Kuba FDLR yacikamo ibice ntacyo bihindura ku bubi bwayo – Mushikiwabo

mushikiwabo-17

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo aravuga ko kuba muri FDLR baracitsemo ibice ntacyo byahinduye kuko n’abayigonetseho nabo ari abagizi ba nabi

 

Ibi yabivugiye mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa karindwi kamena 2016. Minisitiri Mushikiwabo akaba avuga ko ugucikamo ibice kwa FDLR kwibutsa u Rwanda ko baruhekuye bakiriho.

Ati”Ugucikamo ibice bitwibutsa gusa ko bakiriho. Baba barashwanye cyangwa atari byo, bose ni babi. Ibi ni ugushaka kurema ikindi kintu kitari FDLR. Ibyo bavuga kuri FDLR ni ibintu biri aho. U Rwanda ruhora rwiteguye FDLR mu buryo bumwe cyangwa ubundi.”

Minisitiri Mushikiwabo abivuze nyuma y’aho mu cyumweru gishize ibinyamakuru bitandukanye byatangaje ko abayobozi ba FDLR Victor Byiringiro na Vice Perezida we Wilson Irategeka bashwanye.

Bamwe mu barwanyi bakuru na Irategeka bavugwaho kwiyomora kuri FDLR bagashinga umutwe wabo, CNRD, nyuma y’igitero uyu mutwe wagabye kigahitana batanu.

JPEG - 43.8 kb
Minisitiri Louise Mushikiwabo mu kiganiro n’abanyamakuru

Amakuru avuga ko Irategeka na Byiringiro baba barapfuye ibintu bitandukanye birimo no kwitandukanya na Gen. Mudacumura ushakishwa n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha.

RFI ivuga ko uyu mutwe mushya wavutse kuri FDLR wagiwemo na bamwe mu bayobozi bakomeye cyane cyane abo mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Kuva mu ntangiriro za 2015, ingabo za Loni ziri muri Congo,MONUSCO n’iz’icyo gihugu, FARDC, byatangaje ibitero kuri FDLR.

Ibi bitero ariko byagiye bisubikwa ku buryo kugeza ubu nta kintu kinini birakora mu kurandura FDLR.

Minisitiri Mushikiwabo yavuze ko kimwe mu bituma ibitero kuri uyu mutwe bigenda biguruntege ndetse ntibitange umusaruro ari ibihugu bimwe bigikina politiki.

Umutwe wa FDLR urimo n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ushinjwa ubugizi bwa nabi n’ubwicanyi mu myaka ibarirwa muri 22 imaze mu mashyamba ya Congo.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *