kuvuga imivugo n’ibyo byatumye  ava mu muhanda pasifique.

Musabyimana zawadi pasifique  uherereye mu karere  ka Musanze  mu Murenge wa muhoza Ahamagarira urubyiruko mukwitinyuka  bahanga udushya mu impano bifitemo.

Pasifique umaze imyaka 13 atuye  mu Akarere ka  Musanze kurubu uhakorera umwuga w’ubugeni ndetse n’ubusizi, arashishikariza abari n’abategarugori  mukwitinyuka  n’abo  biga akazi kabagirira akamaro.Pasifique  aganira n’ikinyamakuru Imena yagize  Ati,”Nshimira Imana yankuye mu muhanda kuko nari babana bitaga rwanda rwejo  bararaga musi yibiraro bakunze kwita marine.”

Yongeyeho ko ubwo yabaga mu muhanda yagize amahirwe abagiraneza bamufashije kuvamo  bakamujyana ku murera ndetse bakanamushyira mu ishuri,akaba ariho yatangiye kwiyumvamo impano ikomeye yo guhanga  ubwo yabitangiye yiga mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza  bikamuhesha  amahirwe yo kuzajya yiga atishyuye  kuko ibigo yigagaho iyo bajyaga mu marushanwa yabiserukiraga agatsinda agatahana ibihembo  byambere bityo bigatuma agira amahirwe yokwiga atishyuye.Pasifique  ashimira abamukuye  mu muhanda bakamwereka Impuhwe zakibyeyi  kuko aribo batumye aba uwo ariwe ubu.

Musabyimana zawadi pasifique  arasaba urubyiruko kwishakamo ibisubizo bifashishije impano zabo

Aho yagize Ati,”Ndasaba abana bo mu muhanda kumva ko nabo bashobora kwirwanaho bakava mubuzima bukakaye barimo kuko ariyo nkingi yamwamba .”Yongeyeho  ko nabo bafite impano kuko abenshi yabibabonagaho aho bararaga baririmba babuze ibitotsi cyangwa babuze ibyo kurya mugihe babaga bashonje badafite aho babikura.

Pasifique akomeza aganira n’ikinyamakuru IMENA akibwira impano afite aho yagize Ati”,mfite impano yokuvuga ibisigo ,nzikwandika imivugo nzikubyina,nzi gusubiramo n’indirimbo zabandi bahanzi.”Yongeyeho ko avuga ibisigo mugihe habayeho kwibuka jonoside yakorewe abatutsi1994,

Akaba no muri bamwe mu karere ka Musanze bigirira ikizere nawe akavuga ibisigo bitangira ibirori byo kwita izina abana bingagi .Ndetse akaba  anabasha no kuririmba mu mahoteli  ashimisha abakiriya ,Ibyo byose akaba abicyesha leta yacu idahwema kumugirora ikizere anakangurira abari n’abategarugori mukwitinyuka  kuko nabo bashoboye. 

By:Uwamaliya Florence

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *