Sudani y’Epfo: Sosiyete Sivile ntivuga rumwe n’Ubuyobozi

Abahuriye mu mashyirahamwe ya Sosiyete sivile muri Sudani y’Epfo barakariye bikomeye Perezida Salva Kiir hamwe na Visi perezida   Riek Machar.

Ni nyuma y’uko abo bategetsi batangarije ku musi wa kabiri mu kinyamakuru The New York Times, gikorera muri Amerika ko bifuza ko hashingwa komisiyo ishinzwe kumenya ukuri, nishyirwa mu bikorwa byo kongera kwiyunga nyuma yo kwitandukanya kwaranze iki gihugu.

Iyo komisiyo mu byizakora harimo gushyiraho urukiko ruzahana abazahamwa n’ibyaha  byakozwe mu ntambara yari yemeranijwe gushyirwaho mu masezerano yateweho igikumwe mu kwezi kwa munani gushize.

Amashyirahamwe ya Sosiyete sivile avuga ko abo bategetsi bashobora guhishira ibyaha byakozwe mu ntambara yamaze imyaka ibiri mur’icyo gihugu.

Bafite amakenga ko umuntu wese uzumva ko arenganijwe azahita  afata intwaro kuko azaba azi ko azababarirwa, bityo hakabaho kwihorera, bagasaba ko abo bategetsi babanza kubaza abatuye igihugu mbere yo kwifatira ibyemezo batagishije inama.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *