Burundi: Abantu 9 bagwiriwe n’ikirombe bahita bapfa

Abayobozi mu Burundi kuri iki cyumweru bemeje ko ikirombe cya Colta kiri mu majyaruguru y’iki gihugu cyagwiriye abacukuzi hagapfa icyenda abandi 20 bagakomereka.

Iyi mpanuka yabaye kuwa gatandatu ahitwa Kabarore, abategetsi bavuga ko yatewe n’imvura nyinshi imaze iminsi igwa.

Mu bakomeretse, bane bamerewe nabi cyane mu bitaro, nkuko abategetsi muri aka gace babibwiye ibiro ntaramakuru by’Abafaransa AFP.

Kugeza kuwa gatandatu, abatabazi bo mu nzego za leta bafatanyije n’abo mu muryango utabara imbabare bari bakigerageza kurokora abagwiriwe n’ikirombe.

Kabarore iherereye mu ntara ya Kayanza mu majyaruguru y’u Burundi kuri kilometero 90 uvuye mu murwa mukuru Bujumbura.

Muri aka gace hari ibirombe byinshi bya Colta, amabuye y’agaciro akoreshwa cyane mu gukora za telefone zigezweho n’amabuye ya Tin na Tungsten.

AFP ivuga ko impanuka nk’izi zikunze kuba hano, ariko abayobozi bagasabwa kwirinda kuzitangaza.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *