Moussa Camara wakiniraga Rayon sports yerekeje i Dubai mu buryo butazwi

Rutahizamu w’umunya-Mali Moussa Camara wari muri Rayon sports yafashe umwanzuro wo kujya mu igeragezwa muri Dibba Al Fujairah FC yo muri Leta zunze ubumwe z’abarabu mu buryo butazwi kuko atabanje gusaba uruhushya.

Moussa Camara wakiniraga Rayon sports

Mu gihe habura iminsi itatu ngo Rayon sports isure Musanze FC mu mukino w’umunsi wa 24 wa shampiyona y’u Rwanda ‘AZAM Rwanda Premier League, umwe mu bakinnyi bayo Moussa Camara ukomoka muri Mali yasize bagenzi be agenda adasabye uruhushya.

Uyu musore w’imyaka 26 yamaze kugera mu mujyi wa Dubai wo muri Leta zunze ubumwe z’abarabu, mu ikipe ya Dibba Al Fujairah FC aho agiye gukora igeragezwa. Yagiye ubuyobozi bwa Rayon sports afitiye amasezerano butabizi ,ndetse ibi bikaba byemezwa na  Gakwaya Olivier umuvugizi w'iyi kipe.

 

 

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *