Kicukiro: Polisi yongeye gufatira abantu muri ‘Sauna’

Ku Cyumweru tariki 27 Kamena 2021, mu rugo rw’uwitwa Gasana Vincent utuye mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Kanombe, Polisi yahafatiye abantu 6 bari mu bikorwa binyuranyijwe n’amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19, kuko bafashwe bari muri Sauna iba mu rugo rw’uwo muturage kandi bitemewe, hakaba hari n’abandi 13 bari baraye bafatiwe mu bikorwa nk’ibyo muri Kicukiro na none.

Ubwo itangazamakuru ryageraga mu rugo rwa Gasana, ryasanze muri urwo rugo harimo abantu 5 na Gasana wa Gatandatu ari na we nyiri urugo. Uwo mugabo yagerageje kuvuga ko bariya bantu batari muri Sauna ko ahubwo bari baje kumusura, gusa yemereye itangazamakuru ko mu rugo rwe hari abantu benshi ndetse bamwe bikanze abapolisi basimbuka urugo baracika.

Yagize ati “Aba bantu bari baje hano kunsura ndetse bamwe bikanze abapolisi bagira ubwoba bariruka basimbuka urugo. Ni byo abapolisi baje hano bansanga muri Sauna nyirimo njyenyine”.

Ubwo itangazamakuru ryageraga mu nzu ibamo iyo Sauna yo mu rugo rwa Gasana, byagaragaye ko harimo ibyumba birimo ibitanda bitoya abantu baryamaho barimo no gukorerwa Massage, binagaragara ko hari abantu bari bavuye muri iyo nzu nk’uko byatangajwe ku rubuga rwa Internet rwa Polisi y’u Rwanda.

Gasana yavuze ko asanzwe abizi ko Sauna zitemewe muri ibi bihe byo kurwanya icyorezo cya Covid-19, yakanguriye n’abandi baturarwanda kubahiriza amabwiriza birinda icyo cyorezo kuko kirimo guhitana ubuzima bw’abantu benshi.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yavuze ko bariya bantu bafashwe ku makuru yatanzwe n’abaturage, hanyuma Gasana abonye ko afashwe agerageza kwiregura by’amatakirangoyi avuga ko bariya bantu batari baje muri iyo Sauna.

Yagize ati “Twahawe amakuru n’abaturage ko mu rugo rwa Gasana harimo Sauna ndetse ko harimo abantu baje muri iyo Sauna, bamwe bikanze Polisi basimbuka urugo bariruka bariya birabananira Polisi irabafata. Gasana ibyo avuga ni amatakirangoyi arimo gushakisha impamvu yatuma bimworohera kuko nta n’ubwo abasha gusobanura impamvu bariya bantu bose bari iwe ndetse nta nasobanura impamvu hari ababonye abapolisi bakiruka bagacika”.

CP Kabera yongeye gukangurira abantu kwirinda kurenga ku mabwiriza yo kurwanya icyorezo cya Covid-19, abibutsa ko igihe cyose bazajya babona bafatiwe mu makosa bazajya birinda kubeshya ahubwo bavugishe ukuri.

Yagaragaje ko bamwe mu bantu barimo gufatwa barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 ari bo barimo gutuma imibare y’abandura iki cyorezo irushaho kwiyongera ndetse abandi bakaba barimo guhitanwa na cyo.

Ati “Ibikorwa bitemewe bagomba kubyirinda, hagiye hafatwa abantu benshi barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 kandi n’ubu baracyafatwa ariko banze kubicikaho. Ubutumwa twabaha nibirinde ibikorwa bitemewe. Nibabirengaho Polisi izakomeza ibafate, aba batubahiriza amabwiriza ni bo barimo gutuma imibare y’ubwandu ikomeza kwiyongera ndetse n’abafatwa n’iki cyorezo bagakomeza kwiyongera”.

Abafashwe bahise bashyikirizwa inzego zishinzwe guca amande abarenze ku mabwiriza yo kurwanya icyorezo cya Covid-19. Inzego z’ibanze zikaba zahise zifunga inyubako yakorerwagamo Sauna na Massage.

Abafashwe kuri iyo tariki ya 27 Kamena baje bakurikira abandi 13 bafashwe ku wa Gatandatu tariki ya 26 Kamena 2021, na none bafitiwe mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Nyarugunga.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *