Brazil: Umuhungu wa Perezida wa Guinée Equatoriale yasanganywe miliyoni 16 z’amadolari

Teodorin Obiang Mangue Nguema, umuhungu wa Perezida wa Guinée Equatoriale, yafatiwe ku kibuga cy’indege muri Brazil afite amafaranga n’indi mirimbo y’agaciro byose bihwanye na miliyoni 16 z’amadolari.

Urubuga Estado de Sao Paulo rwatangaje ko ku mugoroba wo ku wa Gatandatu, polisi yasanze mu bikapu by’abari baherekeje Teodorin miliyoni 1.5 y’amadolari n’amasaha y’igiciro abarirwa muri miliyoni 15 z’amadolari.

Teodorin usanzwe ari na Visi Perezida wa Guinée Equatoriale yageze mu mujyi wa Campinas muri Brazil ku wa Gatanu aherekejwe n’itsinda ry’abantu 10.

Aba bantu bari muri Brazil ariko mu buryo butari buzwi barasatswe ndetse bahatwa ibibazo, mu gihe Teodorin wari ufite ubudahangarwa bushingiye kuri dipolomasi yari abategerereje mu modoka.

Bahaswe ibibazo kubera ko amategeko y’iki gihugu atemerera uwo ari we wese kwinjirana muri Brazil mu buryo bufatika amafaranga arenze 2400 by’amadolari.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP, ko iri gukorana na polisi n’ibiro bishinzwe za gasutamo kugira ngo barebere hamwe umwanzuro ukwiye gufatwa kuri iki kibazo.

Umwe mu bakozi ba ambasade ya Guinée Equatoriale muri Brazil, yabwiye itangazamakuru ko aya mafaranga ariyo Teodorin yari gukoresha yishyura serivisi z’ubuvuzi yari yagiye gushaka mu Mujyi wa Sao Paulo.

Amasaha yo yari asanzwe ayambara dore ko yariho n’utumenyetso tugaragaza amazina ye.

Teodorin yakunze gushinjwa kubaho ubuzima buhenze akoresheje amafaranga aturuka mu kigega cya leta.

Mu 2017 yakatiwe gufungwa imyaka itatu isubitse n’urukiko rwo mu Bufaransa, ashinjwa kwinjiza amafaranga mu bukungu bw’igihugu binyuranyije n’amategeko.

Teodorin wavutse mu 1968 ni umuhungu wa Teodoro Obiang Nguema Mbasogo uyobora Guinée Equatoriale . Kuva mu 2016 ni Visi perezida wa mbere w’iki gihugu, umwanya yagiyeho nyuma y’imyaka ine ari visi perezida wa kabiri.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *