Nyamagabe:Akagali ka Gasave hibwe ibendera

Abantu bataramenyekana bibye ibendera ku biro by’Akagari ka Gasave mu Murenge wa Musange mu Karere ka Nyamagabe, mu ijoro rishyira ku wa 12 Nzeri 2018.

Ubuyobozi buvuga ko ku bufatanye n’inzego z’umutekano bari gushakisha abagize uruhare muri icyo gikorwa.

Bivugwa ko abasanzwe bakora irondo bagiye kuryama basiga ku Kagari ka Gasave nta muntu uhacungiye umutekano.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gasave, Ntayobatandema Augustin yagize ati “Twabyutse mu gitondo nka 6h00 dusanga baryibye, twahanyuze dusanga abarara irondo ntaryo baraye, ibendera ryibwe. Mu baraye irondo tumaze gufata umwe abandi bahise bajya kwihisha twababuze. Uwo twafashe avuga ko bataraye irondo, akemera ko bakoze amakosa.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Uwamahoro Bonaventure, avuga ko ku bufatanye n’abaturage ndetse n’inzego z’umutekano bari gushakisha amakuru kugira ngo bamenye aho iryo bendera ryarengeye.

Ati “Ubu turi kurishakisha ku bufatanye n’inzego zitandukanye kugira ngo tumenye uko byagenze, twizeye ko riza kuboneka kuko dukomeje gushakisha.”

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze mu Kagari ka Gasave bwakoranye inama n’abaturage mu rwego rwo kongera kubibutsa kujya batanga amakuru kandi ku gihe.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *