Abafite ubumuga bw’Uruhu barasaba REB umwihariko mu myigire yabo:OIPPA

Kuri uyu wa Kane Tariki ya 26 Nzeri , Umuryango w’Abafite Ubumuga bw’Uruhu m’u Rwanda (OIPPA) wagaragaje ibibazo abafite  bene ubu bumuga  bahura nabwo,baboneraho  gusaba  leta ko yafasha cyane mu bijyanye n’imyigire yabo , igaha amabwiriza  abarimu bigisha mu mashuri yose yo kubahyiriraho uburyo bw’umwihariko, ibintu kuri bo babona  nk’igisubizo mu gukemura imbogamizi baterwa n’imiterere y’umubiri wabo ,aho baba batabasha kureba neza ,bityo ntiboroherwe gukurikira amasomo yabo neza.

Hakizimana Nicodemu Umuhuzabikorwa wa OIPPA  yagaragaje ko mu bushakashatsi bwakorewe mu turere bakoreramo tugize Kicukiro , Gasabo, Nyarugenge na Musanze ahabarirwa   abana 115 bafite ubumuga bw’uruhu ,bwerekanye ko hakiri imbogamizi  mu myigire y’abana ,asaba ko bakwitabwaho kuko nabo bashoboye ,bityo bagategurirwa ejo heza hazaza.

Yagize ati “Umuntu ufite ubumuga bw’uruhu ntabona ibintu biri kure n’ibyanditswe mu nyuguti ntoya, turasaba  abarimu kuzajya borohereza abanyeshuri bakigana imyambaro ibakingira mu kurinda iyangirika  ry’uruhu rwabo , ikindi bakabahitiramo imyanya bicaramo ibereye ndetse no kwandika ibyo  babona muburyo buboroheye ,kuko ibi bishyizwe mu bikorwa nta kabuza abafite ubumuga bw’uruhu bazavamo abahanga twifuza”.

Hakizimana Nicodemu Umuhuzabikorwa wa OIPPA

Emmanuel  wari wifatanije n’abafite ubumuga bw’uruhu nk’intumwa  ya leta akaba yari yaturutse mu ikigo  cy’igihugu gishinzwe uburezi (REB , nyuma yo kugezwaho bimwe mu bibizo abafite ubumuga bw’uruhu bahura nabyo ,  yanenze abarezi batabasha kwita ku bana bafite ubumuga bw’uruhu.

Yagize  ati “N’ubwambere numvise ibibazo nk’ibi kuko  byumviye hano! ntabwo narinzi ko umwana akenera umwambaro muremure  umupfutse kugirango adahura n’izuba , yewe haba no mu myandikire y’ibizamini ntabwo narinzi ko nabo batabibona neza kuko abandi bose bafite ubumuga bwo kutabona tubagenera inyandiko yabo  yihariye yabagenewe “.

Yongeyeho ati “Nkimara kumva bimwe mu bibazo uyu muryango OIPPA ugaragaje  nk’imbogamizi kandi   zikomeye ,ibi ni bimwe mu bigomba gukemuka vuba kandi mugihe gito , kuko ibikoresho turabifite kandi rwose mbahaye icyizere ko ngiye kubigeza kubo bireba bose kugirango bishyirwe mu buryo “.

Emmanuel yijeje abafite ubumuga bw’uruhu ko ibibazo bafite bigiye gushakirwa ibisubizo

Yasabye abagize umuryango OIPPA  gufasha mu kumenya neza ikigeranyo cy’abari mu mashuri kugirango mugihe cy’ibizamini byegereje bazabe bamaze gutegurirwa uburyo buzabafasha gukurikira amasomo yabo neza hagamijwe gukumira imbogamizi zagaragajwe.

Mugeni Regine ni umwe mu babyeyi babyaye umwana ufite ubumuga bw’uruhu ,aha akaba yaragaragaje ihohoterwa abana bafite ubumuga bw’uruhu  bakorerwa ariko ntirimenyekane cyangwa ngo hafatwe ibyemezo bibarengera , aho yatanze urugero kumwana we usagarirwa  n’abo bigana bakamwambura ibikoresho bimwunganira mu myigire ye nk’indorerwamo z’amaso , kumuciraho imyambaro cyangwa kuyimwiba ,hakiyongeraho no kutemererwa  amahitamo ye mu byicaro bimworohereza gukurikira amasomo neza , ibintu asanga buri muntu uhereye ku barimu mu mashuri  hafashwe iya mbere mu kubyamagana byaha amahirwe abafite ubumuga bw’uruhu  bakibona mu muryango nk’abandi.

Mugeni Regine yagaragaje ko m’uburezi hari byinshi bikwiye guhinduka ahereye k’ubuhamya bw’umwana we ufite ubumuga bw’uruhu.

Abafite ubumuga bw’uruhu bifuza ko hari byinshi byakosorwa

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *