Ibikorwa byihariye bizaranga icyumweru cyo #Kwibuka25

Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG) yatangaje ko kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, bizabanzirizwa n’ibikorwa bitandukanye birimo ibiganiro bizahabwa urubyiruko.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG Dr. Bizimana Jean Damascène yavuze ko tariki 3 Mata, i Kabuga mu karere ka Gasabo hazahurizwa urubyiruko ruvuye hirya no hino mu gihugu aho bazasobanurirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Aha mu gace ka Kabuga haheruka kuboneka imibiri 35, 756 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi yabonetse mu Mirenge ya Rusororo na Masaka, aho izashyingurwa mu cyubahiro ku itariki ya 29 Werurwe 2019 guhera saa satu za mu gitondo, mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro.

CNLG yavuze ko u Rwanda rushaka ko gahunda yo kwibuka yibanda Ku rubyiruko kuko abagera kuri 70% bari munsi y’imyaka 30, bivuze ko aribo bazaba ari abayobozi beza b’igihugu cy’ejo.

Dr Bizimana yabigarutseho ubwo Polisi y’u Rwanda yahuraga n’ibitangazamakuru bitandukanye hagamijwe kunoza imikoranire, ku wa Gatanu w’icyumweru gishize.

CNLG yavuze ko tariki 4-5 hazaba inama mpuzamahanga izahuza abantu banditse kuri Jenoside yakorewe Abatutsi bagera kuri 600 ibere i Rusororo muri Intare Arena, naho tariki 6 Mata abo bashyitsi bazasure ahantu hatandukanye harimo urwibutso rwa Jenoside rwa Nyamata, urwa Ntarama, urwa Kigali n’ahandi.

Tariki 7 Mata nibwo icyunamo kizatangira ku rwego rw’igihugu i Kigali, mu muhango uzayoborwa na Perezida Paul Kagame.

Nubwo ku rwego rw’igihugu bizabera i Kigali, mu midugudu yose mu gihugu hazatangirwamo ibiganiro kuva saa tatu za mu gitondo, naho buri karere kazajya gahitamo umudugudu umwe ufite amateka adasanzwe naho habere gahunda yo ku rwege rwako. Kuri uwo munsi kandi hazaba umugoroba wo Kwibuka.

Tariki ya 8 ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kicukiro, nibwo hazatahwa ku mugaragaro igice cya mbere cy’ubusitani buranga amateka ya Jenoside.

Tariki 9 Mata ni umunsi wo gutekereza uruhare rw’itangazamakuru muri Jenoside yakorewe Abatutsi, hanarebwe uburyo itangazamakuru ririho uyu munsi rifasha igihugu kwiyubaka.

Tariki 10 hazaba ikiganiro cya kabiri mu midugudu, kibe nyuma ya saa sita.

Tariki 11 ni umunsi wo gutekereza ku ruhare rw’Umuryango mpuzamahanga mu gushyigikira abakoze Jenoside, kuri uwo munsi kandi abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda bazahura.

Tariki 12 abavuga rikijyana n’amadini bazafata umwanya wo kureba uruhare rwabo muri Jenoside ariko no kureba ibyo bakora uyu munsi kugira ngo igihugu gikomeze kwiyubaka.

Naho tariki 13 uzaba ari umunsi wo gusoza icyunamo bibere i Rebero mu Mujyi wa Kigali, harebwa uruhare rw’abanyapolitike muri Jenoside ariko no kureba uruhare rwabo mu kubaka igihugu.

Dr Bizimana yanenze abavuga ko kwibuka birimo kugenda bicika imbaraga, aho yagize ati “Hari abavuga ngo kwibuka birimo kugenda bicika imbaraga, bakavuga ngo ubwo ntimuhaye umwanya abantu bapfobya? Ariko ushaka gupfobya niyo wamwigisha umwaka wose ntabwo yahinduka.”

Yavuze ko kwibuka kuri iyi nshuro ya 25 nta gahunda yo kuzongera gufunga ibikorwa by’abaturage, kuko igihugu kigomba kwibuka ariko kiniyubaka.

Src:Igihe

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *