Perezida Kagame yasabye abanyarwanda kwima amatwi abadashakira igihugu amahoro

Perezida Kagame yashimye ubushake n’ubwitange bwaranze Abanyarwanda mu mwaka 2017, bwatumye abashaka gusenya igihugu batabona aho bamenera.

Ubu ni ubutumwa bukubiye mu Ijambo Umukuru w’Igihugu yagejeje ku banyarwanda kuri uyu wa 1 Mutarama 2018 saa sita z’ijoro, yifuriza Abanyarwanda Umwaka mushya muhire wa 2018.

Avuga ku byo u Rwanda rwishimira kuba rwaragezeho muri 2017 yagize ati” Ubukungu, umutekano, imibereho myiza n’amatora yaduhuje twese akagenda neza, ibi byose twabigezeho muri uyu mwaka ushize.”

Perezida Kagame yanashimiye Abanyarwanda ko Ubushake n’ubwitange bwabo bwagize uruhare rukomeye mu kwimakaza Umubano mwiza mu Banyarwanda, uraguka ugera mu Karere ndetse unagera no ku isi hose.

Yagize ati” Dukomeze iyo nzira nziza tumazemo igihe kitari gito, dukorera hamwe, twiga, dukorera igihugu cyacu, kandi ari nako  twubaka ubushobozi bwo kurinda ibyo byose tugenda tugeraho ngo hatagira igisenya ibyo twubatse cyangwa ngo gihungabanye igihugu cyacu”.

Ibi ngo bizatuma abashaka gusenya igihugu badashobora kugira icyo bageraho, aho baba baturuka hose, ndetse n’uburyo bakoresha ubwo ari bwo bwose.

Ati” Byaragaragaye ko abanyarwanda dufatanyije, ibyo twifuza byose twagiye tubigeraho, igisigaye ni ukubikomeza ngo bihoreho ubuziraherezo.

Uyu mwaka muhire uzatubere intambwe ndende muri urwo rugendo rw’ubumwe, amajyambere n’umutekano birambye. Mugire amahoro y’Imana. “

Umukuru w’Igihugu yitabiriye ibirori bisoza umwaka(Photo urugwiro)

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *