RDC:Kwimura amatora byabaye imbarutso y’imyigaragambyo

Imyigaragambyo yatangiye mu Mijyi ya Beni na Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nyuma y’umunsi umwe amatora yimuwe.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Ukuboza, Komisiyo y’Amatora muri RDC yatangaje ko amatora mu Mujyi wa Beni n’Umujyi wa Butembo, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru hamwe na Yumbi, mu Ntara ya Mai-Ndombe yimuriwe muri Werurwe umwaka utaha aho kuba tariki 30 Ukuboza 2018 nk’ahandi hose mu gihugu.

Utwo duce amatora yahagaritswemo nitwo dufatwa nk’ibirindiro by’abatavuga rumwe na Leta ya Joseph Kabila.

Ingabo na Polisi muri Beni na Goma kuri uyu wa Kane zazindutse zihanganye n’abigaragambya, basaba ko amatora abera rimwe n’ahandi.

Komisiyo y’Amatora yatangaje ko isubitse ayo matora kubera icyorezo cya Ebola muri Beni na Butembo n’umutekano muke muri Yumbi.

Abigaragambya muri Beni bari bafite amabendera ya RDC, batwitse amapine basaba ko bakomorerwa bagatorera rimwe n’abandi.

Umwe mu baturage bo muri Beni, Giscard Yere yabwiye Reuters dukesha iyi nkuru ko batatanyijwe n’inzego z’umutekano zabarasheho bashaka kwinjira mu biro bya Komisiyo y’Amatora ndetse n’ibya Meya.

I Goma ho abigaragambya biganjemo urubyiruko bazindutse ahagana saa kumi n’imwe zo kuri uyu wa Kane mu gace kazwi nka Majengo, bafunga imihanda.

Amaduka menshi muri iyo mijyi yombi ntabwo yafunguye imiryango.

Imyigaragambyo ishobora no gukwira hirya no hino mu gihugu kuko hari abanyapolitiki batavuga rumwe na Leta bakomeje kugaragaza ko badashyigikiye iyimurwa ry’amatora.

Hari n’abagaragaje impungenge z’icyo amatora yo muri Wrurwe azaba asobanuye mu gihe ibyavuye mu matora ya Perezida bizatangazwa muri Mutarama 2019, akaba ari nabwo Perezida mushya azarahira.

Amatora yo gusimbura Kabila umaze imyaka 17 ku butegetsi aracyarimo urujijo. Umukandida ushyigikiwe na Kabila, Ramazani Emmanuel Shadary, ahanganye n’abandi 20 barimo ibikomerezwa muri politiki y’icyo gihugu bitavuga rumwe n’ubutegetsi nka Felix Tshisekedi na Martin Fayulu.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *