Perezida Kagame yijeje Mozambique ubufasha buhoraho mu bya gisirikare

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yijeje Mozambique ko u Rwanda ruzakomeza gufasha Igihugu cya Mozambique kubaka ubushobozi mu bya gisirikare hagamijwe kurwanya iterabwoba no guharanira amahoro arambye mu Ntara ya Cabo Delgado iherereye mu Majyaruguru y’icyo gihugu.

Perezida Kagame yagarutse kuri uwo muhigo ubwo yahuriraga na Perezida wa Mozambique Filipe Jacinto Nyusi mu nama yabaye mu mpera z’icyumweru gishize i Addis Ababa, ahateraniye Inama ya 36 y’Abakuru b’Ibihugu bagize Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe (AU).

Perezida Nyusi asubiye muri Mozambique ku Cyumweru taliki ya 19 Gashyantare, ni bwo yashimangiye ko mu gihe Inzego z’umutekano za Mozambique zikomeje kubaka ubushobozi bwo guhashya iterabwoba no kubungabunga amahoro mu buryo burambye, Inzego z’umutekano z’u Rwanda zizaguma mu Ntara ya Cabo Delgado.

Yavuze ko iyo ari imwe mu ngingo yaganiriyeho na Perezida Kagame, ati: “Imwe mu ngingo twaganiriyeho, kandi tumaze igihe tuganira, ni ukubaka ubushobozi bw’Ingabo (FADM) na Polisi bya Mozambique mu buryo burambye.”

Iyo gahunda igamije guharanira ko igihe inzego z’umutekano z’u Rwanda zizaba zisoje ubutumwa zifite muri icyo gihugu, inzego z’umutekano za Mozambique zizaba zifite ubushobozi bwuzuye bwo guhangana n’imbogamizi zose z’umutekano Igihugu gihura na zo.

Mu gihe ubushobozi bukirimo kubakwa, Abakuru b’Ibihugu byombi biyemeje ko Inzego z’umutekano z’u Rwanda n’iza Mozambique zizakomeza gufatanya mu kurwanya iterabwoba n’ibindi bibazo bicyugarije umutekano n’ubusugire bya Mozambique.

Perezida Nyusi yakomeje agira ati: “Kagame yiyemeje gukomeza gushyigikira Mozambique, kandi twemeje ko tugiye gukaza urugamba mu guhashya iterabwoba. Tuzakaza urugamba kubera ko iterabwoba ari cyo kibazo nyamukuru dufite.”

Perezida Kagame yiyemeje ko u Rwanda ruzakomeza gushyigikira urugendo rwo kubaka amahoro arambye muri Mozambique, mu gihe ku nshuro ya mbere ibyo bikorwa by’ubutwari byabonye inkunga y’amahanga yatanzwe n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU).

Mu mpera z’umwaka ushize ni bwo EU yiyemeje gutera inkunga ya miliyoni 20 z’Amayero, ni ukuvuga amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 20, ibikorwa by’inzego z’umutekano z’u Rwanda mu Ntara ya Cabo Delgado.

Taliki ya 9 Nyakanga 2021, ni bwo Ingabo na Polisi by’u Rwanda bageze muri iyo Ntara yari yarigaruriwe n’ibyihebe bya Ansar Al-Sunna Wa Jamma (ASWJ) kuva mu mwaka wa 2017.

Aboherejwe muri ubwo butumwa ku ikubitiro ni abasirikare 700 n’abapolisi 300, ariko nyuma y’ukwezi kumwe gusa ibyo byihebe byari bimaze kwamburwa ahahoze ibirindiro byose mu Turere dutandukanye tugize iyo Ntara, ndetse hakomeza ibikorwa byo kubakurikirana mu ndiri nshya bagerageza guhanga.

Umwaka wa 2022 warangiye u Rwanda rumaze kohereza abasaga 2,500. Kuri ubu umutekano waragarutse, bamwe mu baturage bari bamaze imyaka ikabakaba itanu bari mu nkambi batangiye gusubira mu byabo, ndetse urugamba rurakomeje mu gukurikirana ibyo byihebe mu duce twose byahungiyemo.

Ni muri urwo rwego, Ikinyamakuru “Mediafax”, ku wa Mbere w’iki cyumweru cyatangaje ko hari bane babarizwa muri ibyo byihebe bafatiwe mu Mujyi wa Mucimboa daPria ubwo bari baje mu miryango yabo ngo ibagaburire kuko bari bashonje.

Bivugwa ko binjiye mu ngo z’ababyeyi babo basaba ibiryo, ba nyina barabagaburira, ariko baranabahishira kugeza ubwo itsinda ry’Ingabo z’u Rwanda ryakoze umukwabo bagafatwa ndetse bakanatabwa muri yombi.

Ibyihebe byagiye byamburwa intwaro, hagatahurwa n’izo byahishe bihunga

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *