Abasirikare barimo ab’ Amerika batangiye imyitozo mu Rwanda

Ingabo zo mu bihugu 26 birimo Leta z’ Ubumwe za Amerika ziri mu Rwanda mu myitozo yo kubungabunga amahoro no gucunga umutekano.

Kuri uyu wa 14 Kanama 2019, atangiza iyi myitozo iri kubera mu Rwanda ku nshuro ya 2, Umugaba Mukuru w’ Ingabo z’ u Rwanda Gen. Patrick Nyamvumba yavuze ko u Rwanda rutazahwema gutanga umusanzu warwo mu bikorwa byo kubungabunga amahoro.

Yagize ati “U Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu warwo mu kugarura amahoro n’ umutekano igihe cyose bikenewe. Niyo mpamvu twohereje ingabo muri Darfur muri 2004 no muri Repubulika ya Centre Africa muri 2014”.

Umuyobozi mukuru wungirije w’ ingabo za Amerika muri Afurika yashimye u Rwanda rwakiriye iyi myitozo yongeraho ko itazaba amasigaragicaro.

Ati “Nshimishijwe n’ icyizere cyanyu n’ ubushake bwanyu, nizeye ko tuzavana hano ubumenyi bushya n’ inshuti nshya. Mu izina ry’ umuyobozi wacu John Baptist nanjye nangira ngo mbabwire impamvu turi hano.”

Yakomeje agira ati “Turi hano kugira ngo dufatanye kubaka ubushuti n’ ubushobozi, icya kabiri turi hano kugira ngo twese twizere ko twiteguye gukemura ibibazo biri ku mugabane wa Afurika, icya gatatu turi hano ngo umwe yigire ku wundi”.

Iyi myitozo yatangiye kuri uyu wa 14 Kanama 2019 izasozwa tariki 29. Izakorerwa mu kigo cya gisirikare I Gabiro no mu ishuri rya gisirikare rya Gako, abazagira ikibazo cy’ ubuzima bazavurirwa mu bitaro bya gisirikare i Kanombe.

Iyi myitozo izitabirwa n’ abagera ku 1200 gusa si abasirikare bose ahubwo harimo n’ abapolisi n’ abasivile.




 

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *