Rusizi :Umwarimu akurikiranyweho gusambanya umukobwa wiga mu mwaka wa Gatanu w’amashuli abanza

Umwarimu wigisha ku kigo cy’amashuli abanza cya Ryankana mu Karere ka Rusizi, akurikiranyweho gusambanya umwana wiga mu mwaka wa gatanu w’amashuri abanza.

Uyu mwarimu arashinjwa gusambanyiriza uyu mwana wiga mu mwaka wa gatanu w’amashuli abanza, mu mu murima w’imyumbati wo hafi y’iki kigo nkuko abantu bamubonye babitangaza.

Biravugwa ko uyu mwarimu yashutse uyu mwana w’umukobwa wiga mu mwaka wa 5 ubanza amubwira ko azamuha amanota atakoreye kugira ngo abashe kumusambanya.

Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha Mbabazi Modeste yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko bamenye aya makuru ariko bakiyakurikirana kugirango bamenye ukuri kwayo.

Yagize ati “Ntabwo ayo makuru arasobanuka, twayabonye ariko aracyakurikiranwa kuko hari ibintu byinshi birimo bivugwa dukeneye ukuri kwabyo kuko bishobora kuba ari byo cyangwa atari byo ni ibintu bigisuzumwa.”

Uyu mwarimu yatawe muri yombi kuri uyu wa mbere taliki ya 01 Mata 2019 ndetse biravugwa ko afungiye kuri Sitasiyo ya RIB yo mu murenge wa Bugarama.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *