Perezida Kagame yashimye uruhare rw’urwego rw’abikorera muri Afurika
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, arashima imikorere y’urwego rw’abikorera muri Afurika, kuko hari igihe biba ngombwa ko rwinjira mu bibazo biba byatewe n’inzego za Leta.
Perezida Kagame ibi yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki 14 Gicurasi 2026, mu kiganiro yagejeje ku bitabiriye inama ya ‘Africa CEO Forum’ irimo kubera i Kigali, akaba yari arimo asubiza ku kibazo yari abajijwe cyo kuvuga ku kamaro k’urwego rw’abikorera muri Afurika.
Umukuru w’Igihugu yavuze ko urwego rw’abikorera rukora neza inshingano zarwo mu guteza imbere Afurika.
Yagize ati “Urwego rw’abikorera rukora akazi karwo neza, ariko byaba byiza kurushaho rubonye uburyo rwarushaho gukorana bya hafi n’inzego za Leta, inyungu zikaba zimwe kuko turi umwe, cyane cyane urebye ibyo umugabane wacu ukeneye”.
Ati “Ndashaka gushimira urwego rw’abikorera, hari igihe rwinjira mu bibazo byatewe n’inzego za Leta. Ariko iyo ibyo bibazo bitari kuba bihari, urwego rw’abikorera rwagombye kuba ruri kure y’aho ruri ubu, ndetse n’umugabane wagombye kuba uteye imbere kurusha uko uri ubu”.
Yakomeje avuga ko buri ruhande rwagombye kongera kureba uko rugira icyo ruhindura ku nshingano zarwo, kugira ngo bifashe urwego rw’abikorera gukora neza kurushaho, bitwo inyungu zigere kuri bose.
Perezida Kagame yavuze ko Afurika ifite uruhare rukomeye ishobora kugira mu Isi igenda ihinduka, ariko ko bisaba ko ibihugu bigize uyu mugabane bihindura imyumvire, bikareka gutegereza ibisubizo biva hanze, ahubwo bikubakira ku byo bifite.
Inama ya Africa CEO Forum irimo kubera i Kigali yatangiye kuri uyu wa Kane ikazamara iminsi ibiri, ikaba yitabiriwe na bamwe mu Bakuru b’ibihugu na za Guverinoma, abashoramari batandukanye n’abandi baturutse hirya no hino ku mugabane wa Afurika.
![]()

