Karongi:Imibiri y’Abatutsi barenga ibihumbi 15 yashyinguwe mucyubahiro m’urwibutso rushya rwa Gatwaro

Kuri uyu wa Mbere Talikiya ya 1 Nyakanga 2019 mu Akarere ka Karongi  hashyinguwe mu cyubahiro imibiri y’Abatutsi barenga ibihumbi 15 bishwe mugihe cya Genoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri 1994.

Iyi mibibiri y’Abatutsi yose yashyinguwe mu rwibutso rushya rwubatswe ahahoze Stade ya Gatwaro ,hakaba ahantu habumbatiye amateka ajyanye n’ubwicanyi ndengakamere bwakorewe Abatutsi mugihe cya Genoside , kuko hiciwe imbaga y’abatabarika bitewe n’ubukana ndetse n’ubugome byari mu mugambi mubisha wo kubarimbura , wari warateguwe ukanashyirwa mubikorwa na Leta yaranzwe n’ubuyobozi  bubi bwabicanyi.

Dr Bizimana Jean Damascene  Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo yo kurwanya Genoside (CNLG) mu kiganiro yahaye abari baje gushyingura ababo ndetse n’abari baje kwifatanya nabo , yagarutse kumateka yagiye aranga imigambi mibisha yategurwaga mu rwego rwo kurimbura ubwoko bw’abatutsi , aho yagaragaje ko byahereye kuva kera muri 1959 kugeza ubwo Genoside igeze kuntego yayo muri 1994. Aha niho yagaragaje itandukaniro ry’ubuyobozi bubi na leta irengera abaturage bayo ikabafata kimwe , ikabubaha ,ikabashakira iterambere , anasaba abanyarwanda bose kwishimira ko kuri ubu bari mu gihugu kiyobowe neza kandi gitekanye ,kitazongera kurangwa na Genoside ukundi.

Dr Bizimana Jean Damascene 

Minisitiri w’Ubutabera  Johnson Busingye  akaba n’intumwa ya Leta , niwe wari umushyitsi mukuru  , yihanganishije imiryango yabuze ababo muri jenoside yakorewe abatutsi , asaba ko buri muntu akwiye kurangwa n’ubutwari nk’ubwaranze Abatutsi bicwaga muri Genoside. Yashimiye byimazeyo ubuyobozi bw’Akarere ka karongi n’abandi bose  bagize uruhare  mugikorwa cyo kubaka  urwibutso rwa Gatwaro  ku buryo buhesha icyubahiro abarushyinguyemo.

Yagize ati:” Dukwiye kurangwa n’ubutwari nk’ubwaranze ababyeyi , inshuti ndetse n’abavandimwe twibuka uyu munsi , kubaho duharanira kwigira no  gutera imbere , kubaho neza , no guhorana igihugu kiza , kuko aribwo tuzaba duhesheje agaciro abacu twabuze bazize Genoside yakorerwe Abatutsi “.

Minisitiri w’Ubutabera  Johnson Busingye

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi  Francois  Ndayisaba yagarutse kumateka yaranze Genoside yakorewe Abatutsi mu cyahoze ari Perefegutura ya Kibuye , yerekana ko ari umugambi wari warateguwe kuva kera , anasobanura uburyo abari abayobozi bose muri Kibuye n’abahakomoka bijanditse mu bwicanyi kugeza no kubihaye Imana , bityo uwakabaye arengera abantu akaba ariwe ubamara. Yaboneyeho gushimira  abantu bose babaye imfura bagahisha Abatutsi mugihe bahigwaga , bakabasha kurokoka .

Yashimiye ubuyobozi bw’igihugu burangajwe imbere na Nyakubahwa Paul Kagame ahamya ko We n’ingabo yari ayoboye aribo babohoye igihugu kandi akaba yaragihaye umurongo mwiza kigomba kugendereho , aho abanyarwanda babana mumahoro kandi bagashyira hamwe mu kubaka igihugu.

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi  Francois  Ndayisaba

Umuyobozi w’Akarere kandi yavuze ko gushyingura imibiri y’Abatutsi bishwe muri Genoside ari igikorwa kizakomeza kuko gushakisha imibiri itaraboneka ngo nayo ishyingurwe mu cyubahiro bitazigera bihagarara , anatangaza ko abazajya bifuza gusura urwibutso batazigera bahura n’inzitizi iyo ariyo yose.

Urwibutso rushya rwa Gatwaro  ari naho hahoze Stade , ruruhukiyemo imibiri y’Abatutsi barenga ibihumbi 15 , rukaba rubumbatiye amateka akomeye yaranze Genoside yakorewe Abatutsi muri 1994 ,  yabereye mucyahoze kitwa Perefegitura ya Kibuye , ikaba yari igizwe n’amakomini ya Gitesi , Mabanza ,Rutsiro, Gishyita ndetse n’igice kimwe cyo muyahoze yitwa komini Kayove yabarirwaga muri Perefegitura ya Gisenyi.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *