Airtel Money Yegereje Serivisi Abashaka Gutombora Mu Inzozi Lotto

Muri Nyarugenge ahitwa Nyabugogo hatangijwe ubufatanye bwa Airtel Money na Inzozi Lotto bugamije gufasha abakina umukino w’amahirwe kujya babona amafaranga yabo hafi aho.

Ni amafaranga bashobora kubikuz kuri Airtel Money bakayakoresha muri uriya mukino w’amahirwe.

Muri Nyabugogo abakiliya ba Airtel bari bahuriye ahari icyicaro cya Airtel ahitwa ku Mashyirahamwe.

Umuyobozi wa Airtel Money witwa Jean Claude Gaga yavuze ko batekereje gukorana na Inzozi Loto mu rwego rwo kwegereza abakina uriya amafaranga.

Jean Claude Gaga uyobora Airtel Money aganira n’abaturage bari baje kumva ako karusho

Ati: “ Ni uburyo bwo gukorana n’abafite kiriya kigo kugira ngo nabo boroherwe no guha abakiliya babo serivisi babagomba.”

Avuga ko abakiriya bashaka gukina  inzozi Lotto bakoresheje Airtel Money bazajya bakanda  akanyenyeri bagashyiraho umubare wa 240 bagakurikizaho akadirishya.

Aba agents ba Inzozi Lotto bakorana n’abakiliya babo kugira ngo bashobore kwishyura bakoresheje Airtel Money

Ni uburyo bukoreshwa haba kuri telefoni zikoresha ikoranabuhanga bita smartphones ariko n’abakoresha telefoni zisanzwe nabo babukoresha.

Ikindi ubu buryo buzafasha ni ugutuma habaho kohererezanya no kwikira amafaranga yatsindiwe mu Inzozi Lotto.

Umuyobozi wungirije w’ikigo Carousse Ltd ari nacyo gifite Inzozi Lotto mu nshingano yacyo witwa  Bwana Thierry Nshuti yavuze ko gukorana na Airtel Money bizafasha mu kongerera abakunda gukina Inzozi Lotto amahirwe yo gutsindira Miliyoni Frw 15.

Ati: “Twifuje guha buri wese amahirwe yo gutera inkunga iterambere rya siporo mu Rwanda ndetse n’amahirwe yo gutsindira amafaranga buri munsi. Tuzi neza akamaro ko kugira umuryango wa Airtel Money tukaba twishimiye kuwubarizwamo. Ubu icyo usabwa ni ugukanda*240#.”

Mu minsi ishize Airtel Money yatangije n’ubufatanye n’ikigo gishinzwe gukusanya amahoro muri za Parikingi kugira ngo umuntu ajye yishyura akoresheje Airtel Money.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *