Abashinzwe Iteganyagihe barasabwa kurushaho gufasha abaturage kwitegura

Minisitiri w’Ibidukikije, Dr. Vincent Biruta, yasabye umuyobozi w’ikigo cy’igihugu cy’ubumenyi bw’ikirere (Meteo Rwanda) n’abo basangiye inshingano  ko bagomba kujya batanga amakuru y’iteganyagihenyayo kandi atanga icyizere, bakarushaho gusobanurira abaturage, icyo bakwiye gukora bijyanye n’amakuru baba bahawe.

Yabivugiye mu muhango w’ihererekanyabubasha hagati y’uwari umuyobozi mukuru wa Meteo Rwanda, John Ntaganda Semafara, n’umuyobozi wayo mushya’ Aimable Gahigi, wabaye tariki 14 Gashyantare 2019 ku cyicaro cya Meteo.

Minisitiri Biruta yitabiriye umuhango w’ihererekanya bubasha kubayobozi  muri Meteo Rwanda

Inama y’abaminisitiri yo kuwa 28 Mutarama 2019 ni yo yemeje iteka rya Perezida ryemerera kujya mu kiruhuko cy’izabukuru Bwana Semafara Ntaganda John wari umuyobozi mukuru w’ikigo gishinzwe Ubumenyi bw’ikirere, asimburwa na Aimable Gahigi.

Mu muhango w’ihererekanyabubasha hagati y’aba bombi, Minisitiri Biruta yashimiye John Semafara wayoboye Meteo Rwanda amugaragariza ko umuhate yagize watanze umusaruro ushimishije kugeza ubwo asezerewe ahawe ikiruhuko .

Yasabye ko amakuru iki kigo gitanga yarushaho kunozwa, hibandwa cyane ku yo abanyarwanda bakeneye, ariko na nyuma yo kuyabagezaho bakababwira uko bakwiye kwitwara hagamijwe guhora biteguye igihe cyose,kubijyanye n’ibyo iteganyagihe ryerekanye.

Uwayoboraga Meteo ahererekanya ububasha  n’umuyobozi mushya umusimbuye

Umuyobozi mukuru mushya wa Meteo Rwanda, Aimable Gahigi yashimiye John Semafara wayoboraga iki kigo, anashimira aho yari amaze kukigeza.

Yavuze ko we n’abakozi asanze bazakomeza gushyira imbaraga mu gutanga amakuru n’ibipimo bikenewe mu nzego zose, kugira ngo afashe abayakeneye gutegura igenamigambi ryabo.

Yagaragaje kandi ko bisaba ko umenya kandi hakiri kare buri rwego rwose n’amakuru rukeneye nawe ukayabahera igihe, bikabafasha mu igenamigambi no gukurikirana ibikorwa. Aho rero ni ho tugomba gushyira imbaraga.”

John Ntaganda Semafara ucyuye igihe ku buyobozi bwa Meteo Rwanda, yavuze ko amakuru iki kigo gitanga ari ingenzi mu mibereho y’igihugu n’abagituye, kuko akenerwa mu nzego hafi ya zose z’ubuzima.

Yavuze ko iki kigo kimaze kugera ku ntera ishimishije yanatumye gihabwa icyemezo cy’ubuziranenge (Quality Management System certification), asaba umuyobozi mushya n’abo bagiye gufatanya kuzakomeza kubungabunga iyo ntambwe kuko bidakozwe bayamburwa.

Aimable Gahigi wahawe inshingano zo kuyobora Meteo Rwanda yari asanzwe akora mu kigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB).

 

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *