“Mashariki African Film Festival”yatangije ku mugaragaro iserukiramuco rya Sinema Nyafurika

Mashariki African Film Festival “MAAFF” irizihiza  ku nshuro ya 8 iserukiramuco Nyafurika rya Sinema rifite  insanganyamatsiko igira iti “Afrofuturism”

Ni mu muhango witabiriwe n’abahyitsi batandukanye barimo  n’Ambasaderi wa  Israel mu Rwanda, ndetse na Minisitiri  ushinzwe ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula.

Minisitiri  ushinzwe ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula (ibumoso) na Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Dr. Ron Adam (iburyo)

Kimwe n’abandi bitabiriye uyu muhango bakiriwe n’umuyobozi mukuru wa Mashariki African Film Festival “MAAFF”,  Senga Tresor.

Mu gutangiza iri serukiramuco hagaragayemo kandi abakora bakanategura firime bo mu Rwanda ndetse n’abo mu mahanga hamwe n’abashyitsi batandukanye baturute mu bihugu bitandukanye hirya no hino   ku Isi.

Umuyobozi wa MAAFF Senga  yatangarije abari bitabiriye iri serukiramuco ibintu by’ingenzi bizakorwa muri iri serukiramuco.  Yavuze ko hazerekanwa firime hafi 75 zizaba ziri mu marushanwa.

Yagize ati : “Ubusanzwe twakiriye firime zigera kuri 778, gusa twashoboye gutoranyamo 75, nazo zikaba ziri mu byiciro bitandukanye.”

Ibyo byiciro bizaba bigizwe na Firime ndende “Long Feature”, Firime ngufi “Short Feature” ndetse na Firime mbarankuru “Documentary Film”.

Yongeraho ko muri izi harimo na firime z’inyarwanda, inyinshi muri zo zikaba zarakozwe n’Abanyeshuri bavuye mu mushinga  “Tumenye Sinema Project”, uyu akaba ari umushinga wa MAAFF uterwa inkunga n’Umuryango w’ubumwe bw’u Burayi “European Union”.

Kugeza ubu MAAFF ifite abanyeshuri mu turere 4 aritwo Rubavu, Muhanga, Huye, na Musanze.

Umuyobozi wa MAAFF, Senga  yashimye abaterankunga batandukanye ndetse na Komite y’abagize akanama nkemurampaka.

Firime z’aba banyeshuri nazo zizajya mu marushanwa ndetse mu isozwa ry’iri serukiramuco ku wa  Gatatanu taliki 02 Ukuboza 2022 aho izizaba zatsinze zizahabwa ibihembo.

Muri rusange Firime izaba iya mbere izahembwa amayero igihumbi akaba asaga miliyoni 1 y’amafaranga y’u Rwanda.

Firime “La Gravite” yakozwe n’ Umunyafurika witwa Cedrick Ido, ni yo yerekanwe mu rwego rwo gutangiza iri serukirmuco ryakozwe ku nshuro ya munani.

Iyi firime ikaba ari firime Nyafurika ya mbere ndetse ikaba ari iya kabiri Cedrick Ido akoze nyuma y’indi yitwa “La vie”.

Muri make, iyi Firime “La Gravite” ni firime nziza cyane ifite icyo yigisha Abanyafurika muri rusange n’Abanyarwanda by’umwihariko bakora sinema kuko ivuga uko Afurika izaba imeze mu minsi iri imbere, hagamijwe cyane kuva  ku rwego rumwe ujya ku rundi .

Firime “La Gravite” kandi ivuga ku  bintu bibiri by’ingenzi, bivuga ku buzima bwo mu mujyi aho usanga buri umwe wese aba afite amakenga no guca ibico, inavuga kandi ku buzima bubi abantu babayeho ku buryo batanafite uko bakwigobotora ngo bave  mu gace batuyemo kabaswe n’ubugambanyi n’urugomo rukabije ( imirwano ya kinyamaswa) icya kabiri iyi firime yakomatanyije ibintu by’ukuri, bishingiye ku biriho n’ibintu bigaragara nk’ibidasanzwe.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *