Twaba tugana he ibibazo abana bafite tutabigize ibyacu” Bishop Gashagaza Deogratias”

Kuri uyu wa Gatanu Taliki ya  30 Kanama 2019, habaye inama yahuje  abahagarariye amadini n’amatorero mu Rwanda,aho umunyamabanga mukuru w’iri huriro Bishop Gashagaza Deogratias , yahamagariye bagenzi be  ko bagomba  gufata ikibazo cy’abana bata ishuli bakayoboka imihanda n’abagihohoterwa m’uburyo ubwo aribwo bwose kibareba bose , kandi bakwiye kugira icyo bakora muguhangana nacyo.

N’ibiganiro byahagurukije imiryango yose  ifite aho ihurira n’ubuzima bw’abana ,ku isonga hakaza umuryango mpuzamahanga World Vision.

Umuyobozi  muri  World Vision Rwanda

Imibereho mibi y’abana irimo guta ishuli , kuyoboka iyo mu mihanda, gukoreshwa imirimo ivunanye no gukorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina , ni bimwe mu bibazo byagarutsweho n’ihuriro ry’amadini n’amatorero mu Rwanda , aho bose bahuriza kukuba bibangamiye ahazaza h’abana bo bagakwiye gutegurwamo abayobozi beza b’ejo hazaza.

Muri ibi biganiro byibanze k’uburyo uburenganzira bw’umwana bwazahurwa, hagaragajwe ko iki kibazo cyakagombye guhabwa uburemere nyabwo gifite, bityo abanyamatorero n’amadini bakaba ari bo bagomba gufata iya mbere mu guhangana nacyo binyunze mu nyigisho z’iyobokamana bakora.

Bishop Deogratias Gashagaza, umunyamabanga mukuru w’ihuriro ry’abanyamadini n’amatorero mu Rwanda, asanga abo bafatanije umurimo baramutse badahagurukiye rimwe hagamijwe guhangana n’ibibazo bikibangamira imibereho y’abana harimo guterwa inda cyane ko imibare igaragaza ko umwaka ushize wa 2018 gusa abagera kubihumbi 17 batewe inda , abakorerwa ihohoterwa n’ibindi bibazo birimo n’igwingira , ntaho baba bagana kuko baba batsinzwe urugamba rwo gutegura abo bashaka ko bazaba abayobozi b’ejo hazaza ndetse ari nabo bashaka  kuzajyana mu ijuru.

Yagize ati: “Uyu munsi abayobozi b’amadini n’amatorero bagomba kumva ko abana b’abakobwa ibihumbi 17 batewe inda  umwaka ushize , Abana bagwingiye, abana bari mu mihanda, abana babuze ubushobozi bwo kujya ku Ishuli , ibi  bitareba  leta gusa , ahubwo bahagurukire rimwe  bumve ko uyu murimo ari uwabo ubareba , hanyuma kandi bumve ko nabo bagomba kugira uruhare mugutanga umusanzu wo kubaka umuryango nyarwanda”.

Bishop Deogratias Gashagaza

Yongeye ho ati “Mbere yo kumbwira abantu ngo mupfukame musenge, muzamure ibiganza duhimbaze Imana, tugomba kubanza kumva ko umwana wataye ishuli, Umwana wahohotewe, umwana uri mu muhanda n’abandi bababaye ari abacu. Ntitugomba kubaharira ababakomokaho gusa.Turashaka kwereka abanyamadini n’amatorero ko nta Juru rihari hatarabaho ibihe byiza by’aho duhagaze”

Umuyobozi wa Komisiyo y’Igihugu y’Abana NCC, Dr. Claudine Uwera Kanyamanza , yavuze ko imbaraga z’amadini n’amatorero  hashingiwe kukuba bayoboye imbaga y’abantu benshi , zitezweho gutanga umusaruro ufatika  ku bibazo byugarije abana .

Dr.Kanyamanza, ashimangira ko mu mihanda hirya no hino mu gihugu hakiri abana kandi bakomoka mu miryango nyarwanda , agasanga habayeho ubufatanye ninzego bireba zose hashyirwa iherezo kuri  iki kibazo.

Dr. Claudine Uwera Kanyamanza

Ahamya ko  kurandura iki kibazo bisaba ubufatanye bw’inzego z’ubuzima bw’igihugu zitandukanye haherewe ku babyeyi babo. Yagize ati: “Abantu  bose  bakwiye kumva uburemere bw’iki kibazo  kandi  kuruhande rwa  Komisiyo y’Igihugu ishinzwe abana hakrwa  ubukangurambaga  bugera mu nzego zose haba no ku mudugudu  hagamijwe guhuriza  hamwe imbaraga mu gufata  ingamba zo kurandura burundu  iki kibazo ahanini kiba gifite ishingiro ku miryango”.

Mu butumwa bwatanzwe na Bishop John Rucyahana utarabashije kwitabira ibi biganiro , abinyujije m’uburyo bw’ikoranabuhanga yasabye  abanyamadini n’amatorero kugira icyo bakora kugirango abana barusheho kwegerwa .Ati rero “Tugomba gutanga umusaruro mu mihindukire y’abana bacu”,kuko na kera bacaga umugani ngo”Iyo Inka zijya gucika zihera m’Uruhongore”.

Mu mpanuro yatanze yagarutse kuri Abrahamu  uvugwa muri Bibiliya ,avuga ko Imana  imuhamagara yamusezeranije umugisha kandi imubwira ko binyuze muri we izaha umugisha n’amahanga. Ati ibi bivuze ko niba muri abayobozi  mu matorero mukaba mushaka umugisha ,nimuhere no kuri abo bana.

 

 

 

 

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *