Muhanga: ibibazo byabaturage byari byarananiye inkiko byagejejwe ku Umuvunyi mukuru

Muhanga: Umuvunyi  mukuru  asanga hakiri  icyuho  mu nzego  z’ibanze mu gukemura ibibazo  by’abaturage
Umuvunyi mukuru Nirere Madeleine

Tariki ya 6 werurwe kugeza ku ya 10 itsinda  ry’abakozi  b’urwego  rw’umuvunyi bari mu karere ka Muhanga mu rwego  rwo kwakira no gukemura ibibazo  by’abaturage muri gahunda yo gukumira no kurwanya akarengane na ruswa.

Ubwo  umuvunyi mukuru  Nirere Madeleine yahuye   n’abo mu murenge  wa Nyamabuye, yagaragarijwe ibibazo bitandukanye  birimo n’ibyagejejwe  ku zindi nzego  ariko bikaba bitarakemutse.

Nyiraneza Dativa utuye mu kagali ka gahogo yagize Ati”. Umugabo witwa celestin yankubitiye umwana inkoni yo mu mutwe ndangije mujyana mu butabera arakatirwa ndetse ba muca n’izahabu, Nyuma yibyo bamukatiye nagiye ku bona mbona baramufunguye.”

, ngiye kubaza aho twaburaniye bambwirako yajuriye, mbatse nimero y’urubanza rwo kujurira bati uzajye inyanza niho yajuririye ndagenda ngezeyo nabo baravuga bati ,subira aho bakohereje niho byasubiye ,

Nyiraneza Dativa akomeza agaragaza akarengane yahuye nako binsaba igihe ndetse n’amafaranga ndabireka ariko ubu ikibazo mfite nuko uwo mugabo n”uwo muhungu wange amagurira amayoga yamara kumusindisha akamubwirako yampaye amafaranga ubu nkabandi kuyarya nge nyine, nuko umuhungu wanjye yataha yasinze akaza antuka ibiterasoni ndetse ariko afata n’umuhoro ashaka kunyica,amafaranga y’izahabu ntayo nabonye kandi na celestin ntago yarangije ibihano,ikindi ari hano hanze aridegebya mwamfasha ku mukurikirana akishyura ibyo bamuciye bityo byatuma uwo muhungu atuza ntazanteme.

hakomejwe gutangwa ibibazo by’amakimbirane harimo ikibazo  cy’uwitwa Nikuze  Vestine  wo mu kagari ka Gifumba, wasenyewe inzu  n’ubuyobozi mu mwaka wa 2018 kuko yubatse nta ruhushya abifitiye, nyamara  we  yarayiguze  yubatse.

Uyu muturage avuga ko inzu ye  yasenywe  adahari  ndetse  akaza no kuburiramo  ibintu  bitandukanye  harimo n’amafaranga yaramaze kugurishamo umurima we,

agira Ati,’’ Nandikiye  abayobozi  batandukanye yaba Guverineri  w’intara  ndetse na minisitiri w’ubutegetsi  bw’Igihugu, bose  baransubije basaba ubuyobozi  kunsubiza inzu yanjye kugeza ubu ntibarayimpa’’.

Ikibazo cya Nikuze  kandi  kinemezwa  n’abaturanyi  be bavuga ko inzu  ye yasenywe adahari kandi  akaba yari asanzwe  ayituyemo  mbere yo gusenywa.

Musaniwabo Matilde umwe mu baturanyi  yagize ati’’ Uyu mubyeyi  yari asanzwe  atuye mu nzu ye ni iyo  yari yaraguze  ariko yayibagamo, twagiye kubona tubona abayobozi baraje  barayisenye ngo yubatswe mu buryo butemewe  n’amategeko. ” yakomeje garagaza impungenge nkabo nkabaturanyi bahuye nayo kubona umuturanyi wabo bamusenyera adahari batanabanjije kum umenyesha ngo yitegure aho ajya kujyirango bitamuviramo kurara kugasozi .

Umuvunyi mukuru  Nirere Madeleine nawe ashingiye  ku kibazo  cy’uyu muturage  ndetse  n’ibindi yagejejweho, asanga hakiri  icyuho mu nzego  z’ibanze  mu gukemura  ibibazo  by’abaturage.

Aho agira Ati’.’Icyuho  mu gukurikirana  ibibazo no kubikemura tukibona mu nzego  z’ibanze,  iyo  ubona  imanza  ziba zaraciwe ariko zatinze kurangizwa,  cyangwa  se ibibazo  biba  byaratinze gukemuka kandi inzego  ziba  zihari  ugasanga n’ ikibazo kimaze umwaka umwe cyangwa  ibiri.”

Akomeza agira Inama abayobozi  ko ibibazo  by’abaturage  byajya bikemurirwa  mu nteko z’abaturage , kuko nibo  baba babizi  bakabikemura  bikarangira, niba ari  n’umuturage waburanye agatsindwa  akabimenyeshwa, akabyandikirwa  ko agomba  kubyakira no kwemera imikirize  y’urubanza nta kindi ariko n’uwatsinze  nawe akarangirizwa  urubanza .

Mugukemura ikibazo cya Nikuze Umuvunyi mukuru yavuzeko niba yarasenyewe n’ubuyozi mu kwibeshya bakabikora mw’izina rya leta ko akarere kagomba ku mushakira ikibanza ndetse ka kana mwubakira muri nyamabuye aho byabereye

Umuyobozi w’ Akarere ka Muhanga Jacqueline Kayitare

Ku ruhande  rw’ubuyobozi bw’ Akarere; Kayitare Jacqueline umuyobozi  w’akarere ka Muhanga yagize Ati’’ Ni ubukangurambaga kugira ngo  abaturage bacu  bareke kwishora mu manza , kandi n’uwo byabaye ngombwa  akajya mu manza turamusaba  kwakira  imyanzuro  yo  mu nkiko kuko iyo atanyuzwe agatinda kujurira  usanga icyo dukora twebwe ari ugushyira mu bikorwa iyo myanzuro, ugasanga bikuruye amakimbirane n’ inzangano.’’

Kayitare Jacqueline umuyobozi  w’akarere ka Muhanga yakomeje agaragaza Ibibazo  abaturage  bagejeje ku muvunyi byiganjemo  iby’ubutaka, amakimbirane  hagati y’abashakanye nayo  ashingiye  ku mitungo itimukanwa  ndetse n’ibindi bibazo  byagejejwe mu nkiko, ariko abaturage  bakaba batarishimiye imikirize y’urubanza.

avuga ko kandi bagiye gukora ubukangurambaga mu baturage bakamenya icyo amategeko ateganya ndetse n’abagenga akanabarengera mukubacyemurira ibibazo

By: Uwamaliya Florence

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *