Kamonyi:Umuryango ARDE/Kubaho wegerejwe amazi meza abasaga 6,500 muri Runda

Kuri uyu  wa Gatanu tariki ya 27 Nzeri 2019, mu Akarere ka Kamonyi ,Umurenge wa Runda ,Akagari ka Kabagesera na Muganza  hatashywe umuyoboro w’amazi ureshya na 3,6Km , ukaba uje nk’igisubizo kubaturage barenga 6,500 bagorwaga no kubona amazi meza , ibi bikaba byagezweho ku bufatanye bw’Umuryango nyarwanda ushishikariza abaturage kugira iterambere rishingiye kuri bene ryo ARDE/Kubaho ,ku nkunga ya ambasade y’Igihugu  cy’Ubuyapani m’u Rwanda.

Abagenerwa bikorwa bagejejweho amazi meza bagaragaje amarangamutima ashingiye k’umunezero batewe n’uko aje ari igisubizo kuribo ,cyane ko kenshi bajyaga bagorwa no kubura amazi meza bagahitamo kuyoboka ibishanga ,ibintu kuri bo byabagiragaho ingaruka ziterwa n’umwanda ndetse n’indwara ,hakiyongeraho igihe bakoreshaga mu gushaka amazi bikadindiza iterambere ryabo.

Ntawiha Beatrice  yadutangarije ko umuruho bajyaga bahura nawo kugirango babone amazi meza , batandukanye nawo ,kubwibyo bakaba bafite amashimwe menshi bashimira abagiraneza bayabegereje.

Yagize ati “Twahoraga twifuza icyaduha amazi meza kuko imiryango yacu yari yugarijwe n’ibibazo by’uruhererekane birimo indwara ,gutakaza igihe twakabaye dukoresha mukwiteza imbere ,n’abana bacu bakagira imbogamizi mu myigire yabo kubera gutinda bagiye gushaka amazi ”.

Yongeyeho ko ariwe ndetse n’abaturanyi be bazaharanira kurinda no kubungabunga  amazi meza  bahawe ,bityo icyaza kigamije kuyangiza bakacyamaganira kure .

Murenzi Paul  Umuyobozi w’umuryango wa ARDE/Kubaho , yijeje abaturage bahawe amazi ko bazakomeza kubaba hafi mu kuyabungabuna ,ndetse anavuga ko kubufatanye n’inzego zose bireba ndetse n’abandi bafatanyabikorwa ,bazakomeza guharanira ko iterambere rishingiye kumibereho myiza y’abaturage rigerwaho.

Yagize ati “Mubikorwa bitandukanye twibandaho cyane ku isonga hakaza gutanga amazi meza kuko tuzi ko amazi ari ubuzima kubaturage ,tuzakomeza guharanira ko ibikorwa twatangiye bizakomeza , kandi n’ubwo ubushobozi buba budahagije uko tubyifuza , tuzakomanga aho bishoboka  maze k’ubufatanye n’abo bireba bose duhurize hamwe mu gushyigikira iterambere rirambye”.

Murenzi Paul Umuyobozi w’umuryango wa ARDE/Kubaho

Ambasaderi w’Ubuyapani m’u Rwanda, Takayuki Miyashita, yagarutse kubyiza by’amazi , yerekanye ko iyo nta mazi  ibikorwa byose bituma umuntu ashobora kubaho , byaba iby’ubuhinzi ndetse n’ibindi bidashoboka, yavuze ko igihugu cye cyiyemeje ubufatanye n’ u Rwanda kubijyanye no kwegereza abaturage amazi meza  kuko ruri mubihugu  bigoranye kugeza amazi hose bitewe n’imiterere yarwo , bityo hagaharanirwa ko iterambere rigera kuri buri muturage aho ari hose.

Ambasaderi w’Ubuyapani m’u Rwanda, Takayuki Miyashita.

Umuyobozi wungirje w’Akarere ka Kamonyi ushinzwe ubukungu, Tuyizere Thaddée,yashimiye umuryango ARDE/Kubaho n’igihugu  cy’Ubuyapani kugikorwa kindashyikirwa bakoze mukwegereza abaturage amazi meza .

Tuyizere Thaddée wanagarutse ku kibazo cyo kuba   akarere katarabasha kubona amazi meza ,aha akaba yavuze ko harimo gukorwa ibishoboka byose kugirango mu cyerekezo  cya 2024 nk’uko biri muri gahunda ya leta ,abaturage bose bazabe bagerwaho n’amazi meza 100%.

Umuyobozi wungirje w’Akarere ka Kamonyi ushinzwe ubukungu, Tuyizere Thaddée
Abaturage bageneye impano Ambasaderi nk’urwibutso rw’urukundo igihugu cye cyibafitiye
Bacinye akadiho bishimira amazi begerejwe

 

 

 

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *