Abana 24 barasambanyijwe muri ibihe bya Coronavirus

Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, MIGEPROF, yatangaje ko kuva aho u Rwanda rufatiye ingamba zo gusaba abaturage kuguma mu ngo hirindwa Coronavirus, abana 24 basambanyijwe nkuko tubikesha ikinyamakuru igihe.

Ni imibare mito ugereranyije n’abasambanyijwe mu kwezi gushize ariko iyo Minisiteri igasaba ababyeyi kurushaho kumenya ababa bari kumwe n’abana babo, no gutanga amakuru kugira ngo abakoze icyo cyaha babihanirwe.

Tariki 22 Werurwe 2020 nibwo hatangiye iyubahirizwa ry’ibikubiye mu itangazo rya Minisitiri w’Intebe ririmo amabwiriza asaba abantu kuguma mu ngo mu rwego rwo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus.

Umuyobozi ushinzwe iterambere ry’umuryango muri MIGEPROF, Christiane Umuhire yabwiye itangazamakuru ko muri ibi bihe abana 24 basambanyijwe, abandi batanu bakorerwa icyaha cyo gukubita no gukomeretsa.

Mu butumwa bugufi yahaye IGIHE, Umuhire yagize ati “Birahari ariko ntabwo byiyongereye ugereranyije n’ukwezi gushize.”

Umuhire yasabye ababyeyi guharanira kumenya aho abana babo bari buri gihe no kumenya abo bari kumwe nabo, kugira ngo babarinde abashobora kubagirira nabi.

Yavuze ko abakekwaho gusambanya abo bana bose bazaba bafashwe bitarenze ukwezi gutaha.

Migeprof ivuga ko kandi ingo 18 zagaragawemo amakimbirane, mu gihe ukwezi gushize zari ingo 183.

Umuhire yasabye ababyeyi guharanira kumenya aho abana babo bari buri gihe no kumenya abo bari kumwe nabo

 

Src:Igihe

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *