Gasabo: Kuvana  abagore   bacuruza agataro mu mihanda  byatumye biteza imbere

Karamuzi Godfrey Umunyamabanga   Nshingabikorwa w’Umurenge wa Kacyiru avuga ko kuvana abantu mu mihanda byatumye   bamwe muribo biga imyuga iciriritse yatumye bihangira imirimo.

Umunyamabanga Nshingabikorwa w’Umurenge wa Kacyiru   Karamuzi Godfrey ,yatangarije ikinyamakuru Imena akibwira ko  abagore  biteje imbere nyuma yo kuva mumuhanda.

Yagize ati: “Bamwe bavuye mukigo ngororamuco giherereye Iwawa , abandi barabazunguzayi na bicuruzaga kumihanda none ubu nabo babashije kwiteza imbere bibumbira mu makoperative y’ubudozi n’ububaji banubahiriza na gahunda ya leta tubakangurira no kumenya ejo heza.”

Karamuzi Godfrey Umunyamabanga Nshingabikorwa w’Umurenge wa Kacyiru  

Yongeyeho ko bagika gukangurira abantu ba bagore mu kwibumbira hamwe 

Kugirango biteze imbere kandi banateze n’imiryango yabo.

Mukamana Solange atuye  mu Umudugudu  wa Murambi mu Akagari ka Ruhango mu Umurenge wa Gisozi  mu Akarere ka Gasabo , atangariza  ikinyamakuru Imena uko yisanze muri koperative Buzima jyejuru ,

Agira  Ati:”Ndi umugore w’abana  batatu n’umugabo umwe , nkaba nari umuzunguzayi  mu muhanda none kurubu mfite aderese yaho wansanga.”

Mukamana Solange

Yakomeje yerekana  ububabare yahuriraga n’abwo  iyo yabaga ari kuzunguza mu muhanda aho yagarutse kuburyo bamufungaga umunsi kumunsi abana n’umugabo  bakambura , bagira amahirwe bakabona ntashye  rimwe,

nicarana n’umugabo wanjye tujya inama ko ntazasubira mu muhanda ko nkwiye gushaka icyo nkora kirambye   kizatugirira akamaro ,Nguko uko nerekeje  muri koperative Buzima jyejuru ,

aho yanyigishije kwihangira imirimo nkaba nsigaye nzi kudoda moderi zose  mugihe gito cyamezi atandatu mpamaze ,  nkaba mbasha no kubona amafaranga y’unganira umuryango ,   none ubu nkaba mfite intumbero yo gushinga ishuri nanjye nka kangurira cyane abagore ndetse nabandi babyifuza  nkabaha kubumenyi naherewe ubuntu  , nabo bakaziteza

Uwimana Alphonsine nawe n’umwe mubadamu  bavuye mu bazunguzayi akayoboka kwiga ububaji abifashijwemo n’umurenge ,aho agira Ati,”Ndashimira umurenge utarahwemye kudukangurira kuva mu mihanda none kurubu tukaba hari aho twageze.”

Yongeyeho ko  ndashima intambwe nateye yo kwiga nkaba nsigaye nzi gukora intebe ndetse n’utubati  n’ameza ,kuko najye ubu nsigaye nzi gupiganira amasoko nkabandi barwiyemeza mirimo.

Nshungiriyehe Thomas ni umwarimu  ubigisha kudoda  nawe mumvugo ye ituje , yavuze ubuzima   bugoye yanyuzemo kugirango bashinge koperative Buzima jyejuru aho yagize ati:”Igitekerezo cyatangiye  turi iwawa badusezereye tuje tugishyira mu bikorwa  twiyambaza ubuyobozi buduha aho dukorera , bunadutera inkunga ari nabwo buryo twatangiye dushaka abantu   tubishyira mu bikorwa  dutangira kwigisha ,tukaba   tunashimira leta idahwema kuduteza imbere  itwereka ejo heza hacu mukwikura  mubujiji”.

Koperative Buzima  jyejuru igizwe n’abagore  42 n’abagabo 2 kaba bariteje  imbere  bibumbira  mubibina ,banakangurirwa n’agahunda ya leta noku kugumya kwigisha bajyenzi babo kwihangira imirimo iciriritse  kugirango biteze Imbere.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *