Umunyamakuru Olivier Habimana wa RBA yatawe muri yombi ashinjwa gukwirakwiza ibihuha

Umunyamakuru Habimana Olivier ukorera ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru RBA, kuri Radio y’Abaturage ya Rubavu (RC Rubavu), yatawe muri yombi akekwaho ibihuha bigamije guhungabanya umutekano w’igihugu.

Dosiye ikubiyemo ibiregwa Habimana yamaze gushyikirizwa ubushinjacyaha bumukurikiranyeho icyaha cyo gukwirakwiza ibihuha abinyujije ku rubuga rwa You tube nkuko RIB yabitangaje.
Mu cyumweru gishize nibwo Olivier Habimana yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano zamusanze i Rubavu aho asanzwe akorera akazi k’itangazamakuru,nyuma yo gushyira ku rubuga rwa You tube amashusho akwirakwiza ibihuha, agaragazaga ibinyoma ku bijyanye n’ikibazo cy’umutekano mu gihugu.

Nyuma yo gukora iperereza, inzego z’umutekano zaje gutahura ko konti (account) ya You tube yakoreshaga n’ubwo itari mu mazina ye, ari we waba uyifashisha mu gukwirakwiza amakuru y’ibihuha yagira ingaruka ku mutekano n’umudendezo wa rubanda.

Arthur Asiimwe, umuyobozi mukuru wa RBA, yemeza  ko umunyamakuru wabo afunzwe akaba arimo gukorwaho iperereza n’inzego z’umutekano ku bihuha yakwirakwije, gusa uyu muyobozi asobanura neza ko ibyo yakoze ntaho bihuriye n’akazi asanzwe akorera iki kigo, ahubwo ko ari ibyo akekwaho gukora ku giti cye biri hanze y’akazi ka RBA.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *