Ishyaka PL Ryanzuye ko Bazamamaza Umukandida wa RPF Inkotanyi

Ishyaka PL, Riharanira Ukwishyira Ukizana kwa buri Muntu ryemeje bidasubirwaho ko mu matora ateganyijwe muri Kanama bazashyigikira Nyakubahwa Perezida Paul kagame nk’umukadida wabo ku mwanya w’umukuru w’igihugu.


Ibi byemejwe na Perezida w’ Ishyaka PL Nyakubahwa Donathile Mukabarisa, mu nama y’igihugu yabaye tariki 24 Werurwe 2024.

Nyakubahwa Donathile Mukabarisa Perezida w’ishyaka PL yavuzeko abarwanashyaka bose bemeje ko Nyakubahwa Paul Kagame bazamushygikira mu matora y’umukuru bagendeye kubyiza amaze kugeza Ku banyarwanda haba Ari mu mutekano usesuye no mw’iterambere kuva igihe yabohoreye u Rwanda.

Nyakubahwa Mukabarisa Donathile yakomeje agira Ati. “Twafashe igihe gihagije cyo kureba ninde mukandida urebeye kuyobora u Rwanda nuko tugendeye kubikorwa bya Nyakubahwa Perezida Paul kagame wo mw’ishyaka rya FPR inkotanyi, twamubonyemo ubushobozi bwo kuba yakomeza kuyobora u Rwanda kubera iterambere n’umtekano amaze Kugeza ku banyarwanda.

Iyi Nama yasojwe no kungurana Ibitekerezo mu banyamuryango harimo nka gahunda y’ imorongo migari ikubiye muri gahunda ya politike y’ishyaka PL 2024 – 2029, Hanatangwa Ubutumwa bujyanye no kwibuka kunshuro ya 30 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

By: Imena

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *