Hakenewe ubufatanye bw’Abanyeshuri , Abarezi n’Ababyeyi mukubungabunga Ibidukikije ‘ARCOS Network’

Kuri uyu wa Kabili Tariki ya  17 Ukuboza 2019 I Kigali hateraniye inama nyungurana bitekerezo yateguwe na ARCOS hagamijwe gutangiza gahunda nshya mu mashuri , yitezweho ko izazana impinduka mu kubungabunga ibidukikije mu buryo burambye.

Kubufatanye na  ARCOS Network  ,UNESCO , Ikigo cy’Igihugu cyita ku bidukikije , Minisiteri y’Uburezi hamwe n’iy’umutungo Kamere  , n’abandi bafite aho bahurira n’ibidukikije batangije gahunda nshya ya Eco- schools , izafasha abanyeshuri mu mashuri atandukanye kuzirikana akamaro ko kubungabunga ibidukikije.

Iyi gahunda ya Eco-schools ni umushinga uri muri gahunda mpuzamahanga y’uburezi  ikaba ikorerwa mu bihugu 67  , u Rwanda rukaba rubaye igihugu cya  68 uyu mushinga ugiye gushyirwa mu bikorwa .Iyi gahunda izafasha uburezi mu kugira uruhare mumyigire y’umunyeshuri mu inamutoze  guhindura ubuzima bwaho atuye mu bikorwa byo kubungabunga ibidukikije.

Abanyeshuri,abarimu ndetse n’ababyeyi bazasobanurirwa uburyo bwo kubungabunga ibidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima , aho bazigishwa kubibungabunga kugeza no mu miryango bakomokamo.

Mu bizakorwa harimo guhugura abanyeshuri n’abarimu ku bijyanye no kurengera ibidukikije  , nyuma  hakazakorwa amatsinda azahurizwamo abanyeshuri , abarimu ndetse n’ababyeyi , ibi bikazabafasha  kurebera hamwe  uburyo bwo  guhuza imikorere m’uburyo butanga icyizere  hagamijwe  kurengera ibidukikije.

Kanyamibwa Sam Umuyobozi Mukuru wa Arcos

Kanyamibwa Sam , Umuyobozi mukuru wa ARCOS yavuze ko kwigisha abanyeshuri  ibirebana no kubungabunga ibidukikije , bigomba kutarangirira ku kigoc y’ishuri   gusa ahubwo gomba no  kugera n’iwabo  aho batuye.

Yagize ati ” Muriyi myaka ine twihaye tuzaganiriza abanyeshuri  , abarimu ndetse n’ababyeyi kuburyo  iyi gahunda batangiye ku ikubitiro izabafasha  guhindura imyumvire y’abana mu rwego rwo kugirango ibigo byatoranijwe  nibimara kuyishyira mu bikorwa  kandi yamaze kumvikana neza , n’ibindi bigo bizabonereho igakwira hose”.

ARCOS ni umuryango utegamiye kuri leta washinzwe mu mwaka wa 1995 ukaba umaze imyaka hafi 25 ukorera mu bihugu by’ibiyaga bigari harimo  Burundi ,Uganda, Rwanda,  Zambia ndetse  na Tanzaniya aha hose ukaba  ukora gahunda nyinshi ariko zikibanda mu kurengera ibidukikije n’iterambere rirambye.

 

Uwamaliya Florence

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *