Polisi iributsa abaturage ko gukorera siporo hanze y’ingo bitemewe

Polisi y’u Rwanda iributsa abaturarwanda ko nta muntu wemerewe gusohoka mu rugo yitwaje ko arimo gukora siporo.  Abashaka gukora siporo baragirwa inama yo kuyikorera mu rugo badasohotse hanze.

Ibi Polisi y’u Rwanda ibitangaje nyuma y’aho bigaragariye ko kuva hasohoka amabwiriza ya Leta yo kuguma mu ngo hagamijwe gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus hari abantu bakomeje kugaragara hanze bavuga ko barimo gukora siporo.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera avuga ko siporo nayo iri mu kiciro cy’ingendo zitari ngombwa ari nayo mpamvu abashaka kuyikora bagomba kuyikorera mu ngo zabo.
Yagize ati: “Mu mabwiriza ya Minisitiri w’Intebe hagaragaramo ko ingendo zitari ngombwa zitemewe, uyu munsi urajya kubona ukabona abantu bari mu mihanda biruka wababaza bakakubwira ko ngo bari muri siporo. Abo turababwira ko bitemewe, siporo bayikorere mu ngo zabo.”
Muri gahunda yo kugenzura ishyirwa mu bikorwa gahunda yo kuguma mu ngo,  kuri uyu wa Gatatu tariki ya 25 Werurwe hirya no hino mu mujyi wa Kigali hatangiye kunyura abapolisi bafite indangururamajwi  bakangurira  abantu kuguma mu ngo, abari ahatangirwa serivisi nko ku masoko, muri banki ndetse no kwa muganga barakangurirwa gushyira intera ya metero imwe hagati y’umuntu n’undi.
CP Kabera yagize ati:  “Nubwo amabwiriza yasohotse haracyagaragara abantu bakora ingendo zitari ngombwa hanze y’ingo, abandi bagasohoka bagahurira nko ku irembo ugasanga babaye benshi kandi begeranye. Abapolisi bafite ubutumwa batangiye kunyura mu bice bitandukanye by’umujyi wa Kigali bakangurira abantu kuguma mu ngo zabo ndetse n’abari hanze bagasubizwa mu ngo zabo.”
Umuvugizi wa Polisi arakangurira abaturarwanda kubahiriza amabwiriza uko yatanzwe bagategereza ikizakurikiraho nyuma y’iminsi isigaye mu byumweru bibiri byatanzwe. CP Kabera agaragaza ko kuguma mu rugo ari inyungu za buri muntu mu rwego rwo kwirinda no kurinda buri wese icyorezo cya Coronavirus kuko ari inshingano ya buri muturarwanda.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *