Kenya:Hitabajwe abacamanza bakomeye muri Afurika

Itsinda ry’abacamanza n’abanyamategeko b’inararibonye muri Afurika ryageze muri Kenya gukurikirana iburanisha ku busabe bwo gusubiramo amatora y’Umukuru w’Igihugu yabaye kuwa 9 Kanama 2022.

Inama ntegurarubanza iteganyijwe kuri uyu wa Kabiri. Ubusabe bwatanzwe na Raila Odinga n’abandi bantu umunani bashaka ko ibyavuye mu matora yegukanywe na Dr William Ruto, biteshwa agaciro.

Itsinda ry’abacamanza n’abanyamategeko bageze muri Kenya ni Mohammed Chande Othman, wayoboye urukiko rw’Ikirenga rwa Tanzania, Lillian Tibatemwa-Ekirikubinza wo mu rukiko rw’ikirenga rwa Uganda, Ivy Kamanga wo mu rukiko rw’ubujurire rwa Malawi.

Hari kandi Moses Chinhengo wo mu Rukiko rw’Ubujurire rwa Lesotho na Henry Boissie Mbha, Perezida w’Urukiko rushinzwe amatora rwa Afurika y’Epfo.

Iri tsinda rizitabira iburanisha ry’Urukiko rw’Ikirenga, bagenzure kandi bakurikirane ikirego ku matora ya Perezida wa Kenya hashingiwe ku mahame mpuzamahanga y’uburenganzira bwa muntu agenga urubanza runyuze mu mucyo.

Rizanagenzura kandi uruhare n’ubwigenge bw’ubucamanza mu gusesengura no gukemura amakimbirane ashingiye ku matora.

Iri tsinda kandi rizanahura na Dr William Ruto, Raila Odinga, abakomiseri ba komisiyo y’amatora, umushinjacyaha mukuru ndetse n’intumwa nkuru ya leta.

Muri Kenya hamaze kuboneka ubusabe umunani bwo gutesha agaciro intsinzi ya Dr Ruto, aho ubwinshi buvuga ko habayeho uburiganya mu matora. Hari n’ubusaba ko Dr Ruto yakwemezwa nk’uwatsinze amatora bidasubirwaho.

Biteganyijwe ko kuwa 5 Nzeri 2022 ari bwo ruzumva rukanafata umwanzuro ku busabe bwatanzwe.

Urukiko rw’Ikirenga rugiye kumva ubusabe ku gutesha agaciro amatora yo muri Kenya

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *