Nigeria: Habura amasaha macye ngo amatora atangire, hafashwe icyemezo cyo kuyasubika ho icyumweru

Komisiyo y’Amatora muri Nigeria yafashe umwanzuro wo kwimurira mu cyumweru gitaha amatora ya Perezida, ay’Abadepite n’ay’Abasenateri habura amasaha atanu ngo  abe.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 16 Gashyantare, Abanya-Nigeria bari biteguye kuzindukira mu matora ariko batunguwe no kumenyeshwa ko yimuriwe ku wa 23 Gashyantare.

Nk’uko BBC yabyanditse, Perezida wa Komisiyo y’Amatora muri iki gihugu, Mahmood Yakubu, yavuze ko ‘gukomeza amatora nk’uko byari biteganyijwe bitagikunze’ nyuma y’inama idasanzwe yabereye ku cyicaro cya Komisiyo y’Amatora.

Mahmood Yakubu, umukuru w’akanama k’amatora ka Nigeria, atangaza iki cyemezo cyo gusubika amatora ya perezida n’ayabagize inteko inshingamategeko

Yasobanuriye abanyamakuru ko uwo mwanzuro wafashwe hamaze gusesengurwa uko amatora yari ateguye bagasanga nta cyizere byatangaga ko azakorwa mu mucyo mu bwisanzure kandi ngo abe yizewe.

Mahmood yavuze ko icyo cyumweru cyongeweho ari icyo kugira ngo Komisiyo y’Amatora ibone umwanya uhagije wo gukemura utubazo twari tutaratunganywa neza ariko ntiyagira ibindi arenzaho.

Umwanya wa Perezida wiyamamarijeho abakandida 73 barimo Perezida Muhammadu Buhari ushaka manda ya Kabiri, ahanganye cyane na Atiku Abubaka wo mu ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi wanigeze kuba Visi Perezida.

Biteganyijwe kandi ko hazatorwa Abadepite 360 n’Abasenateri 109, amatora azakorerwa ku biro by’itora bisaga ibihumbi 120.

Atiku Abubakar (iburyo) w’imyaka 72 y’amavuko na Perezida Muhammadu Buhari (ibumoso) w’imyaka 76 y’amavuko, ni bo bahabwa amahirwe menshi mu bakandida 73 bari guhatana

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *