Hehe na Nkongwa ndetse n’icyatsi cya Kurisuka nihakoreshwa uburyo bushya bwa“Push pull”

Mu imurikabikorwa ribaye ku nshuro yaryo ya  14 , aho ryateguriwe ahazwi nko ku mulindi wa Kanombe  kuva kuya 18-26 Kamena 2019 mu baryitabiriye harimo  inzobere  zavumbuye uburyo bushya bw’ikoranabuhanga  rya “Push pull”buzafasha guhangana na nkongwa idasanzwe  yari igiye kuzigira icyorezo cyibasira cyane ibihingwa . 

Rachel Owino, umuyobozi mu kigo mpuzamahanga mu kurwanya ibyonnyi ICIPE (International Center for Insect Physiology and Ecology) asobanura ko iri koranabuhanga Push Pull rikorwa haterwa urubingo k’umuzenguruko w’ibigori kugira ngo bifate nkongwa ndetse na nkongwa idasanzwe kugirango itajya mu yindi mirima ikibasira ibihingwa byiganjemo ibigori n’ibindi.

Urubingo cyangwa ivubwe byifitemo ubushobozi bwo gukurura nkongwa na nkongwa idasanzwe kandi igatuma idakomeza kubyara kuko Nkongwa cyangwa Nkongwa idasanzwe iyo igeze ku rubingo ntabwo ikomeza kwiyongera.

ibyatsi bizwi nk’umuvumburankwavu watewe hagati y’imirongo ibiri y’ibigori itanga umwuka utuma iyo nkongwa cyangwa nkongwa idasanzwe ihunga ikajya k’urubingo cyangwa ivubwe yatewe ikagumaho kandi ikahapfira itongeye gutera amagi azavukamo ibindi byonnyi bishya.

Umuvumburankwavu kandi ngo wongera ubwiza bw’ubutaka, ukanigiramo ubushobozi mu mizi yawo bwo kurinda  icyatsi kitwa Kurisuka gikunda kona umurima ntiwongere kwera , bityo ntikibashe  gukwirakwira.

Ubu buryo bushya  bwa  Push Pull bufite umwihariko kuko iyo bukoreshejwe haboneka  umusaruro uhagije w’ibigori hakiyongereho  n’ubwatsi bw’amatungo.

Avuga ko ari abafatanyabikorwa b’Ikigo k’igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) kandi ko bakoze ubushakashatsi kuri Push pull bagasanga butanga umusaruro  wizewe mu guhashya nkongwa.

Rachel Owino, umuyobozi mu kigo mpuzamahanga mu kurwanya ibyonnyi ICIPE

Mu buhamya bwatanzwe n’abahinzi bitabiriye imurikabikorwa bibumbiye mu makoperative atandukanye , bemeza ko ubu buryo  buje ari igisubizo kirambye  mu guhangana n’icyonnyi cya nkongwa idasanzwe cyari kimaze gukenesha benshi muribo mu bice bitandukanye by’igihugu.

Ntagungira Donati, Agoronome mu muryango Food For the Hungry Rwanda  agaragaza ko kwitabira  imurikabikorwa mu buhinzi n’ubworozi ari uburyo bwiza  bwo kugira ngo barusheho gusobanurira abakora umwuga w’ubuhinzi n’ubworozi uburyo bwa ‘Push Pull technology’ nk’uburyo bwiza bwo kurwanya nkongwa ndetse n’icyatsi cya  Kurisuka cyane ko ari bimwe mu byonnyi  bibasha kwibasira umusaruro wakabaye uboneka mu buhinzi .

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *