye umuriro.

    Perezida Kagame yavuze kandi ko bitewe n’ahantu ibintu biri kugana n’ibigo by’imari byatangiye gushyira ingufu za nucléaire mu zitangiza ibidukikije zikwiriye guterwa inkunga. Ati “Ibyo bituma haboneka amahirwe mashya.”

    Mu 2050, Perezida Kagame yavuze ko Afurika izaba ifite abaturage benshi bari ku isoko ry’umurimo, kandi ayo ari amahirwe akwiriye kubyazwa umusaruro ariko ko kugira ngo bishoboka bigomba gutegurwa ubu. Yavuze ko bigomba kujyana no gukorana hagati y’ibihugu.

    Umuyobozi w’Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe ingufu za nucléaire, Rafael Mariano Grossi, yavuze ko hari amasezerano ikigo ayoboye giherutse kugirana na Banki y’Isi azafasha ibihugu kubona amafaranga yo gushora mu mishinga ijyanye n’ingufu za nucléaire.

    Yavuze ko ubu bishoboka ko ibigo by’imari ku Isi bifungura amarembo bigatera inkunga imishinga ya nucléaire. Yavuze ko mbere hari ikibazo cy’uburyo iyi mishinga yeterwa inkunga, cyane ko itari mu itekerezwaho, ahubwo ihora ishyirwa mu ishobora gutera ibibazo.

    Grossi yavuze ko nyuma yo gusinyana amasezerano na Banki y’Isi, ikigo ayoboye giteganya gusinyana amasezerano na Banki Nyafurika Itsura Amajyambere mu gufasha ibihugu bya Afurika nyuma yo gukorana na Banki yo muri Aziya y’Ibikorwaremezo, AIIB.

    Perezida Kagame ubwo yashyikirizwaga raporo yakozwe ku cyiciro cya mbere cy’urugendo rw’u Rwanda rwo gushaka kubyaza ingufu za nucléaire amashanyarazi

    Perezida Kagame ari kumwe na Suluhu wa Tanzania na Gnassingbé wa Togo bitabiriye iyi nama

    Perezida Kagame yavuze ko mu ntangiro z’umwaka wa 2030, u Rwanda rufite intego yo kuba rufite amashanyarazi akomoka ku ngufu za nucléaire

    Perezida Kagame yavuze ko gushyira imbaraga mu mishinga y’amashanyarazi ari ingenzi kuko afasha mu kureshya abashoramari

    Perezida Gnassingbé yitabiriye iyi nama yabereye mu Rwanda mu gihe itaha igihugu cye kizakira ikurikira


  • Kenya: Polisi yafunze abarenga 110 bari mu myigaragambyo

    Kenya: Polisi yafunze abarenga 110 bari mu myigaragambyo

    Polisi ya Kenya yatangaje ko yataye muri yombi abantu 118 bakoze ibyaha birimo ubujura, bitwikiriye imyigaragambyo yatangiye tariki ya 18 Gicurasi 2026, igamije kwamagana izamuka rikabije ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli.

    Iyi myigaragambyo yatangiye mu gitondo ituje ariko byageze aho abiganjemo urubyiruko bahangana n’abapolisi bari bagiye kuyikumira, bangiza ibikorwaremezo, basahura amaduka, banabuza ibinyabiziga kunyura mu mihanda.

    Yatije umurindi indi yatangijwe n’abatwara abagenzi mu buryo bwa rusange mu modoka zizwi nka Matatu, batangaje ko bahagaritse akazi, bamenyesha Leta ko bazagasubukura mu gihe Leta ya Kenya izaba yagabanyije ibiciro bya lisansi na mazutu.

    Abigaragambya bavuzweho kumara amasaha menshi bafashe bugwate santere ya Kitengela kuva mu gitondo cyo ku wa 18 Gicurasi, batemerera abatwara ibinyabiziga kunyura mu muhanda waho, barasenya, baranasahura nta kibakoma mu nkokora.

    Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Kajiado, Alex Shikondi, yatangaje ko hari imodoka zitagira ibirango zavanaga amabandi yitwikiriye imyigaragambyo mu bice bitandukanye, ziyajyana muri Kitengela kugira ngo ahakorere ibyaha.

    Shikondi yagize ati “Tuzareba muri CCTV camera zashyizwe ku nyubako ziri hafi kugira ngo tumenye izo modoka, abari bazirimo n’icyo bari bagamije. Abazamenyekana bazahanwa n’amategeko.”

    Hari amakuru avuga mu ijoro ryo ku wa 17 Gicurasi, imodoka enye za Matatu zifite imyanya 14 yo kwicaraho zagaragaye muri Kitengela zipakurura abantu ahantu hijimye, bigakekwa ko bari mu bakoze ubugizi bwa nabi.

    Polisi ya Kenya yatangaje ko mu bantu 118 batawe muri yombi bakekwaho ibikorwa bitemewe byakorewe mu myigaragambyo, harimo 74 bafatiwe mu majyaruguru ya Kajiado n’abandi 44 bafatiwe muri Kitengela, bakaba bazagezwa mu rukiko kugira ngo baburanishwe ku byaha birimo ubujura.

    Shikondi yasobanuye ko mu gitondo cyo kuri uyu wa 19 Gicurasi, umutekano wari wamaze kugaruka muri Kitengela, abashoferi bongera gukora kuko hoherejwe abashinzwe umutekano benshi, ariko ko abakozi ba Leta bo babaye baretse.

    Bamwe mu bitabiriye imyigaragambyo batawe muri yombi kubera ibikorwa by’urugomo

    Umutekano wakajijwe muri Kitengela guhera kuri uyu wa 19 Gicurasi

  • Ubu ni uburyo bwo gukura imishinga mu mpapuro -Perezida Samia Suluhu mu nama yiga ibya Nikeleyeri

    Ubu ni uburyo bwo gukura imishinga mu mpapuro -Perezida Samia Suluhu mu nama yiga ibya Nikeleyeri

    Perezida wa Tanzaniya Samia Suluhu Hassan asanga inama Nyafurika yiga ku iterambere cya Nikeleyeri ije gufasha umugabane gukura imishinga mu mpapuro ikajya mu bikorwa.

    Yabivugiye i Kigali aho yitabiriye inama yiga ku bijyanye n’ingufu za Nikeleyeri (NEISA 2026) aho asanga impunduka mu iterambere ry’ubukungu bwa Afurika zishingiye cyane ku ngufu.

    Impamvu ngo ni uko inganda zirushaho kwiyongera, uko imijyi ikura, uko hagurwa ibikorwaremezo by’ikoranabuhanga, ubucukuzi bw’amavuye y’agaciro n’ibindi bikorwa bitandukanye bigatera imbere, byose bikenera ingufu zihagije.

    Yagize ati,” Ingufu za Nikereyeri, ntizikwiye kurebwa nk’izije guhangana n’ingufu zisubira, ahubwo zikwiye gufatwa nk’izije kuzuzanya nazo, mu rwego rwo kubaka urwego rw’ingufu rukomeye, kandi rwihagije rufite ubushobozi bwo kujyana n’iterembere ry’inganda zikomeza kwiyongera hirya no hino ku Mugabane wa Afurika.”

    Avuga ku bijyanye n’igihugu cye, yasobanuye ko ingufu Tanzania itunganya muri iki gihe, ari nkeya ugereranyije n’izikenewe yaba ubu no mu gihe kiri imbere. Aha rero, inama ya NEISA 2026, asanga ari amahirwe abonetse yo gutuma Afurika iganirira hamwe uburyo bwo gukura itunganywa ry’ingufu za Nikeleyeri mu mishinga rikajya mu bikorwa, kugira ngo haboneka ingufu zihagiye zijyanye n’iterambere ry’igihe kirambye.

    Yagize ati, “ Muri Tanzania, ingano y’amashanyarazi akenewe ikomeza kwiyongera, bijyanye n’ibyo igihugu kiyemeje kwitaho mbere y’ibindi ndetse n’icyerekezo cyihaye cya 2050…”

  • Sobanukirwa amasezerano u Rwanda rwasinye y’ikoranabuhanga ribyaza ingufu za nucléaire amashanyarazi

    Sobanukirwa amasezerano u Rwanda rwasinye y’ikoranabuhanga ribyaza ingufu za nucléaire amashanyarazi

    U Rwanda rwasinyanye amasezerano n’Ikigo cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Holtec International, gikora ikoranabuhanga ryifashishwa mu kubyaza ingufu za nucléaire amashanyarazi.

    Holtec International ikora Small Modular Reactors zifashishwa mu kubyaza ingufu za nucléaire amashanyarazi. Ni yo izaha u Rwanda izo mu bwoko bwa SMR-300 rushaka gukora.

    Zigurishwa ari ebyiri (dual unit) aho imwe iba ifite ubushobozi bwo gutanga amashanyarazi nibura angana na MW340.

    Holtec International ni ikigo cyigenga cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kizobereye gucunga inganda z’ingufu za nucléaire, gucunga imyanda yakoreshejwe muri izi nganda n’ibindi bijyana na zo.

    Umuyobozi wa Rwanda Atomic Energy Board, Dr. Fidel Ndahayo, yavuze ko iyi ari intambwe ikomeye ishyira ihereze ku kazi kari kamaze iminsi gakorwa. Ati “ Holtec International iri gukora ikoranabuhanga rya small modular nuclear rizwi nka SMR-300.”

    Yakomeje agira ati “Riracyari gukora, ariko riri hafi kurangira. Ariko u Rwanda ruzwi nk’igihugu cyakira ibitekerezo bishya. Rero duhaye ikaze ibitekerezo bishya, kandi twiteguye gutanga urubuga rwo kugeragereza mu Rwanda ibi bitekerezo.”

    “U Rwanda rurashaka ko SMR ya mbere igomba kuba ikora nibura mu ntangiriro z’umwaka wa 2030. Rero ikoranabuhanga rizadufasha kugera kuri iyo ntego, niryo koranabuhanga dushaka, kandi turashaka gukorana na Holtec International kugira ngo twubake iryo koranabuhanga.”

    Umuyobozi wa Holtec Europe, Rafael Marin, yavuze ko amasezerano yasinywe hagati ya Holtec n’u Rwanda, azatuma mu Rwanda hashyirwa SMR-300 zifite ubushobozi bwo kuba bwakwakira umuriro ungana na Kilowatt eshanu.

    Holtec International ni sosiyete izobereye mu bijyanye no gukora ubushakashatsi no guhanga udushya mu bijyanye n’ingufu za nucléaire. Ni ikigo cyo muri Amerika kimaze gukora ibintu bitakozwe n’urundi rwego urwo ari rwo rwose ku Isi.

    Holtec ni yo sosiyete ya mbere ku Isi yongeye kubyaza amashanyarazi uruganda rwari rwarafunzwe burundu, ikaba iri kubaka ikoranabuhanga ryifashishwa mu gushyushya amazi abyara amashanyarazi hifashishijwe ingufu za nucléaire.

    Iyi sosiyete kandi yubatse conteneur za mbere ku Isi zifashishwa mu gutwara no kubika imyanda yangiza ibidukikije isohorwa n’uruganda rwa nucléaire. Nibura inganda 100 ku Isi zibyaza amashanyarazi ingufu za nucléaire zikoresha conteneur zakozwe n’iki kigo.

    Undi mwihariko wayo, ni uko iyo uruganda rw’ingufu za nucléaire rufunzwe, biba bihenze kugira ngo rwongere gukora, kubera ikibazo giterwa “ radioactive”, ingufu zitaboneshwa amaso ziboneka iyo bamaze gushongesha ubutare bwa Uranium, bugatandukana ku kigero gito bishoboka, ku buryo intima (atome) zazo ziba zashengutse.

    Izo ngufu zishobora gutera indwara zinyuranye mu gihe zidakumiriwe neza. Ibigo byinshi ku Isi iyo bigeze ku buryo bwo kwita kuri izi ngufu bibigendamo buhoro cyane iyo uruganda rufunze. Icyo Holtec ikora kidakorwa n’abandi ni ukugura inganda zafunzwe, ikazisukura, ndetse mu minsi ishize, bwa mbere mu mateka, Holtec yakoze igikorwa cyo kongera kubyaza amashanyarazi uruganda ruherereye ahitwa Palisades muri Leta ya Michigan. Nta wundi muntu wari warigeze abikora wundi mu mateka ya Amerika.

    Ubusanzwe, inganda z’ingufu z’amashanyarazi zitwara igihe kugira ngo zubakwe, ariko Holtec ifite ikoranabuhanga ryo gukora ‘Small Modular Reactors’ nto zidahenze kandi zidatwara igihe.

    Small Modular Reactors (SMRs) wazigereranya nk’uruganda rutanga ingufu za nucléaire rwubakiwe ahantu, mu zindi nganda, hanyuma rugaterurwa rugashyirwa aho rugomba gukorera.

    Ubusanzwe uruganda nucléaire ruba ari ikintu kinini cyane ariko SMRs zo ari aba ari nto, ku buryo wayigereranya n’ingano y’ikigega. Uko wongera umubare w’ibyo bigega ni ko wongera n’ingano y’umuriro bishobora gutanga. SMRs imwe mu zo u Rwanda rushaka, ifite ubushobozi bwo gutanga megawatt 200 z’amashanyarazi, noneho zikaba enye.

    Aho kubaka uruganda runini cyane rutanga megawatt 1000, igihugu gishobora guhitamo gutumiza reactors zifite ubushobozi butandukanye, ku buryo niba gikeneye kongeraho megawatt 100, gitumiza ifite ubwo bushobozi cyangwa se ifite Megawatt runaka bitewe n’izikenewe.

    Reactors zikorwa na Holtec zirahendutse kurusha kuba wakubaka uruganda rwose.

    Holtec itangaza ko u Rwanda rusabwa nibura hegitari 16 zizubakwaho uru ruganda. Ni uruganda rutanga amahitamo meza kurusha gukoresha uburyo bubyara amashanyarazi busanzwe burimo nk’amazi na nyiramugengeri kuko amazi hari ubwo aba make, nyiramugengeri nayo ikangiza ibidukikije.

    Uko Reactors zikora

    Urebeye kuri iyi foto, Reactors nto zikora mu buryo bworoshye kumvikana. Nk’uko twabivuze, wazigereranya n’ikigega. Igice kiri mu ibara ry’umuhondo, ni cyo gishyirwamo ubutare bwa Uranium, bugacanirwa.

    Iyi foto igaragaza uburyo SMR zikora mu rugendo rwo gutanga amashanyarazi, uhereye ku gice cyo hasi gicanirwamo Uranium

    Iyo niyo nzira ya mbere. Aho niho Uranium iba iri, umwuka ushyushye ugatuma itandukana kugeza ku ntima zayo (atome). Ibyo ni byo byitwa (fission), uko gutwika Uranium kurekura umwuka ushyushye ku kigero cyo hejuru, gusa nta mwotsi uba usohoka cyangwa se ibishashi.

    Inzira ya kabiri, iri mu ibara ry’umutuku n’ubururu, yerekeranye n’inzira y’amazi. Iyo bamaze gutwika ya Uranium, ubushyuhe bwayo bujya mu mazi nayo agashyuha.

    Icyo gihe amazi ashyushye azamuka hejuru hanyuma akonje akamanuka hasi. Gusa uko byagenda kose ntabwo amazi ajya arenga ya ngano ya cya kigega twavuze haruguru ahubwo akomeza kuzenguruka aho.

    Inzira ya gatatu kugira ngo uyumve neza, yigereranye n’imbabura y’amashyiga abiri iteretseho amasafuriya abiri. Mu gice kimwe, amazi aba yahuye na Uranium akandura, ayo mazi aba arimo radioactive kandi ateza ibibazo bikomeye bishobora no gutuma umuntu apfa mu masegonda. Ntabwo ayo mazi aba agomba gusohoka muri Reactor cyane ko aba ashyushye.

    Indi safuriya uyigereranye n’igice cyinjiyemo amazi meza, ayo mazi aba atigeze ahura na Uranium, nta kibazo na kimwe ateye. Ku ifoto ni yo safuriya iri iburyo muri abiri aboneka. Izo nzira cyangwa se ayo masafuriya abiri ni yo yitwa steam generator.

    Inzira ya kane ni uko ya mazi avuye muri steam generator aba akomeza kugenza yizengutsamo inshuro nyinshi nk’uko n’ubusanzwe ku ngomero z’amashanyarazi amazi aba asuma, hanyuma akajya muri generateur itanga amashanyarazi.

    Izo generateur ni zo ziba aho zitanga amashanyarazi ajya mu mapoto, akagera mu rugo rw’umuntu agacana amatara.

    Uru rugendo rwose nta ngaruka ruteye, nta bibazo byarwo. Urebye muri rusange reactor iba ingana nibura na metero 1,8 ihagaze.

    Iyo amashanyarazi abonetse, ikiba gisigaye ni uburyo bwo kwita ku myanda itangwa na Uranium. Reka tubishyire mu buzima busanzwe. Utemye igiti, uragicanye, gitanze umuriro, nyuma kivuyemo amakara hanyuma n’ivu. Iryo vu nyuma ujya kuri ya mashyiga yawe, ukaryarura ukajya kurijugunya.

    Kuri ya Uranium, ya mazi arimo Radioactive ni yo myanda, arafatwa akabikwa ahantu nko mu mwobo ku buryo ahamara nk’imyaka iri hagati y’itanu n’icumi kugira ngo akonje.

    Holtec International ni yo izagurisha u Rwanda Small Modular Reactors zizifashishwa mu kubyaza ingufu za nucléaire amashanyarazi

    Umuyobozi wa Rwanda Atomic Energy Board, Dr. Fidel Ndahayo ari kumwe n’Umuyobozi wa Holtec Europe, Rafael Marin, nyuma y’isinywa ry’amasezerano

    U Rwanda kandi rwasinyanye amasezerano y’ubufatanye na Leta Zunze Ubumwe za Amerika y’ibijyanye n’ikoreshwa ry’ingufu za nucléaire.

    Ni amasezerano ku ruhande rw’u Rwanda yasinywe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Dr. Usta Kaitesi hamwe Renee Sonderman, Umunyamabanga w’Agateganyo wungirije mu Biro bishinzwe kugenzura intwaro, ingaruka zazo n’imikoreshereze yazo mu Biro bishinzwe Ububanyi n’Amahanga bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Aya masezerano y’ubufatanye arimo ingingo zishingiye ku gutanga ubumenyi ku banyeshuri b’Abanyarwanda bajya kwiga muri Amerika mu bijyanye n’ingufu za nucléaire, gutera inkunga ibikorwa bijyanye n’imishinga ya nucléaire n’izindi ngingo.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Usta Kaitesi ari kumwe na Renee Sonderman, Umunyamabanga w’Agateganyo wungirije mu Biro bishinzwe kugenzura intwaro, ingaruka zazo n’imikoreshereze yazo mu Biro bishinzwe Ububanyi n’Amahanga bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyuma y’isinywa ry’amasezerano

  • U Rwanda na Tanzania byagiranye amasezerano y’ubufatanye mu by’ingufu

    U Rwanda na Tanzania byagiranye amasezerano y’ubufatanye mu by’ingufu

    U Rwanda rwagiranye amasezerano y’imikoranire na Tanzania ajyanye no guteza imbere ibijyanye n’ingufu n’ubufatanye nyambukiranyamipaka.

    Ni amasezerano yashyizweho umukono ku wa 19 Gicurasi 2026 mu nama nyafurika yiga ku iterambere ry’ikoreshwa ry’ingufu za nucléaire.

    Iyi nama izwi nka NEISA (Nuclear Energy Innovation Summit for Africa) igiye yabaye kuva kuri uyu wa 19 kugeza ku wa 21 Gicurasi 2026.

    Iyi nama yatangijwe ku mugaragaro na Perezida Kagame, yitabiriwe n’abarenga 1.200 barimo n’abakuru b’ibihugu na za guverinoma nka Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo, Faure Essozimna Gnassingbé n’abandi.

    Amasezerano yashyizweho umukono agamije ubufatanye mu nzego z’ingenzi nk’ingufu, kubaka ibikorwaremezo by’ingufu, ubufatanye mu guteza imbere ingufu zisubira, kubakira ibigo byo mu bihugu byombi ubushobozi n’ufatanye nyambukiranyamipaka.

    Yashyizweho umukono na Minisitiri w’Ibikorwaremezo w’u Rwanda, Dr. Jimmy Gasore na Minisitiri w’Ingufu wa Tanzania, Deogratius John Ndejembim bahagarariwe na Perezida Kagame na Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan.

    Minisitiri Dr Gasore yashimye umubano umaze igihe hagati y’ibihugu byombi, ndetse avuga ko amasezerano yasinywe agaragaza ubushake bw’ibihugu byombi mu guteza imbere umubano usanzweho w’ibihugu byombi n’ubufatanye bw’akarere by’umwihariko mu rwego rw’ingufu.

    Ati “Ku bwa Guverinoma y’u Rwanda, dushimira Guverinoma ya Tanzania ku bufatanye bwo ku rwego rwo hejuru, ibiganiro byubaka ndetse n’ubushake bwo gufatanya byaranze ibiganiro byagejeje kuri iyi ntambwe.”

    Yavuze ko amasezerano yasinywe azafasha ibihugu byombi gufatanya mu nzego zibyungura nko mu gucuruza ingufu, kubaka ibikorwaremezo byabyo, ubufatanye mu bya tekiniki n’ibindi bishingiye ku kwihutisha gahunda yo kwihuza kwa Afurika y’Iburasirazuba.

    Ubwo yatangizaga NEISA 2026, Perezida Kagame yavuze ko ingufu za nucléaire zikomeje kwisungwa mu bijyanye no kwimakaza ingufu zitangiza, ibiba amahirwe mashya ku bihugu, ko na Afurika ikwiriye gufatanya kugira ngo igere kure muri uru rwego.

    Ati “Iyo ibihugu bikomeje kuba bya nyamwigendaho, iterambere rizagenda biguru ntege ndetse ikiguzi bisaba ngo rigerweho kikaba kinini. Ubufatanye mu bijyanye no kugenzura imikorere, mu gutera inkunga imishinga no guhuza imikorere mu by’ingufu mu karere ni ingenzi. Iyi ni yo mpamvu NEISA ari ingenzi.”

    Perezida Kagame yavuze ko ubu ikigezweho ari ukwihutisha ibiganiro bikavanwa mu bitekerezo ahubwo bigashyirwa mu bikorwa, harebwa uburyo bwo gutera inkunga ibi bikorwa hagamijwe kwaguka mu iterambere.

    Ati “U Rwanda ruzakomeza gushyigikira izi mbaraga, kuko ibi birenze igihugu icyo ari cyo cyose.”

    Muri iyi nama Samia Suluhu Hassan yashimiye Perezida Kagame utarahwemye guhirimbanira Afurika mu bijyanye na gahunda gukoresha ingufu za nucléaire nk’umugabane wasigaye inyuma muri uru rwego kandi ufite umutungo kamere wawufasha gutera imbere.

    Ubu muri Tanzania bakora amashanyarazi angana na megawatt 4.500, ariko mu 2030 iki gihugu gifite intego ko kizaba gikeneye hafi megawatt 8.000 na megawatt 70.000 mu 2050.

    Ni mu gihe u Rwanda rwo ruzaba rukeneye gutunganya ingufu z’amashanyarazi za megawatt zirenga 5.000, zivuye kuri megawatt 406 zihari ubu. Biteganyijwe ko mu 2030 ruzaba rufite uruganda byibuze rutunganya amashanyarazi angana na megawatt 600 akomoka ku ngufu za nucléaire.

    U Rwanda na Tanzania bifitanye imishinga itandukanye cyane cyane ijyanye n’ingufu kuko ibihugu byombi bihuriye ku mushinga w’urugomero rwa Rusumo rufite ubushobozi bwo gutanga Megawatt 80 z’amashanyarazi.

    Uyu mushinga uhuriweho n’u Rwanda, Tanzania n’u Burundi, biteganyijwe ko buri gihugu kizahabwa megawatt 26,6 zizacanira abaturage miliyoni imwe n’ibihumbi 146 barimo Abarundi ibihumbi 520, Abanyarwanda ibihumbi 467 n’Abanya-Tanzania ibihumbi 159.

    Mbere y’uko u Rwanda rugirana amasezerano na Tanzania, Perezida Kagame na mugenzi we Samia Suluhu Hassan bagiranye ibiganiro byihariye

    Perezida Kagame na Perezida Samia Suluhu Hassan berekeje ahagombaga gusinyirwa amasezerano y’imikoranire

    Gusinya amasezerano y’ubufatanye hagati ya Tanzania n’u Rwanda byahagarariwe na Perezida Kagame na mugenzi we wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan

    Minisitiri w’Ibikorwaremezo w’u Rwanda, Dr. Jimmy Gasore (iburyo) na Minisitiri w’Ingufu wa Tanzania, Deogratius John Ndejembi

    Amasezerano y’ubufatanye hagati y’u Rwanda na Tanzania, yashyizweho umukono na Minisitiri w’Ibikorwaremezo w’u Rwanda, Dr. Jimmy Gasore (iburyo) na Minisitiri w’Ingufu wa Tanzania, Deogratius John Ndejembim

    Perezida Kagame na mugenzi we Samia Suluhu Hassan basuhuzanya nyuma y’isinywa ry’amasezerano y’ubufatanye hagati y’u Rwanda na Tanzania

  • José Mourinho yamaze kumvikana na Real Madrid

    José Mourinho yamaze kumvikana na Real Madrid

    Ubuyobozi bwa Real Madrid bwamaze kumvikana n’Umunya-Portugal, José Mário Félix dos Santos Mourinho, kugira ngo yongere ayibere umutoza mu gihe cy’imyaka ibiri. Uyu mugabo yayiherukagamo mu myaka 13 ishize.

    Kuva mu 2010 kugeza mu 2013, ni bwo Mourinho yabaye Umutoza Mukuru wa Real Madrid, ayivamo ayihesheje Igikombe cya Shampiyona na Espagne, Copa del Rey, hamwe na Supercopa de España.

    Icyo gihe yavuye muri iyi kipe yerekeza mu yandi y’i Burayi, aho yakoze amateka mu buryo butandukanye bwanatumye Real Madrid yongera kumwifuza nk’uko byanditswe n’ibinyamakuru byo muri Espagne na Portugal.

    Uyu mugabo ategerejwe muri iyi kipe kugira ngo asimbure Álvaro Arbeloa wayihawe asimbuye Xabi Alonso, ariko ntiyemerwe n’ubuyobozi bwayo by’umwihariko Perezida wa Real Madrid, Florentino Pérez.

    Bivugwa ko Mourinho w’imyaka 63 yemeranyije na Real Madrid ko azashyira umukono ku masezerano y’imyaka ibiri.

    Abandi batoza bavugwaga muri iyi kipe harimo Jurgen Klopp, Mauricio Pochettino, Julian Nagelsmann, Didier Deschamps na Massimiliano Allegri, ariko Mourinho ni we wenyine wavuganye na Real Madrid.

    Kugeza ubu hari gutegurwa uburyo atandukana na Benfica yo muri Portugal yatozaga kuva mu 2025, ndetse muri uyu mwaka w’imikino akaba ataratsinzwemo umukino n’umwe n’ubwo ari ku mwanya wa gatatu, inyuma ya FC Porto na Sporting.

    Andi makipe yatoje harimo União de Leiria, Porto, Chelsea, Inter Milan, Manchester United, Tottenham Hotspur, Roma na Fenerbahçe.