Abashakaga gukurikirana Kabuga yatangaga amafaranga bakabica- Perezida wa IBUKA
Perezida wa IBUKA, Dr. Gakwenzire Philbert yatangaje ko Kabuga Félicien wapfuye, asize umurage mubi wo kwifashisha amafaranga mu migambi mibi, kuko uretse kuba yaragize uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yakomeje no kujya atanga andi abashakaga kumukurikirana bakicwa.
Dr. Gakwenzire Philbert yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na RBA nyuma y’uko hatangajwe urupfu rwa Kabuga waguye i La Haye mu Buholandi, ku wa 16 Gicurasi 2026.
Dr. Gakwenzire yavuze ko uretse gukingirwa ikibaba n’abanyapolitiki bo mu bihugu binyuranye bitewe n’umubano yari afitanye na Habyarimana Juvénal, Kabuga yanagiye ashora amafaranga menshi akicisha abageragezaga kumukurikirana.
Ati “Ikindi kizwi ni uko n’abashakaga kugira ngo bamukurikirikirane baricwaga kuko yifashishaga amafaranga afite akagenda atanga ruswa hirya no hino kugeza afashwe mu mwaka wa 2020.”
Umwe mu bantu Kabuga yicishije ni William Munuhe Gichuki wari umunyamakuru muri Kenya, nyuma yo kumenya ko ashaka kumutangaho amakuru.
Munuhe wakoraga inkuru zicukumbuye yari azi neza aho Kabuga yihishe, atangira gukorana n’abagenzacyaha bo mu itsinda rikurikirana ibyaha byihariye muri FBI ngo azabageze kuri Kabuga na we abone igihe cya miliyoni 5$ cyari cyarashyizweho.
Kuwa 14 Mutarama 2003, Munuhe yari gutanga Kabuga ku bapolisi nyuma yo guhurira na Kabuga mu nzu iwe, ariko uwo mutego ntiwakora ahubwo uhitana ubuzima bwe.
Abagenzacyaha ba FBI bari bategereje ko ababwira ngo baze bate muri yombi Kabuga, hashize iminsi itatu biyemeje kwinjira ku ngufu mu nzu Munuhe yakodeshaga basanga aryamye mu maraso, yarashwe amasasu, yakuwemo amaso ndetse isura ye bigaragara ko yamenweho acide.
Dr Gakwenzire yakomeje agaragaraza ko uburyo Kabuga yakoresheje amafaranga ye mu kwica abantu, bigaragaza ukutagira indangagaciro na nke kuko ubusanzwe kuyagira ari menshi bitavuze kutagira ubumuntu.
Ati “Ubusanzwe abantu badafite indangagaciro usanga bavuga ko ufite amafaranga aba afite byose. Muri iki gihugu rero indangagaciro y’uko amafaranga ari ayo kwifashisha atari ayo kukugira igikoresho kuri Kabuga yaratakaye kuko nta kintu na kimwe kirebana na Jenoside yakorewe Abatutsi cyakozwe Kabuga atakigizemo uruhare.”
Kabuga wahoze ari umushoramari ukomeye mu Rwanda yafatiwe mu Bufaransa muri Gicurasi 2020, akurikiranyweho icyaha cya Jenoside, umugambi wo gukora Jenoside no gushishikariza abantu gukora Jenoside atangira kuburana mu 2022.
Mu 2023 Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT) rwafashe umwanzuro wo guhagarika kumuburanisha, rwemeza ko adafite ubushobozi bwo kuburana kubera uburwayi akomeze kuba afungiye i La Haye mu Buholandi kuko yari yarabuze ikindi gihugu kimwakira kugeza yitabye Imana.

Perezida wa IBUKA, Dr. Gakwenzire Philbert yatangaje ko Kabuga Félicien asize umurage mubi
![]()

