Perezida Maduro wa Venezuela yategetse ko umupaka na Brezili ufungwa mu gukumira imfashanyo y’Amerika

Mu gihe hakomeje ubushyamirane bushingiye ku mfashanyo y’Amerika igenewe Venezuela, Perezida Nicolás Maduro wa Venezuela yategetse ko umupaka iki gihugu gihana na Brezili ufungwa.

Avugira kuri televiziyo y’igihugu, Bwana Maduro yavuze ko ateganya no gufunga umupaka iki gihugu gihana na Colombia mu kubuza ko abatavuga rumwe n’ubutegetsi binjiza imfashanyo mu gihugu.

Bwana Maduro ahakana avuga ko nta makuba ari muri Venezuela, ndetse akavuga ko gahunda yo gutanga imfashanyo ari ikinamico y’Amerika.

Abanyavenezuela batonze umurongo n’imodoka zabo ku mupaka na Brezili nyuma y’itegeko ryo gufunga umupaka

Juan Guaidó, umukuru w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Venezuela, ayoboye urukurikirane rw’imodoka ziva mu murwa mukuru Caracas wa Venezuela zerekeza ku mupaka na Colombia.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu, hateganyijwe kuba igitaramo cyo gukusanya imfashanyo igenewe Venezuela kuri uwo mupaka, mu gice giherereye muri Colombia.

Mu gihe icyo gitaramo kiza kuba kiba, leta ya Bwana Maduro na yo iraza kuba ikoresha igikorwa cyayo, amakuru akavuga ko kiza kubera mu ntambwe nka 300 uvuye aho icyo gitaramo kibera.

Bwana Guaidó yitangaje nka perezida w’inzibacyuho wa Venezuela mu myigaragambyo yo kwamagana ubutegetsi bwa Bwana Maduro yabaye mu kwezi gushize kwa mbere.

Amaze kwemerwa n’ibihugu bibarirwa mu macumi, birimo Leta Zunze Ubumwe z’Amerika na byinshi mu bihugu byo ku mugabane w’Amerika y’epfo.

Habaye igundagurana ndetse haraswa n’imyuka iryana mu maso ubwo urukurikirane rwa bisi n’izindi modoka zahagarikwaga gato n’inzego z’umutekano mu muhanda uri hafi y’ahitwa Mariara, mu burengerazuba bwa Caracas, ariko nyuma zaje gukomeza urugendo.

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bagundaguranye n’abashinzwe umutekano mu muhanda imodoka zerekeza ku mupaka na Colombia zanyuzemo

Hagati aho, nkuko bitangazwa n’igitangazamakuru G1 cyo muri Brezili, nyuma y’itangazo rya Bwana Maduro ko umupaka ufungwa ku wa kane nijoro kugeza igihe kitazwi, Abanyavenezuela benshi bihutiye kwambuka umupaka berekeza mu mujyi wa Pacaraima wo muri Brezili ngo batunde ibyo bazaba barya muri icyo gihe.

Urujya n’uruza rwo ku mupaka akenshi rurangira nijoro ndetse ubusanzwe rwakabaye rwatangiye ku isaha ya saa mbiri za mu gitondo ku isaha yaho kuri uyu wa gatanu.

Bwana Guaidó n’ibihugu bimushyigikiye bizeye ko bashobora gufata iyo mfashanyo y’ibiribwa n’imiti ikinjizwa muri Venezuela, barenze ku itegeko rya Bwana Maduro.

Kugeza ubu, igisirikare cya Venezuela cyabashije kubuza iyi mfashanyo y’Amerika kwinjira muri Venezuela ivuye muri Colombia.

Nubwo ahakana ko nta makuba ari mu gihugu cye, Bwana Maduro yavuze ko imfashanyo ipima toni 300 izagera muri Venezuela muri iki cyumweru ivuye mu gihugu cy’inshuti ye cy’Uburusiya.

Umuryango w’abibumbye utangaza ko abaturage ba Venezuela barenga miliyoni eshatu basuhutse mu myaka micye ishize.

Bwana Maduro wageze ku butegetsi mu mwaka wa 2013, yanenzwe muri Venezuela no hanze yayo kubera ukuntu yitwaye mu kibazo cy’ubukungu bw’iki gihugu.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *