Minisitiri Hakuziyaremye yashimye uburyo urubyiruko rwitabira guhanga udushya mu ikoranabuhanga.

Kuri iki cyumweru  Tariki ya  22 Nzeri 2019, i Kigali habareye igikorwa cyo guhemba urubyiruko rwatsinze mu marushanwa ya ‘Innovation4IndustryRw Hackon’, yitabiriwe n’ab’ashakashatsi  mu guhanga udushya babashije guhiga abandi mu kwerekana uburyo  buhamye bwaba igisubizo  ku ibibazo bikigaragara mu nganda hirya no hino.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Hakuziyaremye Soraya, ubwo yasozaga iki gikorwa cyari kimaze iminsi itatu, yatangaje ko gahunda yo guhuriza hamwe urubyiruko rufite imishinga itanga icyizere  rugahugurwa mu buryo bwihariye hagamijwe kuyinononsora  no kuyishyira mu bikorwa , ari bwo buryo buhamye bwo kuzahura  iyatekerezwaga ariko bikarangirira aho.

Yagize ati “Nubwo iyi mishinga iba yerekanwe yose atariko  yashyirwa mu bikorwa , gutanga amahugurwa byo n’ingenzi cyane kuko bigaragara ko abahuguwe bose bahawe umwanya n’amahirwe byo gusobanukirwa ibikwiye gukorwa kugirango nyuma yo gutekereza  umushinga hakurikireho kuwushyira mu bikorwa ”.

Minisitiri Hakuziyaremye yashishikarije urubyiruko guhanga   imishinga  abizeza ko Leta izakomeza kubashyigikira.

Aya marushanwa yatangijwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubushakashatsi n’Iterambere mu nganda, NIRDA, ku bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Iterambere mu Rwanda, UNDP.

Uru rubyiruko rwari rugize  amatsinda 37,aho muri yo  ayaje ku isonga ari 6 yaje no kwegukana  ibihembo ,aho itsinda rya 1 ryahembwe miliyoni 2 Frw ,hanyuma abandi bahembwa  miliyoni 1Frw,aba bose bakazahugurwa mu gihe cy’amezi 3.

Murubyiruko rwari muri aya marushanwa harimo urwahanze  umushinga w’ikoranabuhanga uzafasha gukemura ibibazo byajyaga biterwa n’impanuka za hato na hato zikururwa n’inikoreshereze ndetse n’imicungire ya gaz itekeshwa , bityo inkongi zumvikanaga hirya no hino  mu gihugu ,zigahinduka amateka.

Nishimwe Isaac umwe mubanyeshuri wiga muri IPRC Musanze yagize ati”Mugihe iri koranabuhanga ryahawe ubushobozi bwo kugenzura gaz itekeshwa ryumvise havutse ikibazo nko kwisohora kwa gaz muburyo butunguranye , rizajya ryohereza ubutumwa bugufi ndetse rinakupe umuriro w’amashanyarazi kandi bikorwe mugihe kitarenze amasegonda atatu mu rwego rwo kurinda impanuka”

Umuyobozi Mukuru wa NIRDA, Kampeta Sayinzoga , yavuze ko intego yatekerejwe  atari amarushanwa mu guhatana hagati yabo gusa  , ahubwo bifuza ko urubyiruko rubibonamo nk’amahirwe  yo kugaragaza ibitekerezo byarwo by’umwihariko ibyibanda ku gukoresha ikoranabuhanga no kuriteza imbere  mu guhanga udushya tw’ibikorerwa m’u Rwanda bityo bakazabasha guhatana ku isoko.

Umuyobozi Mukuru wa NIRDA, Kampeta Sayinzoga

Mu byo  NIRDA isanga mubyakwihutisha  ishyirwamubikorwa gahunda y’Igihugu yo kwihutisha Iterambere (NST1) igihugu kigomba kuba gifite abahanga bafite u bumenyi mu guhanga  udushya mubijyanye  n’inganda binyuze cyane mu ikoreshwa ry’ikoranabuhanga no kuriteza imbere.

Bamwe m’urubyiruko rwahanze umushinga uzakemura uburyo bwo gutara ibitoki hifashishijwe ikoranabuhanga

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *