Inteko yemeje Biden nka Perezida mushya wa Amerika; Trump ‘yemera ko igihe cye kirangiye’

Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika yemeje bidasubirwaho Joseph Robinette Biden Jr. w’imyaka 78 nka Perezida uzayobora iki gihugu muri manda y’imyaka ine iri imbere.

Joe Biden yatowe n’abaturage barenga miliyoni 81, mu gihe mugenzi we yatowe na miliyoni 74. Uyu musaza wo mu Ishyaka ry’Aba-Démocrates yatorewe kuyobora Amerika atsinze Donald Trump bari bahanganye, yegukanye amajwi 306 kuri 232 ya Trump.

Joe Biden azarahirira kuyobora Amerika tariki ya 20 Mutarama uyu mwaka, ari nawo munsi azahita yinjira muri White House.

Visi Perezida wa Amerika, Mike Pence, ni we wemeje bwa nyuma iby’aya matora, aho yavuze ko “itangazwa ry’amajwi rikorwa na Perezida wa Sena rigomba kwemezwa nk’irihagije mu kwemeza abantu batorewe kuba Perezida na Visi Perezida wa Amerika, buri wese akazatangira manda ye ku wa 20 Mutarama 2021”.

Igikorwa cyo kwemeza Biden cyatindijwe cyane n’imyigaragambyo karundura yabereye ku Ngoro Ishinga Amategeko ya Amerika yanaguyemo abantu bane, igatuma abasenateri n’abadepite bahungishwa bakaza kugaruka mu Ngoro mu masaha ya saa Mbili z’ijoro, ari nabwo Mike Pence wari uyoboye iki gikorwa yategeka ko imirimo igomba gusubukurwa ndetse ikarangira.

No mu Ngoro imbere ntibyari byoroshye kuko hari abasenateri n’abadepite bayobowe na Senateri Ted Cruz bavugaga ko bataza kwemeza Biden nka Perezida mushya wa Amerika kuko amatora yatsindiye yibwe.

Izo ntumwa za rubanda zavuze ko zitemeza imyanzuro y’amatora yaturutse muri Leta za Pennsylvania, Georgia, Arizona, Michigan n’ahandi hatandukanye. Amahire ni uko ibyavuzwe n’abo basenateri n’abadepite bitatorewe na benshi, bityo biteshwa agaciro ndetse binahesha Biden amahirwe yo kwemezwa nk’uzaba Perezida wa Amerika mu buryo buhoraho.

Trump yemeye ko yatsinzwe amatora

Nyuma y’igihe gito Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika yemeje Biden nka Perezida wa Amerika mu myaka ine iri imbere, Donald Trump azasimbura yashyize yemera ko yatsinzwe amatora ku nshuro ye ya mbere.

Yavuze ko ibikorwa by’ihererekanyabubasha bizabaho ku wa 20 Mutarama uyu mwaka bizagenda neza.

Yagize ati “N’ubwo ntemeranya n’ibyavuye mu matora, kandi mfite ibihamya bindengera, hazabaho ihererekanyabubasha ryubahirije amategeko ku wa 20 Mutarama.”

Yongeyeho ati “Nakomeje kuvuga ko tuzakomeza gusaba ko amajwi yemewe gusa ari yo abarwa. N’ubwo iyi ari indunduro ya manda ya mbere y’amateka ya Perezida wa Amerika, ni intangiriro y’urugamba rwo ’Kugira Amerika igihugu Gikomeye Nanone’.”

Trump yemerewe n’amategeko kuzongera akiyamamaza mu mwaka wa 2024, kuko Itegeko Nshinga rya Amerika rigena ko Perezida ayobora manda ebyiri zigizwe n’imyaka ine, kandi Trump akaba amaze kuyobora manda imwe.

Iyemezwa rya Biden ryahuriranye n’insinzi y’abasenateri babiri bakomoka mu Ishyaka rye muri Leta ya Georgia, ibyatumye umubare w’abasenateri b’ishyaka rye n’iry’Aba-Républicains ungana muri Sena ya Amerika (50 kuri 50). Mu gihe hazabaho kutumvikana ku ngingo runaka amajwi y’itora akangana, bikazahesha Visi Perezida mushya wa Amerika, Kamala Harris, uburenganzira bwo gufata umwanzuro wa nyuma, ibituma Joe Biden yizera ko ibyemezo bye byinshi bishobora kuzashyirwa mu bikorwa, kuko afite abamushyigikiye biganje mu Nteko Ishinga Amategeko Imitwe yombi.

Joe Biden yemejwe n’Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika nka Perezida uzayobora icyo gihugu kuva ku wa 20 Mutarama 2021

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *