Kenya: 21 batawe muri yombi bazira gufata amashusho y’urukozasoni

Polisi yo muri Kenya yataye muri yombi itsinda ry’urubyiruko rigizwe n’abantu bagera kuri 21 ririmo gufata amafoto n’amashusho by’urukozasoni, bahita bashyirwa mu kato aho bazasohoka bamaze gupimwa COVID-19.

Uru rubyiruko rwatawe muri yombi nyuma yo kunanirwa kubahiriza amabwiriza yatanzwe yo kwirinda icyorezo cya Coronovirus cyibasiye Isi muri iki gihe.

Amakuru y’uru rubyiruko avuga ko rwari ruri gufata amashusho y’urukozasoni yemejwe na Elni Shafi umuyobozi wungirije w’intara ya Nakuru yemeza ko ayo makuru bayahawe na nyiri ikibuga uru rubyiruko rwari ruhuriyemo.

Yanavuze ko bazabihanirwa nibibahama, kuko ibyo bakoraga bitandukanye n’umuco wa Kenya,” nk’uko The Citizen yabitangaje.

Muri uwo mukwabu wa Polisi, ngo hanafatiwe camera yarimo amashusho n’amafoto by’urukozasoni, byafashwe n’umudage, akaba yagombaga kugurishwa mu mahanga.

Polisi kandi ikomeje gukora iperereza ku makuru y’uko amafoto y’urukozasoni barimo bafata yagizwemo uruhare n’ uwo mugabo ukomoka mu Budage .

Uko ari 21 bahise bajyanwa ahantu bashyirwa mu kato, aho bazamara iminsi 14 hakarebwa niba bataranduye Coronavirus.

Umuyobozi w’iryo tsinda, Brian Kamau, yabwiye itangazamakuru ko abaririmo bagera kuri 79, bagamije gufatanya mu mpano zabo zirimo umuziki no kwerekana imideli.

Muri iki gihugu kandi abantu bakomeje gushinjwa kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Coronavirus, aho Polisi ya Kenya yataye muri yombi abantu babiri, bari mu gikundi kinini cyatorotse ahantu hashyizweho na leta hashyirwa abari mu kato bakekwaho Coronavirus bakaba barasanzwe mu kabari barimo kwinywera inzoga.

Muri iki gihe Isi yugarijwe n’icyorezo cya Coronavirus abantu bose basabwa kwirinda ibikorwa bibahuza n’abantu benshi mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’iki cyorezo . Kugeza ubu muri Kenya abamaze kwandura Coronavirus  ni 320, barimo 17 imaze kwica.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *