Rwamagana:Kwesa imihigo Umugore yabigize ibye.

Mu ntara y’iburasirazuba mu karere ka Rwamagana mu murenge wa Gishari  mu kagari  ka Bwisange Umudugudu wa Kanogo , umugore kwesa imihigo yabigeze ibye.

Umuyobozi w’ungirije w’Akarere ka Rwamagana  Umutoni Jaenne , yagarutse mwitegurwa ry’imihigo agaragaza ko abagore aribo bafitemo uruhare runini mukuyesa , aho usanga 50% ari abagore  bari munzego  zifata ibyemezo . Yagize ati:” Umugore m’urugo rwe aba  afite ikayi y’imihigo y’ibyo azakora akabisinyira bityo bigatuma agirimbaraga zo kubishyira mu bikorwa ,bireberwa mu bikorwa  by’isuku cyangwa akarima k’igikoni ,n’ubundi buryo burimo  nko kurwanya  igwingira ry’abana , ariko kandi akabifashwamo n’umuryango”.

Umuyobozi w’ungirije w’Akarere ka Rwamagana Umutoni Jaenne

Alphonse Bugingo ni umukuru w’umudugudu wa Kanogo , yatangarije ikinyamakuru Imena  ko babaye abambere   muri  uy’umwaka  mu kwesa imihigo  kubera  ko abagore babigizemo uruhare mwitegurwa ryayo.

Murerwa Agnès  ni umwe mubatuye mu mudugudu wa Kanogo yagize ati:”Njye nk’umugore niyemeje guhiga ibijyanye n’iterambere ry’urugo rwanjye kuko ndi umupfakazi nkaba mfite abana 7 kandi ngomba kubatunga neza nkabaha uburere , ikindi kiyongeyeho nabaga muri nyakatsi  ariko kuko nahize ko nzayivamo ubu nujuje inzu nziza mbanamo n’umuryango wanjye , ibyo byose mbikesha umukuru w’igihugu  wemeyeko natwe abagore tugira ijambo mu mitegurire y’imihigo .

Murerwa Agnès

Samusoni Ephrem ni umugabo ufite imyaka 67 kuri we ngo  abona kutagira umugore ngo agufashe gutegura gahunda y’imihigo , byazasubiza igihugu inyuma kuko abagore ari ba mutima w’urugo bashoboye byose.

Inzu Murerwa Agnès yabashije kwiyubakira

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *