Burundi:Hafungiye Abanyarwanda 11 bazira kwiba amabuye y’agaciro

Igihugu cy’u Burundi cyatangaje ko hari Abanyarwanda bagera kuri 11 batawe muri yombi. Ni nyuma yo gufatwa mu gicuku cyo mu ijoro ryo kuwa Kane tariki ya 12 Mutarama uyu mwaka rishyira kuwa Gatanu taraki ya 13 Mutarama 2017.

Aba bombi barashinjwa ibyaha by’ubujura bw’amabuye y’agaciro.Pierre Nkurikiye, umuvugizi w’igipolisi cy’u Burundi, yanditse ku rukuta rwa Twitter, avuga ko hari abanyarwanda bagera kuri 11 hamwe n’umurundi umwe, batawe muri yombi mu masaha y’igicuku ndetse ko bafatanywe amabuye y’agaciro ya Koluta yakuwe muri icyo gihugu.

JPEG - 25.1 kb
Aba nibo Banyarwanda U Burundi buvuga ko bwataye muri yombi

Uyu muyobozi yavuze ko aba bombi basanganywe ibiro bigera ku 1077, bakaba bafatiwe ahitwa mu Kayanza, agashimangira ko hari abandi banyarwanda babashije guhungira mu Rwanda bakanambukana imifuka itatu y’aya mabuye y’agaciro.

JPEG - 74.3 kb
Aya niyo mabuye y’agaciro u Burundi buvuga ko bwafatanye Abanyarwanda 11

Kugeza ubu, ntacyo inzego z’umutekano mu Burundi ziratangaza ku bijyanye no kuba zizashyikiriza u Rwanda abo bivugwa ko bafashwe. Yaba n’inzego z’umutekano n’ubuyobozi mu Rwanda nazo ntacyo zari zavuga kuri aba bafashwe.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *