RDC: Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bakomeje kotsa Leta igitutu

Abanyapolitiki batanu batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), bahuriye i Bruxelles mu Bubiligi, basuzuma imigendekere y’amatora ndetse banaganira ku mukandida umwe bashyigikira agatsinda Ramazani Shadary.

Ni nyuma y’uko Komisiyo y’amatora yanze kandidatire za bamwe muri bo bahabwaga amahirwe kubera impamvu zitandukanye, undi akangirwa kwinjira mu gihugu ngo ayitange.

Amatora ya Perezida muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ateganyijwe kuwa 23 Ukuboza 2018.

Jean-Pierre Bemba, Moïse Katumbi, Félix Tshisekedi, Vital Kamerhe na Adolphe Muzito bazwi cyane mu guhangana n’ubutegetsi bwa Congo Kinshasa, bahuye kuri uyu wa Gatatu biga ku buryo matora yaba mu mucyo, mu bwisanzure, muri demokarasi kandi ntawe aheza.

Itangazo basohoye nyuma yo guhura, bemeje ko bagiye gushyigikira umukandida umwe utavuga rumwe n’ubutegetsi kugira ngo batsinde amatora.

Rigira riti “Abayobozi batavuga rumwe n’ubutegetsi biyemeje gushyiraho umurongo umwe, gusangira icyerekezo hagamijwe gushyigikira umukandida umwe kugira ngo bongere amahirwe yo gutsinda amatora”.

Bahakanye kwirengera amakosa n’imvururu zaba mu matora, zishobora guterwa n’uburiganya bw’abari ku butegetsi bashaka kubugumana.

Aba bayobozi bamaganye ikoreshwa ry’imashini mu gutora, basabye kubahiriza amasezerano ya Saint-Sylvestre, nko kurekura imfungwa za politiki, kureka impunzi za politiki zigatahuka, gufungura ibitangazamakuru no guha agahenge abigaragambya.

Muri iri tangazo basaba ubwitabire busesuye bw’abakandida bakuwe ku rutonde kubera impamvu za politiki kugira ngo aya matora azabe ntawe aheje.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *