Kigali: Pasiteri yigometse kubuyobozi atabwa muri yombi

Umushumba w’ Itorero Amazing Grace Patrick Rwayitare yatawe muri yombi na polisi y’ u Rwanda nyuma yo kuyirwanya ubwo yashakaga kongera gufunga uru rusengero rwari rwarafunzwe ba nyirarwo bakarufungura rutaruzuza ibisabwa.

Uru rusengero rwa Kibilizi rwari rwafungiwe kutuzuza ibiswa birimo uburyo butuma rudasohora amajwi ngo rusakurize abaruturiye, kutagira parikingi z’ amamodoka, imirasane ihagije n’ ubusitani.

Kuri iki Cyumweru tariki 24 Werurwe 2019 nibwo ubuyobozi bw’ umurenge wa Kanombe na polisi bagiye gukora igenzura ngo barebe niba insengero zafunguwe zarujuje ibyo zasabwe.

Chief Inspector of Police Marie Goretti Umutesi, Umuvugizi wa Police mu mujyi wa Kigali yatangaje ko pasiteri Patrick Rwayitare yashatse kurwanya ubuyobozi  bikaba ngombwa ko bamwambika amapingu.

Yagize ati “Biragayitse kuba umushumba w’itorero yanga kumvira ibyo Police imusaba ku nyungu ze ahubwo agashaka kuyirwanya”.

Amakuru y’ uko izi nsengero zirimo urwa Pasiteri Rwayitare n’ urusengero rw’ itorero ryitwa Ishyanga Ryera zongeye gukora zitaruzuza ibisabwa yatanzwe n’ abaturage. Ishyanga Ryera abayobozi barwo bemereye ubuyobozi ko batazongera kurufungura bataruzuza ibisabwa.

Pasiteri Rwayitare Patrick afungiye kuri Station Police ya Kanombe akazakorerwa idosiye.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *