Rwanda Polytechnic yahize ko mu myaka itanu izabasha kurasa intego yihaye

Kuri uyu wa Gatanu Tariki ya 28 Kamena 2019, Abayobozi b’Ibigo by’Imyuga n’Ubumenyi ngiro hamwe n’abafatanyabikorwa babo bashyizeho ingamba zo kwimakaza  gahunda y’imyaka itanu igamije kugena ibikorwa n’uburyo buhamye mu guteza imbere ireme ry’uburezi rizita ku kwigisha Imyuga n’ubumenyi ngiro bizagirira akamaro uwabyize.

Dr.James Gashumba ari nawe muyobozi mukuru w’Amashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro mu Rwanda (Rwanda Polytechnic),  yavuze ko iyi gahunda izabafasha kurebera hamwe aho bagana n’aho bashaka kugera mu kugena ibikorwa n’uburyo buhamye mu guteza imbere ireme ry’uburezi rizita ku kwigisha Imyuga n’ubumenyi ngiro bizagirira akamaro uwabyize.

Yagize ati:” Iyi gahunda tumaze igihe tuyigaho, izadufasha kumenya ibyo ducyeneye kugirango turebe aho tugana n’aho dushaka kugera mu cyerekezo twihaye.Muri iyi nama yaduhuje none yaduhaye amahirwe yo kuganira n’abafatanyabikorwa bacu dukorana mu kuzamura iyi gahunda yo gutanga uburezi bushingiye k’ubumenyi ngiro  kugirango dufatanye  kwigira hamwe ishyirwa mubikorwa ryayo , tunabihuza na  gahunda  igihugu kihaye yo gutanga uburezi bufite ireme kandi bushingiye ku ikoranabuhanga”.

Umuyobozi mukuru wa Rwanda Polytechnic Dr.James Gashumba

Akomeza avuga ko bifuza guhindura isura y’imyumvire aho urubyiruko rwumva ko kwiga imyuga bikorwa n’uwananiwe n’ishuri aho kubibonamo amahirwe ashobora kurufasha guhindura ubuzima no kwihutisha iterambere muri rusange.

Yabivuze muri aya magambo ati:”Dushishikajwe no  guhindura imyumvire abantu bakifitemo ishingiye ku kuba  benshi batekereza ko  kwiga imyuga n’ubumenyi ngiro bikorwa mugihe ntayandi mahitamo kuko ishuri ryabananiye ,ahubwo bumve ko  uwahisemo kwiga  imyuga aba afate amahirwe aruta ay’abandi kuko aba atandukanye no kubara akazi bikunda kuba kubandi bitewe n’uko ubumenyi ahabwa bumwemerera guhangana ku isoko ry’umurimo kandi akifuzwa na benshi haba mu gihugu no hanze yacyo”. 

Dr. Marie Christine Gasinzigwa,umuyobozi mukuru ushinzwe ubumenyi, ikoranabuhanga n’ubushakashatsi muri Minisiteri y’Uburezi, waruhagarariye Inama nkuru y’Uburezi mu Rwanda(HEC), yavuze ko ibyigiwe hamwe munama yabahuje gahunda nziza igiye gushyiraho uburyo buzafasha  mu kuvugurura ireme ry’imyigire  ndetse n’imyigishirize mu mashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro, cyane ko uzaba yararangije kwiga muri aya mashuli azaba akenewe  ku isoko ry’umurimo ,bikazamuhesha amahirwe yo guhorana akazi.

Yagize ati:”Igahunda ije ifite intego  yo guhindura imyumvire mu mitekerereze ya benshi , kuko bari basanzwe bazi ko umunyeshuri  yiga imyuga cyangwa ubumenyi ngiro kuko ibindi byamunaniye . Kuri ubu rero  turifuza  ko mu Rwanda bose basobanukirwa  ko kwiga imyuga n’ubumyi ngiro aribyo bizatanga amahirwe adasanzwe cyane ko igihugu gishyize imbaraga mu guhindura ibintu haba m’ubyo bw’imyigishirize ndetse no gushaka  inzobere mu gutaga amasomo hifashishijwe uburyo bwizewe nk’ikoranabuhanga n’ibindi”.

Dr. Marie Christine Gasinzigwa

Gahunda yo gushyiraho uburyo buhamye hagamijwe kuzamura ireme ry’uburezi bushingiye k’Umyuga n’Ubumenyi ngiro  mu Rwanda byatangijwe mu mwaka wa 2007 , ubwo hashyirwagaho Ikigo k’Igihugu cy’Imyuga n’Ubumenyi ngiro ,  kuri ubu hakaba  hari amashuri makuru agera ku 8 aboneka mu gihugu hose , leta ibinyujije muri  Minisiteri y’Uburezi ikaba yarihaye intumbero  yo kuzamura umubare w’abanyeshuri baziga mur’izi kaminuza kugera rugero rwa 60% ,  ndetse no kwimakaza ikoreshwa ry’ikorabuhanga.

 

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *