Uganda: Telefone ya Anita Among yafashwe, afungirwa iwe
Inzego z’umutekano n’izishinzwe iperereza muri Uganda, zasatse urugo rwa Anita Among wahoze ari Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ruri mu gace ka Kigo hafi n’Ikiyaga cya Victoria, kubera ibyaha bya ruswa no kunyereza umutungo akekwaho.
Iri saka ryakozwe kuri iki Cyumweru tariki ya 17 Gicurasi 2026 rikurikiye iryabaye ku wa Gatandatu mu rundi rugo rw’uyu mugore ruherereye i Nakasero.
Bivugwa ko mu iperereza ari gukorwaho, telefone ye yafatiriwe kugira ngo ikorerwe igenzura rishobora kwifashishwa mu kubona amakuru.
Uretse ifatirwa rya telefoni ye kandi, Among yafungiwe iwe mu rugo kuko urujya n’uruza rw’abasohoka n’abinjira mu rugo rwe rutemewe mu gihe iperereza ku byaha akekwaho rigikomeje.
Among yatangiye gukorwaho iperereza nyuma y’uko bimenyekanye ko yaguze imodoka ya Rolls Royce Cullinan ifite agaciro k’ibihumbi 400$. Asanzwe ari umwe mu banyepolitike bakize muri Uganda.
Abo mu muryango we batangaje ko ibikoresho bye by’ikoranabuanga bishobora kugenzurwa hagamijwe kureba ihererekanya ry’amafaranga n’andi makuru ashobora gufasha mu iperereza.
Hari kandi uwatanze amakuru agaragaza ko abagenzacyaha bashaka kwifashisha uburyo bugamije kugarura ubutumwa bwaba bwarasibwe kuri telefoni.
Umugenzuzi Mukuru wa Guverinoma muri Uganda, Aisha Batala Nalule aherutse kwemeza ko yakiriye ibirego bishinja Among kunanirwa kumenyakanisha umutungo we ari na byo byatumye iperereza ritangira gukorwa.
Hari abandi bayobozi bakomeje gushyirwa mu majwi ko bashobora gukorwaho iperereza kuri ibyo byaha Among akekwaho barimo Keteshumbwa Dickson wabarizwaga muri Komisiyo y’ingengo y’Imari na Komisiyo y’Imari, Igenamigambi n’Iterambere ry’Ubukugu n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Imari, Henry Musasizi.


Urugo rwa Anita Among rwasatswe n’inzego z’umutekano n’iperereza
![]()

